Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umucamanza yatawe muri yombi n’imbonerakure ashinjwa gutuka umukuru w’igihugu

Umucamanza uzwi ku izina rya ldephonse NDUWIMANA ukora ku rukiko rukuru rwo mu ntara ya Kirundo afunzwe ashinjwa icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu.

Uwo mucamanza yafashwe kuri uwu wa gatandatu, akaba yatezwe arimo arataha, afatwa n’urubyiriko rw’Imbonerakure za CNDD FDD ziri kumwe n’umuporisi umwe.

Amakuru aturuka aho mu ntara ya Kirundo avuga ko uwo mucamanza yafatanwe inyandiko zitariho umukono (tracts) zanditseko amagambo yo gutuka umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA.

Ayo makuru akavuga ko hari n’izindi nyandiko yaba yari yamaze gukwirakwiza hirya no hino hatandukanye mu murwa mukuru w’intara ya Kirundo.

Agifatwa ngo yahise ajyanwa gufungirwa kuri parike y’intara ya Kirundo, aho bivugwa ko yabanje gukubitwa bikomeye n’izo Mbonerakure za CNDD FDD zamufashe, ziri kumwe n’uziyoboye mu ntara ya Kirundo.

Kuri iki cyumweru akaba ariho Ildephonse NDUWIMANA urubanza rwe rwumviswe bwa mbere n’ubutabera, nyuma akaba yahise ajyanwa muri gereza nkuru ya Ngozi, aho afungiwe ashinjwa icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu.

Tubamenyeshe ko hari n’umunyamakuru umwe w’ikinyamakuru OXIMITY NEWS cyo mu Bwongereza, uzwi ku izina rya Julien BARINZIGO, ufungiwe muri gereza ya Mpimba i Bujumbura. Uwo asanzwe ari n’umwalimu ku ishuri ryisumbuye ryo muri komine Cibitoke mu mujyi wa Bujumbura ashinjwa ko ari we wabwirije abanyeshuri bo kuri iryo shuri gusiribanga ifoto y’umukuru w’igihugu iri mu bitabo bakoresha ku mashuri.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 6/07/2016 saa 21:45

Abarundi murajyahe uwomutwe nuwitera bwoba mama wabo ninterahamwe se ubatoza FDLR nibyo mwiyandikiye mubeshye abashinwa ariko muzabona ishyano gukubita abanyamategeko ejo bazacira urubanza muzajyahe MANA tabara abarundi
Kanda hano umusubize

Niyonkuru samwuel - 7/07/2016 saa 18:32

mbe mose ahoyakura abarimuminyago akabatwara mubugaragwa bamusubije ngwiki? "iyiwanyu muvugako haramaho,namwe ibibazomufise nibi kuba musoreshwa ataxis arenz. kaba amatongo yitwayayu mugugasanga 70% nayareta kuba umuryango urenze aboretisaba ugasanga babaciye afranga meshi muga twebwe naho muvugango turahahazwa, nivyacu mwe ntibibareba kazima turya tukarara twihagiye. yakubahwa perensida arakiyongeza|
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X