Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Uhagarariye u Rwanda muri ONU yubikiwe naho Dr Murigande ahabwa imirimo mishya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko Uhagarariye u Rwanda muri ONU ahagarika imirimo ndetse iha imirimo mishya muri kaminuza y’u Rwanda Dr Charles Muligane wigeze kuba Minisitiri w’uburezi.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane yaraye ihagaritse ku mirimo Ambasaderi Eugene Richard Gasna wari uhagarariye u Rwanda muri ONU.

Impamvu yatumye uyu mudipolomate w’u Rwanda ahagarikwa ntiramenyekana.
Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo iyi nama ntiyigeze imuteganyiriza ikindi agomba gukora.

JPEG - 130 kb
Eugene Richard Gasana yamaze kubikirwa imbehe

Ambasaderi Gasana amaze imyaka irenga 20 muri politiki aho yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo kuba ushinzwe ibikorwa [Chargé d’Affaires] muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage (kuva 1994 kugera 1995), no mu Busuwisi (1996 kugera 1997).

Yahagarariye u Rwanda nka Ambasaderi mu bihugu birimo Autriche, Bulgaria, u Burusiya, Hongiriya, Pologne, Repubulika ya Czech, Romania n’ibindi.

Iyi nama kandi yahaye imirimo mishya Dr Charles Muligande muri kaminuza y’u Rwanda ari Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement.

JPEG - 21.4 kb
Ambasaderi Dr Charles Muligande nyuma y’igihe kirekire adakoza intoki ku mushahara noneho Uwiteka yamwibutse

Hari hashize amezi agera kuri ane uyu mwanya Dr Murigande yagiyeho warashyizwe ku isoko na Kaminuza y’u Rwanda ishaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yawutsindira.

Mu byo Dr Murigande wabaye Minisitiri w’Uburezi (2009 kugera 2011) ategerejweho muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ko agomba kugenzura imikoranire ya UR n’andi mashuri makuru yo mu karere ndetse no hanze yako, kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ikigega cy’iyi kaminuza, gushyiraho uburyo bw’imikoranire hagati ya kaminuza y’u Rwanda n’urwego rw’abikorera, byose akazajya atanga raporo ku Muyobozi Wungirije wa Kaminuza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 12/08/2016 saa 06:34

George na "b" bari kugashya buziritse! Ntibashobora kuvuga rumwe kuko ingingo bavugaho ari amarangamutima gusa. Imyemerere ijyana n'imyumvire, kandi ushishoje wasanga imana bavuga zitandukanye. Iyibutse Muligande ikaba inakora byose si kimwe n'iyatanze ubwenge Inama ya Leta yakoresheje igarura Muligande! The god-does-all drug has expired, dear sheeple!
Kanda hano umusubize

FURAHA George - 11/08/2016 saa 17:31

Iyi nkuru iransekeje,ngo "Ambasaderi Dr Charles Muligande nyuma y’igihe kirekire adakoza intoki ku mushahara noneho Uwiteka yamwibutse".Usanga abantu benshi bandika ku modoka zabo ngo "nukubera uwiteka","mana warakoze",etc...Ntimukitiranye ibintu.Ntabwo imana ariyo ikora ibintu byose.Yaduhaye ubwenge,imbaraga,etc...Ariko siyo ikora byose.Ndatanga ingero.Baliya bandika ku modoka zabo ngo "mana warakoze",bamwe baba barabonye amafranga bibye cyangwa bakoze amanyanga.Urundi rugero,usanga amakipe menshi iyo agiye gukina,abanza gusenga.Nyamara amakipe atajya asenga na limwe,usanga ahubwo aliyo atsinda,agatwara ibikombe bikomeye.Ntabwo imana ijya yivanga mu bintu bimwe na bimwe.Ikindi nuko imana itumva amasengesho y'abanyabyaha (Yohana 9:31),cyangwa ngo yumve amasengesho y'abantu basenga mu buryo bunyuranye na Bible (Matayo 15:9).Urugero ni nk'abantu basenga ko imana ali ubutatu (imana data,mwana na mwuka wera),barangiza ngo ubwo ni imana imwe kandi ni amayobera matagatifu.Nta yindi mana ishobora byose,kandi idapfa uretse se wa Yesu (God's father whose proper name is Jehovah).Niwe wenyine YESU yadusabye gusenga nkuko yabivuze muli Matayo 4:10.Iby'ubutatu byahimbwe muli 325 nyuma ya YESU,nkuko nawe wabyisomera muli google,ukandika "origin of trinity".Bibabaza imana cyane.
Kanda hano umusubize

