Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda batagira uruhare mu myanzuro ibafatirwa

Ibyavuye mu bushakashatsi by’agateganyo buri gukorwa na Never Again Rwanda byagaragaje ko abanyarwanda babona imyanzuro iza ibitura hejuru ntaruhare bayigizemo, bugaragaza ko nta bufatanye burambye buri hagati y’abaturage n’ababayobora.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe na Never Again bugaragaza ko nta ruhare rugaragara mu igenamigambi rya gahunda zitari nke ziba zibakorerwa.

Never Again ivuga ko yakoreye ubu bushakashatsi mu turere 16 tw’u Rwanda, abantu 666 babajijwe bagaragaje batagira uruhare mu igenamigambi rya gahunda zibafatirwa. Izi ngo ni nka gahunda z’imihigo, n’izindi kandi ngo bigira ingaruka kuri abo baturage nkuko Mahoro Eric ushinzwe program muri Never again yabitangarije itangazamakuru.

Yagize ati “ Gahunda cyangwa Porogaramu zisashwa gushyirwa mu bikorwa neza ari uko umuturage yabigizemo uruhare. Mu byukuri rero usanga hano mu Rwanda uruhare rwabo rugaragara mu gushyira mu bikorwa iyo myanzuro gusa.”

Abaturage muri ubwo bushakashatsi bagaragaje ko badahabwa Umwanya, gusa bavuze ko bagirira ikizere abayobozi bakuru b’igihugu cyane cyane umukuru w’igihugu, ibintu bigaragarira mu gihe aba yasuye uduce dutandukanye tw’igihugu aho abaturage bamutura ibibazo byari byarananiwe gukemurwa n’inzego z’ibanze.

Abaturage bagaragaje ko inzego z’ibanze zitajya zibagisha inama mu myanzuro ibafatirwa cyane cyane ngo Njyanama ngo usanga uru rwego rwifatira imyanzuro ihabanye cyane n’ibyifuzo by’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bwana Vincent Munyeshaka yavuze ko ibyo bintu bitari bikwiye kuko ngo ahubwo abayobozi bagakwiye gukusanya ibitekerezo bituruka mu baturage bakabizamura bakabona gufata ibyemezo.

Ubu bushakashatsi bukiri kunonosorwa niburangira buzashyirwa ahagaragara kugira ngo abo bureba babutangehi ibitekerezo.

PNG - 600 kb
Eric Mahoro ahinzwe programu muri Never Again iri kunononsora ubushakashatsi

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 28/08/2016 saa 11:13

Ko numva noneho nta ntore zivuga ra? Obama yavuze ukuri?
Kanda hano umusubize

tsj - 28/08/2016 saa 08:01

none se ko badutuye hejuru ibyo guca caguwa tutari tubizi none se bumvako hari abanyarwanda benshi yaritunze bayicuruzaga batunzwe no guhambura ahabaro kandi kabatunze none se ntibabuze ibyo bakora inzara si yose.igitekerezo,basi batwihanganire yamyaka itatu batubwiye tube dutegura akandi kazi tudatunguwe gutya,batadutunguye cyane murakoze
Kanda hano umusubize

Rwagitinywa - 27/08/2016 saa 20:26

Ubu bushakashatsi ndemeranywa nabwo pee.100% kuko koko abanyarwanda nta ruhare bagira mu myanzuro ibafatirwa. gusa nagirango mbabwire ko njye mbona ikibazo ari regime politique kuko nubwo turi muri regime presidentiel njye mbona tuyoborwa kuburyo bwa cyami Regime Royal. amahirwe nuko dufite H.E usobanutse. ariko ubundi nawe ayobora nk'umwami . kuko urebye uburyo abo bayobozi bitwa abibanze n'abadepite na sena bajyaho, mbona ari amakinamico gusa. kandi Umuntu utazi uburyo yageze kumwanya ntiyamenya icyo awukoraho. so ibyo bituma uwo ariwe wese ahora yibombaritse ngo agabirwe. ntaho rero tuzagera ubuyobozi tubufata nk'ingabire kurusha inshingano.nkubu njye sindabona impamvu dufite inteko na sena cyane ko mbona icyo bikora byombi kimwe muri byo cyabikora Admin ntunyongere comment.
Kanda hano umusubize

kadhafi - 27/08/2016 saa 13:56

Aha singaho umukuru wigihugu ati twaje kuvura mumutwe. Nonese ninzego zibanze zabi kubwiye? Oya bituruka hejuru hanyuma inzego zibanze zigadhira mubikorwa. Abaturage bagira NGO baravuze bagatonganya inzego zibanze. Erega abaturage harabo tuvunikira. Hanyuma umuturage yahawe ijambo.ryari? Byanyuze muyihe nzira? Abadepite bikigihe njye mbona ntacyo bamariye abaturage. Gusantegereje ikiza gukurikira kumuntu watangaje iriya raporo. Named banyamakuru kenshyi mufashareta kuturenganya. Muze mubanza gusobanuza mbere yogishishikariza abaturage.
Kanda hano umusubize

miko - 27/08/2016 saa 10:41

Reba ukuntu umuntu ava mu mugi cg Nyabugogo akagera I kanombe hashize amasaha aboriginal nta yandi mahitamo afite.ibaze ukuntu bongereye igiciro cya transport Ngo Ni Wi-Fi baduhaye none tukaba ntayo tubona kandi tuyishyura kuri buri rugendo dukoze. igitugu gusaaaaaaa
Kanda hano umusubize

