Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ubufatanye muri Afurika burakenewe mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga

I Kigali hari kubera inama rusange ngarukamwaka ya EAPCCO. Perezida Wa Repubulika Paul Kagame, umushyitsi mukuru wafunguye inama rusange ngarukamwaka ya EAPCCO yavuze ko ubufatanye bwa INTERPOL bufitiye akamaro kanini ibihugu bya Afrika mu kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga birimo ubujura, ubucuruzi bw’abantu, no kunyereza umutungo.

JPEG - 120.8 kb
Perezida Kagame yari umushyitsi mukuru mu gufungura iyi nama

Perezida Kagame yavuze ko kuba umugabane wa Afrika ufite umuvuduko munini w’iterambere mu ikoranabuhanga bituma hakenerwa imbaraga z’ikirenga zo gukumira ibikorwa byashingira kuri iryo koranabuhanga bigahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu mu bihugu bya Africa.

Umunyamabanga mukuru Wa INTERPOL Dr. Jurgen Stock yashimiye uburyo iyi nama yateguwe anashimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga

Bimwe mu byaha bishingiye ku ikoranabuhanga ni ubujura bw’amakuru ya ngombwa, inyerezwa ry’amafaranga, amafilm y’urukozasoni no ku bana bato, uruhererekane rw’amakuru aganisha ku bucuruzi bw’abantu, isakazwa ry’amakuru n’amashusho asebanya ndetse n’inzandiko z’iterabwoba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAHIRE Cosma - 1/09/2016 saa 11:14

Ni byiza ko police ikomeza kurwanya ibyaha.Bituma abantu bagira umutekano.Gusa ntabwo Police yakuraho ibyaha.Ahubwo bikomeza kwiyongera.Ndetse n'abapolisi ubwabo bakora ibyaha (ruswa,ubusambanyi,ubujura,ubwicanyi,etc...).Ntabwo twebwe abantu dushobora kwiyobora neza ngo bishoboke.Niyo mpamvu Bible ivuga ngo "it doesn't belong to man to direct his steps" (Jeremy 10:23).Dukeneye ubutegetsi bw'imana.Ku munsi w'imperuka wegereje,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu ibuhe YESU (Daniel 2:44;Ibyahishuwe 11:15).Hanyuma isi ibe Paradizo. Ibyaha byose biveho kuko imana izica abantu bose bakora ibyo yanga (Imigani 2:21,22;Yeremiya 25:33).Urupfu,uburwayi,ubusaza,bukene,ubusumbane,etc...byose biveho burundu (Ibyahishuwe 21:4). Kwaheli za gereza,abapolisi,abasirikare,pharmacies,abaganga,ibitaro,etc...Icyo YESU yadusabye,nuko twashaka ubwo butegetsi bw'imana (Matayo 6:33).Ni nayo mpamvu dusenga buli munsi tuvuga ngo "UBWAMI bwawe buze".Burya tuba dusaba imana kuzana ubutegetsi bwayo kugirango bukureho IBIBAZO byose dufite mu isi.Ntabwo umuti ari ukujya mu ijuru nkuko abanyamadini bigisha.Bible ivuga ahantu henshi yuko iyi si izahinduka Paradizo kandi abantu beza bakayigumamo.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Ndetse na YESU niko yigishaga,nubwo amadini yigisha gusa IJURU.Soma Matayo 5:5.Abantu bake bazajya mu ijuru,bazayobora isi izahinduka Paradizo nkuko tubisoma muli Daniel 7:27.Ntabwo twaremewe kujya mu ijuru.Ni ikinyoma cy'amadini aba yishakira icyacumi gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X