Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umuco wo guharika nturacika aho hamwe bifatwa nk’ibisanzwe

Murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu, ni umwe mu mirenge uvugwamo umuco wo guharika , aho ushobora gusanga umugabo afite abagore barindwi cyangwa barenze, nubwo uyu muco uhari ariko, Bamwe mu bakobwa n’abagore batuye muri uyu murenge bavuga ko ntampungenge bibateye cyane ko ngo nabo bavutse basanga ari ibintu bimenyerewe.

Umurenge wa Rubavu, ugizwe n’igice cy’umugi, ndetse nigice cy’icyaro. Muriki gice cy’icyaro niho usanga uyu muco wo guharika uri kurwego rwo hejuru,bamwe mubakecuru n’abasaza babaye muri akagace kuva kera, bavuga ko ari ibintu byahozeho ku buryo bidashobora no gucika.

Umukecuru w’imyaka mirongo irindwi n’icyenda y’amavuko, avugako we ubwe yaharikiwe ho abagore icyenda, kubwe ngo ubuharike abifata nko gusuzuguza abagore, kuko ngo asanga abagore binshoreke baba bameze nkabagaragu b’umugabo.

Bamwe mubatuye muri aka gace bemeza ko bishobora kuba biterwa n’impamvu nyinshi zirimo urwiganwa, amakimbirane mu miryango ndetse no kugira irari rikabije.

Nubwo hirya no hino mu Rwanda hakigaragara umuco wo gushaka abagore barenze umwe, mu itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda , ingingo yaryo ya 26 mu ngingo zirengera umugore , havuga ko ubushyingiranwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe bukorewe mu butegetsi bwa Leta ari bwo bwonyine bwemewe.

Iyi ngingo ihamya ko gushaka abagore benshi bitemewe n’amategeko.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

LEONARD - 24/10/2016 saa 06:46

USIBYE SE IRYOTEGEKO RYABASHYINGIRANYE,ANDI AMATEGEKO ARIGISHWA?, ITEGEKO RYUMURYANGO, IZUNGURA NUBUTAKA,NANDI AMATEGEKO NAJYE AJYAHO AVUYE MUBATURARWANDA,NIBIGISHWE AMATEGEKO BAYAMENYE CYANE CYANE KO BIVUGWA KO NTAMUTURAGE UGOMBA KWITWAZA KUVUGA KO ATAZI AMATEGEKO NIBAYIGISHWE RERO BAYAMENYE.NIHABE CYANE NO KUYUBAHA,BIVE MUMAGAMBO BISHYIRWE MUBIKORWA CYANE KO USANGA NABAGOBYE KUYUBAHIRIZA BABA AMBERE ARIBO BAYICA BAHUZA IBIHABANYE NAMATEGEKO, KUTARESHYESHYA ABANYARWANDA KANDI ITEGEKO NSHINGA RIVUGAKO ABANTU BOSE BARESHYA IMBERE YAMATEGEKO,ARIKONIKO BIRI? KUBERA RUSWA YAMAZE GUHABWA INTEBE ABATURAGE BAVUGAKO NIYO WAGIRA UKURI NTI WATSINDA UGUSUMBYA AMAFARANGA. MURUMVA KO RERO URUGENDE RUKIRIRURERURE CYANE CYANE KO LETA ITEMERA KUNENGWA AHARINTEGE NKE NGO HAKOSORWE, YIFUZA GUSHYIMWA GUSA,AMASHAKA ARAHARI ARIKO MENSHI NI KWIZINA,IMIRYANGO ITARI YA LETA IFITE INTEGE NKE NO KUTAMENYA INSHYINGANO ZABO.NIBINDI NIBINDI.
Kanda hano umusubize

LEONARD - 24/10/2016 saa 06:22

Muri Memoire yanjye nibyo bushakashatsi nakoze,impamvu ya mbere numuco wanze gucika kuko amategeko ajyaho bidaturutse mubyifuzo byabaturage.Kuba amategeko ashyirwaho avugako ubushingirane ari umugabo umwe numugore umwe(monogamique),ariko uwabirenzeho ntibavuge ibihano kubabirenzeho(Itegeko nshinga art 26),kuba abasiramu bagira abagore benshi ntibahanwe kdi nabo arabanyarwanda,kuba haribindi bihugo byemerewe gutunga umugore urenze umwe.(SENEGAL),Ikwano, ubuyobozi butabirwanya, kutamenya amategeko cyangwa nayo ateye nabi cyangwa atakijyanye nigihe,yashizweho nabagabo bikunze,nibindi nibindi.
Kanda hano umusubize

rukwekwe - 23/10/2016 saa 06:41

yewe guharika waba umukire cg umukene ntamahoro bitanga
Kanda hano umusubize

aliane - 22/10/2016 saa 23:47

njye umugabo wanjye anshakiyeho undi mugore namwica bikaba ya terme ya "tumubure twese"
Kanda hano umusubize

mado - 22/10/2016 saa 07:12

Bwana NDAYAMBAJE!! N'ubwo ku giti cyawe waba ufite imitungo ikwemerera gushaka abagore benshi kugirango ubyare abana benshi ,menya ko uba urimo gutera igihugu umutwaro wo kuzita kuri urwo ruhuli rwabana bawe kuko bazaba ari ab,igihugu.
Kanda hano umusubize

ndayambaje - 21/10/2016 saa 11:11

bazarihindure kuko harabagabo bifitiye imari bifuza kubyara abana benshi bityo bakanatunga abagore benshi, iri tegeko ribangamira uburenganzira bwacu twebwe abagabo kandi nibidashoboka kubyumva neza abadepite arinazo ntumwa zarubanda zizajyende kubyigira mugihugu cya Kenya na Ethiopia, bakore urugendoshuri bagaruka bamaze kubyumva neza, murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X