Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ubushinjacyaha bwashinjaga Mugambira bwongeye kumushinjura ararekurwa


Mu mpera z’icyumweru gishize umunyemali Mugambira Aphrodice wari ufungiwe muri gereza ya Muhanga yararekuwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bwamushinjacyaha bwisubiyeho bumusabira kurekurwa.

Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gushora mu busambanyi abakozi be ku bagana Hotel ye nibwo bwisabiye ko arekurwa kuko ngo nta bimenyetso bimushinja bihari. Mugambira yari yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Mu kwezi kwa gatandatu, bamwe mu bakozi bahoze bakora kuri Hotel ye bamureze iki cyaha, ni nyuma y’uko umwe muri bo yari yandikiye ubuyobozi bw’Akarere abusaba kumwishyiriza uyu wari umukoresha we agakomoza no kuri icyo cyaha. Uyu munyemari yaje gutabwa muri yombi arakurikiranwa.

Mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, urubanza rw’uyu munyemari rwaburanishirijwe mu muhezo hagati mu kwezi gushize, ariko urukiko ruza kwemeza ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel yabwiye Umuseke ko uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko yarekuwe bisabwe n’Ubushinjacyaha bwari bumukurukiranye.

Ati “ Ubushinjacyaha bwandikiye Urukiko burumenyesha ko bwabuze ibimenyetso bimushinja(Mugambira).”

Uyu muvugizi w’Inkiko avuga ko Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mugambira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko bwabonaga hari impamvu zikomeye zo kumukekaho ibyaha.

Avuga ko Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko gukomeza gushaka ibimenyetso bishinja uwaregwaga ariko ko mu gihe bubibuze ari nabwo bufata iya mbere kugaragaza ko uwari ukurikiranyweho icyaha arengana (Ubushinjacyaha buranashinjura).

Ati “ Birashoboka ko nyuma hazagaragara ibindi bimenyetso ku buryo bwabyutsa dosiye ariko iyo bibuze muri iyo minsi 30 busaba ko ukurikiranywe arekurwa.”

Abavuga ko bazi ukuri ngo nta ‘Comment’ uretse gushyiraho Akabazo (?)
Jacqueline Niyibigena wahoze ari umukozi muri Hotel Golf Eden Rock y’uwaregwaga, avuga ko nta byinshi yavuga kuri iki cyemezo cyo kurekura Mugambira kuko yanaburanishirijwe mu muhezo. Ati “ Iby’Abacamanza n’Abashinjacyaha ntiwamenya ibyo ari byo.”

Uyu wahoze ari umukozi wa Mugambira, yemeza ko ibimenyetso atari byo byabaye ikibazo. Ati “ Icya mbere umukobwa wamushinjaga yari yahaye abantu akanamuhereza amadolari 100 ngo ntazabivuge, yageze aho arivuguruza…”

Avuga ko uku kwivuguruza gufite ibikwihishe inyuma. Ati “ Ese yari umusazi, yavivuze atatekereje, byagenze gute? Washyiraho ‘point d’interrogation‘ (akabazo/?).”

Uyu uvuga aziga, avuga ko atapfa kumenya ikihishe inyuma uku kwivuguruza k’uwashinjaga Mugambira. Ati “ Umuntu ni umuntu, bafite uko babigenje hari n’impamvu yivuguruje .”

Avuga ko nk’umwe mu bahohotewe n’uwaregwaga (akaba yagizwe umwere), ntacyo yarenzaho ku kemezo cyafashwe, gusa agasaba Leta kuzakomeza gushishoza ku buryo ibyo bimenyetso yabuze ishobora kuzabibona. Ati “ …Wenda ashobora no kwikosora akabireka.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

imishinga - 27/09/2016 saa 18:26

Washyiraho ‘point d’interrogation‘ (akabazo/?).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X