Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umucungamari wa FDU yatawe muri yombi akekwaho guteza imvururu

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko bwamaze kuregera urukiko umuyoboke akaba n’umubitsi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, FDU-Inkingi, bumukekaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Kuwa 23 Kanama uyu mwaka nibwo umubitsi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi, Léonille Gasengayire, yafatiwe i Kivumu mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, akekwaho guhamagarira abaturage kwigumura ku byemezo by’ubuyobozi.

JPEG - 19.6 kb
Gasengayire Leonille uri mu maboko y’ubutabera

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye itangazamakuru ko ibyaha Gasengayire akekwaho yabikoze mu matariki 20-22 Kanama 2016.

Yagize ati “Hari ibikorwa yagiye akora n’abatangabuhamya bagenda bagaragaza, ashaka ko hari ibyemezo by’ubuyobozi bitubahirizwa, ashishikariza abaturage kutumvira ibyemezo by’ubuyobozi.”

Nubwo Nkusi atashatse gukomoza kuri ibyo bikorwa kuko hagikorwa iperereza, hari amakuru avuga ko Gasengayire yakoresheje inama kuwa 21 na 22 Kanama 2016 anenga Guverinoma y’u Rwanda akanahamagarira abaturage kwigumura ku byemezo byo kubimura ahateganyijwe ibikorwa rusange.

Nkusi avuga ko bafite impamvu zo kumukurikirana kuko hari abatangabuhamya bemeza ko yabashishikarije kwigumura kuri kiriya cyemezo cy’ubuyobozi.

Umwunganizi mu mategeko wa Gasengayire, Me Anastase Robert Mutagoma, ahakana ibyo umukiriya we aregwa akavuga ko ubushinjacyaha bushingira gusa ku buhamya bwatanzwe n’abantu icyenda bemeza ko Gasengayire yakoresheje ziriya nama.

Avuga ko umukiriya we atigeze akoresha izo nama ahubwo yagiye mu Burengerazuba gusura umuryango we uhaba.

Ku ruhande rwa FDU-Inkingi, Visi Perezida waryo Boniface Twagirimana, yavuze ko ibi ari ugushaka gutera ubwoba abayoboke b’iri shyaka.

Nkusi yahakanye ko ibyo Gasengayire aregwa bifite aho bihuriya na politiki, avuga ko ari urwitwazo kuko ubutabera budakurikirana umuntu bugendeye ku ishyaka aturukamo.

Yagize ati “Navuga ko ari urwitwazo kuko iyo umuntu akurikiranwa, akurikiranwa ku giti cye ntabwo ari uko ari mu ishyaka runaka. Icyaha ni gatozi iyo wakoze ibikorwa bituma inzego zigukurikirana, urakurikiranwa. Kuba ari mu ishyaka ntabwo yabyitwaza, ntaho bihuriye.”

Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko rwa Karongi, biteganyijwe ko urubanza ruzaburanishwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Ntabwo ari ubwa mbere Gasengayire akurikiranwe n’ubutabera kuko hari urundi rubanza yaburanye aratsindwa akatirwa gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kudatanga amakuru ku cyaha cy’ubugome cyari cyakozwe.

Icyaha akekwaho cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda giteganywa n’ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Gihanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.

Ishyaka FDU-Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire wakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bamenya - 10/09/2016 saa 17:39

Murekure uyu mwana w'umukobwa hakiri kare nahubundi muri kwikwegera kumugani w'abarundi.Ariko niba tutazi uko politiki muri kano karere imeze nidukomeze twinangire.
Kanda hano umusubize

Kayange - 9/09/2016 saa 22:45

Arikose nkuyu yagumura nde koko? kereka uwasanzwe yaragumutse cyangwa niba leta iziko abaturage bagumutse nahubundi rwose uyu ntambaraga nazimwe afite zokugumura abantu tujye tureka kwikanga naza balinga.
Kanda hano umusubize

mani - 9/09/2016 saa 15:51

Nutarafungwa azafungwa kubaka ntibyanzwe nibishyure abo baturage barebe uko bigenza.
Kanda hano umusubize

- 9/09/2016 saa 12:29

Sinkora Politics , ariko abayikora bakwiye kwitonda bakirinda guteza imvururu n'imidugararo muri rubanda kuko biteza umutekano muke muri rubanda.
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 9/09/2016 saa 08:56

ARIKO SE MUBYUKURI KOKO UBU UYU MUKOBWA YAHAGURUTSE I KIGALI AJYA IWABO AGIYE KUGUMURA ABATURAGE? BAVANDINDIMWE RWOSE MUBE MASO KUKO HARI ABAKWITWAZA KO ARI MU ISHYAKA RIFITANYE IBIBAZO NA LETA BAKAMUHIMBIRA, AFITE BUBASHA KI BWO GUKORESHA INAMA, KUGUMURA ABATURAGE, GUTANGA IGITEKEREZO CYAKWEMERWA N'ABATURAGE. UBUTABERA BWACU BUKORE AKAZI KABWO ARIKO BUSHISHOZE KUBUZIRANENGE BW'UBWO BUHAMYA KUKO NJYE NAGIYE MURI GACACA UMUTANGABUHAMYA WASHINJAGA DATA BAMUBAJIJE KO AZI DATA ATI NDAMUZI NI INSORESORE KANDI DATA YARI UMUSAZA ARIKO NTIBYABUJIJE URUKIKO GUKATIRA DATA KANDI WARI WARIPFIRIYE.
Kanda hano umusubize

Mvugo - 9/09/2016 saa 07:26

Ibyo turabimenyereye nibisanzwe.Gutezimvuru zigamije kugumura abaturage babangisha ubutegetsi buriho.Ese niba bukunzwe nkukobavuga koko uriya yashobora kubagumura? Ahaaaa.
Kanda hano umusubize

mbegeti butegwa - 9/09/2016 saa 08:58

Ngaho noneho wowe tubwire ukuri!
Kanda hano umusubize

john mark - 8/09/2016 saa 23:38

Mureke abantu bisanzure kuko ntawabivutswa.
Kanda hano umusubize

Kabeba - 9/09/2016 saa 15:59

Kwisanzura ni ukugumura Rubanda? Ariko niba ashaka kwisanzura, azubake inzu nini wasanga aba mu mwobo w'inyaga.
Kanda hano umusubize

Mugemana - 10/09/2016 saa 09:34

@Kabeba, nkawe wangumura gute koko? Erega burya hagumuka uwari waragumutse kuva kera..Ikibazo dufite, bagumuka kuberiki? Gusa kuva duhunga icyo kibazo tukumvako kubarindisha imbunda ariwo muti aho ntacyo tuba turigukorera u Rwanda rwejo hazaza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X