b - 11/08/2016 saa 19:28

NIBWO WAKORESHEJE IJAMBO RY'IMANA MU BYO WAVUZE , HARI ICYO RO W'IMANA ATARAGUSHISHURIRA. NTABWO UZI WAKORA CYANE WAKORA BUCYE IMANA ITAKURAMBURIYEHO UKUBOKO K'UMUGISHA NTA CYO WAGERAHO. KANDI N'UBWO WABIGERAHO, WIYIBAGIZA KO UBUZIMA UFITE BUGENGWA N'IMANA JKANDI KO IYO UTABUGIRA UTARI KUBA UWO WIBWIRA KUBA WE. GIRA KUJIJUKA MU BY'IMANA. HARI ABAKORA CYANE NTIBAGERE KURI BYINSHI, HARI ABAKORA BUKE BAKAGERA KURI BYINSHI, HARI ABAKIRA KUBERA KO BIBYE CG BAMBUYE CG BARIGANYIJE HARI ABAKI CYANE KUBERA BAKORESHEJE IMBARAGA ZABO HARI ABAKENA KUBERA UBUNEBWE HARI ABAKENA NYAMARA BAKORESHA IMBARAGA ZOSE BAFITE HARI N'ABABA BAKIZE NYUMA BAKIBONE BAKENYE MU BURYO BUMEZE K'UBUFITE NIBA UTARASHISHOZA NGO UBIREBE , NTABWO UZI AHORO URI N'IMPAMVU URIHO. ICYAKORA UMWE UZABAZWA UKO WITWAYE MU BYO WAHAWE NO MU BYO WARIMO. UZABAZWA UKO WAYOBOYE UBUZIMA BWAWE N'UKO BAKURESHEJE. NIBA GUSHIMA BYARAKUNIYE REKA ABAZIRIKA ICYO IMANA YABAKOREYE BABIGARAGAJE, MAZE MUBONE KO UWITEKA ARI IMANA Y'AMABOKO AKOMEYE.
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 12/08/2016 saa 04:37

Mbona ufite umurego ukomeye mu kwamamaza imyemerere yawe, aho ku nkuru nk'iyi uhise uganisha mw'ivugabutumwa. Iyo bibiliya usoma n'abandi barayisoma. Shaka aho Yezu aha intumwa ze mission, maze akazibwira ati muzababatize mw'izina rya Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Niba ushobora gusesengura urahita wumva urwego abo 3 bariho. Hari n'iyindi mirongo nakubwira,uretse ko niba ibyo wigisha aribyo bigutunze, nuwateka ibuye rigashya, utava kw'izina.
Kanda hano umusubize

Bene - 11/08/2016 saa 17:21

Amagambo Gasana yakoresheje muli Onu icyo gihe ntanalimwe navanamwo. Yavugishije ukuri atashoboraga guca iruhande. Souveraineté y’ Urwanda na génocide uko yakozwe nuko yarangiye nuko impamvu zayiteye zitarashira, ntabwo ali ibintu yali guca iruhande mugihe abanyamahanga batabyumvise cyangwa bashaka kubyirengajyiza. Niba kandi koko ko azize iryo jambo, ntazize ko yacumuye cyangwa ko yahubutse; azize kurushwa amaboko kuko ahagarariye agahugu gato katemerewe kugira agaciro. N’ubundi kandi abadiplomates basanzwe bahindagurika buli kanya. Niyo miterere, ninayo kamere yakariya kazi. Ubundi se abamubanjirije ni bangahe ? Muligande we se ntagarutse ? Muribuka induru mwavugije icyo gihe ? Mbese muzahora muli BYACITSE ntakindi mugikora ?
Kanda hano umusubize

mukunzi - 11/08/2016 saa 16:16

ahubwo nge mboba Murigande yajya muri RGB akaba ushinzwe amadini nibyo bitamukoroga cyane.kuko ibindi baramunaniza cyane yisaziye.
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 11/08/2016 saa 13:57

uyumusaza nagaruke yari akenewe kuko turamwemera
Kanda hano umusubize

LL - 11/08/2016 saa 13:33

musobanurire ubwo uriyamwanya wahawe muzehe murigande nuwoyarafite ubunibwoyateye imbere nimurangiza muwungereranyirize nuwa ministre
Kanda hano umusubize

- 11/08/2016 saa 12:23

UBWENGE BWAWE NI BUKE CYANE ICYABUZA KO AGARUKA SE MU BUREZI NI IKI
Kanda hano umusubize

gakazi - 11/08/2016 saa 11:37

ndishimye murigande yajyaga anyeragahinda nkumu sasaza nakundaga
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 10:16

Sinsobanukiwe. None se Leta ishyira umwanya ku isoko, yarangiza ikawugabira umuntu? Niba ari byo, hari igongana. Naho ubundi se ko nyir'imbehe ari we umenya uwo ahaho n'uwo aheza ... Urumva nata igihe nibaza icyatumye ava muri UNR na MINEDUC, akaba asubiyeyo ubu?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X