Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Uburengerazuba: Batanu bari mu maboko ya Polisi bakekwaho magendu no guhungabanya umutekano wo mu muhanda

Ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byakorewe mu turere two mu Ntara y’u Burengerazuba byakozwe tariki ya 28 Ukwakira, byatumye abagabo batanu bafatwa.

Bamwe bafashwe kubera ubucuruzi bwa magendu ndetse abandi bafatwa bagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo badahanirwa amakosa yabo nyuma yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwo munsi Polisi y’u Rwanda ihakorera, yateguye igikorwa kidasanzwe mu turere twose aho cyari kigamije kubuza no gufata ibijyanye n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge, magendu, ndetse no gukaza ibijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.

CIP Kanamugire yagize ati:” muri icyo gihe, abantu batanu basanzwe batwara imodoka na za moto bafashwe nta byangombwa byuzuye bibemerera gukora ako kazi bafite harimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ndetse mugenzi wabo afatanwa na magendu y’ikinyobwa cyitwa Novida.

Byongeye kandi, bamaze no gufatwa bashatse guha ruswa abapolisi ariko biba iby’ubusa; iki nacyo ni icyaha bazahanirwa. Ruswa bageragezaga gutanga ni hagati y’amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abatwara ibinyabiziga ni bamwe mu bakunze gufatirwa mu ngeso mbi ya ruswa bashaka kuyiha abapolisi kubera amwe mu makosa yabo; ku buryo mu myaka itatu ishize abagera kuri 400 bamaze gufatwa.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati: “Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no gukora ubucuruzi bwa magendu bihanwa n’amategeko, ariko biba bibi kurushaho iyo haniyongereyeho no gutanga ruswa”.

Polisi tubereyeho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; ntabwo twakwemera uwo ariwe wese wadushora mu bikorwa bibi bya ruswa. Dushinzwe kureba ko amategeko ashyirwa mu bikorwa kandi akubahirizwa; icyo abantu bagomba kucyubahiriza”.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha bitandukanye na ruswa by’umwihariko cyane cyane batanga amakuru kare kugira ngo habeho gukumira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X