Malick - 27/08/2016 saa 08:58

Ahaaaaaa!nidanger umugani wa Danny vumbi.sibwo banze nokunshira mukiciro cy'ubidehe ngoninsubire aho nabaga kandi umwaka ushize narahavuye!birakaze abayobozi bibanze ni danger
Kanda hano umusubize

Malick - 27/08/2016 saa 08:54

Ahaaaaaa!nidanger umugani wa Danny vumbi.sibwo banze nokunshira mukiciro cy'ubidehe ngoninsubire aho nabaga kandi umwaka ushize narahavuye!birakaze abayobozi bibanze ni danger
Kanda hano umusubize

Amen - 26/08/2016 saa 21:58

yewe imyanzuro idufatirwa yo nimyinshi ngaho ngo ibirayi kumakusanyirizo, ntibirangiye 1kg ari 500frw
Kanda hano umusubize

EME - 26/08/2016 saa 20:01

Abaturage Bararenganye Ndibazango Abadepite Bamaze Iki Nkikibazo Cya Mitiwere Twarazishyuye Ariko Ntazotubona Ayamezibarikuturya Bazayatwishyura Ikindi Gushyira Abaturagemubudehe Wagiragango Abaturagentacyo Bavuze Kuko Ntacyobemeragangokigenderweho
Kanda hano umusubize

Rungano - 26/08/2016 saa 16:05

Ubwo bushakashatsi buriya burimo kunononsorwa (gutekinikwa) dutegereze.
Kanda hano umusubize

BOSCO - 26/08/2016 saa 15:49

Arega bituruka kuri leta,batinya ubusa,liberité d'expression(freedom),espace politique (politic espace),ntibahora babivuga,ukoze ibiganiro mpaka,ari gitekerezo cyawe utanze kinyuranyije nibihari wakizira ngo urikuryanya leta(Un debat contraductoire, contraductory debate),kutavuga rumwe ntibisobanura kuba abanzi,ariko biterwa na niveau de civilisation,na abus de pouvoir,kubera dictature,aho umuturage avuga ibyo atekerewe ntiyitekerereze,bene ngofero barabizi,bigira nyoni nyinshi,ntimukibwire ko batabizi,babibwere nde?,ko ariyo systeme yimiyoborere ihari mu gihugu.
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 13:20

Ni yo mpamvu bingwa agiye gucanga ikarita. Erega butuyu zagutsindisha n'iyo waba uri umuhanga!
Kanda hano umusubize

timoteyo - 26/08/2016 saa 12:50

Rwose noneho ninge ugaya noneho muvugishije ukuri mutabogamye , banyarwanda dukomereze aha nu bwigenge tuzabugeraho
Kanda hano umusubize

kadhafi - 26/08/2016 saa 11:34

Nabera mbonye icyo muvugishe ukuri mutabogamye. Gusa nuko muvuga mugashira mumatwi inzego zibanza mukiyibagizako nabo baba batumwe n,abohejuru. Nonese nkurugero. Ubumurwanda abantu bataba mugihugu batanga ubwisugane mukwivuza. Batabamuhigu. Yewe batanagiherukamo. Wabwirako arinzego zohasi zabitegetse? Igihe cyarikigeze ngo abanyarwanda tuvuge ikirikumutima. Icyo dutekereza kugihugu cyacu. Ntawe dutinya. Abayobozi bisubireho. Gusa ikintagaza nukuntu bafata ibyemezo batatubajije. Nabadepite twatoye kutuvuganira nabo bakabyemera. Nkoho twabatoreye kwicara mubirogusa. Umunsi mwiza.
Kanda hano umusubize

kambere - 26/08/2016 saa 11:23

Kabisa ntaruhare abaturage bagira mubyemezo bifatwa kandi bahawe umwanya bagatanga ibitekerezo gahunda za leta bazumva bitagoranye.
Kanda hano umusubize

nibyo pe - 26/08/2016 saa 11:10

Reba nawe nka gahunda yakanozasuku ukuntu yatubangamiye, nkaho hari uwo bafasha mukwivuza , puu kwimura abaturage , kwirukana imodoka mumihanda uretse KBS Royal ....
Kanda hano umusubize

uwimana - 26/08/2016 saa 10:53

Nibyo koko kdi biragaragara,injya kumva ukumva ko abaturage bagimba gukora ikintu runaka munyungi zabayobozi umuturage bikaza bimutinguye ali nako agirara ingaruka zibyobyemezo byabayobozi.
Kanda hano umusubize

uwimana - 26/08/2016 saa 10:53

Nibyo koko kdi biragaragara,injya kumva ukumva ko abaturage bagimba gukora ikintu runaka munyungi zabayobozi umuturage bikaza bimutinguye ali nako agirara ingaruka zibyobyemezo byabayobozi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X