Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ukuriye FDU mu Mujyi wa Kigali byavugwaga ko yaburiwe irengero yagaragaye I Gikondo

Theophile Nturutwa umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi mu Mujyi wa Kigali byavugwaga ko yaburiwe irengero kuri iki cyumweru amakuru amaze kutugeraho aremeza ko yagaragaye I Gikondo.

Uyu mugabo yari yabuze ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016 mu masha y’ijoro bivugwa yashimuswe n’abantu batazwi nk’uko byatangajwe na Vice Perezida w’iri shyaka Boniface Twagirimana.

JPEG - 32.2 kb
Theophile Ntirutwa wagaragaye bivugwa ko yashimuswe

Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP), Boniface Twagirimana yavuze ko Théophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali yashimuswe n’abasirikare bakamujyana ahantu batamenye.

Yagize ati: “Ku Cyumweru, ahagana saa 21h30, Théophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali, yatwawe ahantu hatazwi n’abasirikare ubwo yari muri karitsiye ya Nyarutarama”, ibi n’ibyo Boniface Twagirimana, visi perezida wa FDU yatangarije AFP.

Amakuru ahari rero aravuga ko nyuma yo kumara iminsi ibiri uyu mugabo yagaragaye i Gikondo aho bivugwa ko ari ho abari bamutwaye bamusize. Gus anta cyemezo na kimwe cyemeza ko yari yatwawe n’abasirikare kuko ubwe atigeze atangaza ko afunzwe cyangwa ngo agire ikimenyetso na kimwe agaragaza ko yari mu nzu y’imbohe.

Tubibutse ko nubwo iri shyaka rivuga ko rikorera mu Rwanda, kugeza ubu ritarahabwa uburenganzira bwo kuhakorera ku mugaragaro ndetse umuyobozi mukuru waryo, Ingabire Victoire, akaba mu kwezi gutaha azaba amaze imyaka 6 afunze nyuma yo gukatirwa imyaka 15 y’igifungo azira kwifatanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho agamije guhirika ubutegetsi ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imirasire .com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwizeyimana alice - 23/09/2016 saa 22:00

Bishaka kudusubiza inyuma,ndumva kugezubu abanyarwanda tumeze neza ntacyo dushinja Imana.nibitonde rero kuko ntacyo bagiye kutuzanira tutarageraho.ntacyo umubyeyi Wacu pk yigeze atwima,turacyari kumwe abifuza ibidashoboka nimuduhe amahoro.
Kanda hano umusubize

rukundo - 23/09/2016 saa 01:05

Niba ashaka kudusubiza muri Genocide ugirango ntazabigiramo ingaruka. Twaciye muri byinshi bibi ntawe tuzemerera kutubuza umudendezo.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 22/09/2016 saa 10:54

Wagira ngo mu Rwanda abasirikari basigaye bakina senema. Ariko ndabona Imirasire ibahengamiyeho.
Kanda hano umusubize

Bimenyi - 21/09/2016 saa 19:32

Twese twabonye ifoto yibikomere bamuremye.kuki mwe mutayishyiraho ngwabanyarwanda birebere ihohoterwa rikorerwa mu Rwanda koko?
Kanda hano umusubize

Gatasi - 21/09/2016 saa 19:31

Byaba byiza iyo mwerekana ifoto yibyo bamukoreye aho bamukomereke bikomeye mu mutwe intoki numubiri wose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X