Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ubutumwa bwa sms bwarokoye ubuzima bw’abagore benshi batwite

Mu mugambi wo kurinda umubyeyi n’umwana utwite ,mu Rwanda hatangijwe gahunda wo gukurikirana umugore utwite hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa.

Uyu mugambi uzwi nka Rapid Sms wifashisha abajyanama b’ubuzima bakurikira umunsi ku wundi ubuzima bw’umubyeyi bakohereza ubutumwa mu ikusanyirizo ry’amakuru riri muri Ministeri y’ubuzima hifashishijwe telefoni igendanwa .

Ubu buryo ngo bwagize uruhare rukomeye mu kugabanya umu bare w’ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara .

JPEG - 27.8 kb
Alexia Hakizimana umwe mu bajyenama ariho yohereza ubutumwa bugufi

Alexia Hakuzimana ,umujyanama w’ubuzima n’agatelefoni ke gato mu ntoki aratwereka uko atanga amakuru ku miterere y’ubuzima bw’umubyeyi utwite .

Aya makuru ayohereza mu ikusanyirizo ry’amakuru riri muri Ministeri y’ubuzima, ribitse amakuru yose ku rwego rw’igihugu arebana n’ubuzima bw’abagore batwite.

Ubwo yari mu kigo nderabuzima cya Cyanika, mu ntara y’amajyepfo y’igihugu, Alexia yavuze ko afite abagore bane akurikirana kuva bagisama kugeza nyuma y’ukwezi umwana avutse .

Buri butumwa yohereje mu ikusanyirizo cy’amakuru agomba kubwandika no muri iki gitabo kirimo amazina y’ababyeyi ashinzwe gukurikirana .

Buri bitaro ndetse na bimwe mu bigo by’ubuzima, haba abakozi bashinzwe kugenzura aya makuru yoherezwa n’abajyanama b’ubuzima

Buri bitaro ndetse na bimwe mu bigo by’ubuzima, haba abakozi bashinzwe kugenzura aya makuru yoherezwa n’abajyanama b’ubuzima kugera ngo bafate ibyemezo bikwiye niba bigaragaye ko umubyeyi afite ikibazo cy’ubuzima.

Impuguke zivuga ko benshi mu babyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara biterwa n’uko babyariye mu ngo cyangwa se bakabyarira mu mayira bataragera kwa muganga kubera ko batindijwe mu rugo.

Gusa kuva aho uyu mugambi utangiriye mu mwaka wa 2009 ngo wafashije kugabanya izi mfu.

JPEG - 41.8 kb
Abajyanama bagenda bandika abagore bakurikirana

Mu gihugu cyose habarurwa abajyanama b’ubuzima ibihumbi 45 batorwa n’abaturage, bagahabwa amahugurwa y’ibanze n’ibikoresho .

Uyu mugambi watumye u Rwanda rushobora kugabanya cyane umubare w’abana bapfa bakivuka.

Imibare yerekana ko umwaka ushize abana 31 ku 1000 ni bo bapfuye bakivuka.

Icyegeranyo cya Banki y’isi kikavuga ko uyu mubare ari uwo kwishimira kuko uri hasi y’abana 31,7 ku 1000 bapfa batarageza ku mwaka bavutse ku rwego rw’isi yose .

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

valery kkey - 22/06/2016 saa 20:28

iyi nkuru si iyanyu!ni iya BBC mujye muba professionals mwandikeho abo mukesha inkuru!
Kanda hano umusubize

valery kkey - 22/06/2016 saa 18:31

Iyi nkuru si iyanyu ni iya BBC mwagiye muterura inkuru ariko mukavuga banyirazo.This is not professional guys!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X