Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Uganda:Umwami yatawe muri yombi

Nyuma y’imvururu zikomeje kugariza agace ka Rwenzori muri Uganda, Umwami bivugwa ko ari uw’ako gace “Charles Wesley Mumbere” yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’abantu bagera kuri 55.

Uyu mwami yatawe muri yombi nyuma yo guhakana ko iyo myigaragambyo ifite aho ihuriye n’ubutegetsi bwe, dore ko amaze iminsi atungwa agatoki ko ari we nyirabayazana.

JPEG - 15.9 kb
Umwami Charles Wesley Mumbere

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo igipolisi n’igisirikare cya Uganda byagabye igitero mu bwami bwa Buhikira muri Gasese, abantu 55 barimo abapolisi 14 bahasiga ubuzima.

Bivugwa ko abarinzi b’umwami baturikije igisasu gikomeretsa umusirikare umwe, niko kugira umujinya maze igisirikare cya leta kica abarwanyi imvururu zitangira ubwo 4.

The Eastafrican, ivuga ko kuva muri icyo gitondo abo barwanyi bitwaje intwaro gakondo n’imbunda bakomeje intambara n’abashinzwe umutekano kugeza ijoro rijigije.

Kanda munsi usome inkuru yabanjirije iyi

http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/hanze-y-u-rwanda/article/imirwano-ikaze-hagati-y-abapolisi-ba-uganda-n-abarwanyi-b-umwami-yahitanye-55

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanamugire - 28/11/2016 saa 23:16

Abami b,iki gihe nabo bateye iseseme,umwami nuw,amahoro.Murumve abashaka kwimika abazasimbura Kigeli.Bazatuabarire ashyingurwe muri America,uzamusimbura akomeze ategeke Amerika.
Kanda hano umusubize

alexander willy mexant - 28/11/2016 saa 20:03

nonese burya uganda hategeka nabami😨😨😨😨😨
Kanda hano umusubize

man power - 28/11/2016 saa 17:55

Umwami muli UGANDA afite ububasha bungana gute nyirabayazana ni musezeni yashyiriho abami bizamera nkomuri Nigeria nibadahagarika abami perezida nakore inshinganoze vuba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X