Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ubujura mu mujyi wa Kigali bwaba bugiye kuba amateka. "Mayor Mukaruriza Monique"

Mugihe hirya no hino mu gihugu hakunze ku mvikana abaturage bataka ko abajura babiba, bikaviramo bamwe mu baturage guhitamo kurarana n’amatungo mu nzu bitewe no kwanga ko bibwa amatungo yabo.

Kuri iki kibazo cy’abajura kivugwa n’abaturage by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique. Avugako ikibazo cy’abajura kigiye kubonerwa igisubizo ku buryo ubujura bugiye kuzaba amateka by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nibwo humvikanye amakuru y’abajura bitwaje intwaro bateye Umurenge Sacco wa Kigali , Kigali Solidarity for Vision Sacco bica umuzamu umwe undi baramukomeretsa bamusiga ari intere.

Mu mujyi wa Kigali hari muri bimwe mu bice bikunze kugaragaramo insoreresore z’imburamumaro, zijya kwiba mu ngo zigatobora amazu ndetse ugasanga ziba zitwaje n’intwaro gakondo nk’ibyuma n’ibindi bakoresha mu kwiba.

Amwe mu makuru avugako hari bamwe mu bashoferi batwara imodoka by’umwihariko amasaha ya nijoro, aho usanga abajura bahagarika imodoka bakabambura.

Kuri iki kibazo cy’abajura umuyobozi w’umujyi wakigali Mukaruriza Monique, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 10 ugushyingo 2016. yavuzeko ikibazo cy’abajura bamaze ku kimenya bityo kikaba kigiye gucyemuka mu minsi yavuba.

JPEG - 38.3 kb
Madame Mukaruriza Monique Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Akaba yasabye abaturage kujya batanga amakuru ahantuhose bakeka abajura bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kubahashya.

Mukaruliza yavuze ko bagiye gufatanya na Polisi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano murwego rwo guhashya abo bajura ahasigaye umujyi wa kigari urusheho kuba icyitegererezo muri Afirika ndetse no kwisi hose muri rusange.

Umujyi wa kigari ahanini wugarijwe n’ abajura bavugwa muri bimwe mu bice bitandukanye, abasabirizi bagaragara mu mujyi ndetse n’ikibazo cy’abazunguzayi nacyo cyabaye nkaho cyananiranye kuko ingamba zose zagiye zifatwa n’umujyi wa Kigali twavugako nta musaruro zirageraho.

Nba ari wa mugani w’abanyarwanda baca ngo” abarinzi iyo bagiye imigambi n’inyoni zijya iyindi, wasanga ariyo mpamvu hari bimwe mu bibazo bya naniranye gucyemuka.

JOHN Bagabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Peter - 12/11/2016 saa 11:59

Ahubwo ibyo umuyobozi avuze ndabona alibyo bizaba amateka.
Kanda hano umusubize

Ndoli - 12/11/2016 saa 10:27

Mayor, ibyuko ubujura buzaba amateka I Kigali, uratubeshye pe!!!!. Nuca ubwa za mayibobo za Nyabugogo n'insoresore zaho zigendana inzembe n'ibyuma, wazivuga zikagukata, uzaba weseje uyu muhigo. Uzahagere kuwa gatandatu mugitondo hariya kwa Mutangana, ababoss baje kwihahira ibya weekend urebe ukuntu baba babasaka. Barabiba kakahava. Mbese hariya amasaha ya 06h00 kugeza 07h30, hahahira uwuhazi. Aba bajura iyo basanzwe batahakubona uza kuhahahira, barakwiba. Kandi barazwi bose, nta mucuruzi numwe ucururiza hariya kwa Mutangana utabazi, uwo wabaza wese yabakwereka. Nubishyiramo akabaraga uzabadukiza.
Kanda hano umusubize

sisi - 11/11/2016 saa 08:13

abiba retroviseurs z'imodoka wagirango bafatanyije na polisi
Kanda hano umusubize

Busa - 11/11/2016 saa 12:43

Ubujura bwa retroviseri Kigali birakabije.
Kanda hano umusubize

sisi - 11/11/2016 saa 08:12

bashira gute abajura se niba polisi ibafata igahita ibarekura
Kanda hano umusubize

VON EICHMANN - 11/11/2016 saa 07:37

Ikibazo tumaze kukimenya tugiye kugifatira ingamba!!!!!ayo magambo tumaze kuyahaga kuva nakera kose ntayobewe ko mugakinjiro ka Kora hariya kuri HINDU MANDARI hirirwa ibisambo bihengera ijoro riguye bikamanuka mungo bipfumura amazu ntayobewe ko hagiye gusimbura califronia(kwa mutwe kubiyobwabwenge)turamusabwe rwose adutabarize areke kuvuga ko aribwo akibimenya
Kanda hano umusubize

gasana damien - 11/11/2016 saa 07:09

rwose bicyemuke burundu
Kanda hano umusubize

Rwasa - 10/11/2016 saa 19:25

Uyu muyobozi arikwikirigita agaseka.Simuciyintege ariko umuntu yakwibutsako aho kwicwa ninzara wakwiba.Ikizaba ukanywumuti.Gukemura ikibazo rero nuguha abobantu amahirwe yokubaho i Kigali.Kubakubita, kubamenesha sicyo kizabacamu mujyi.
Kanda hano umusubize

mupenzi kiziti - 12/11/2016 saa 07:53

abakuru bari hose ariko Kicukiro dufite insorensore zigurwa zicaye ahitwa kwa Depute mukagali kanyanza baratuzengereje nibafatirwe ingamba.kandi may at umujgi ntazabishobora inzego Ibanez zitabishizemo imbaraga ndetse nafashwe ntafungurwe vuba agatindayo agasonza agahanwa byintarugero
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X