Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umucungamari wa Ngeruka Sacco arakekwaho kunyereza miliyoni ebyiri

Umucungamari wa Sacco y’umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera yafunzwe nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri.

Uyu mucungamari witwa Tuyisenge Dative yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 27 Nyakanga 2016, nyuma y’igenzura ry’umutungo ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera, iratangaza ko mugihe igikora iperereza uyu mucungamari yabaye imufungiye kuri biro bya polisi ya Ruhuha.

Mukwisobanura uyu mucungamari ntahakana ko koko aya mafaranga miliyoni ebyiri yayakuye kuri konti, gusa icyo ahakana n’ukuyanyereza.

PNG - 449.3 kb
Icyicaro cya Sacco ya Ngeruka

Agira ati “ amafaranga nayakuye kuri telephone ya mobile money ya Sacco ngiye kuyajyana kuri konti ya sacco iri muri BK ariko ngiye kuyabitsa ndayabura, ntayo nariye gusa barantuburiye”.

Tuyisenge avuga ko icyo yemera ikosa ry’uko atigeze abibwira abamukuriye kugirango nabo babimenyeshe abanyamuryango ba sacco kugirango harebwe icyakorwa kuko yaricecekeye iperereza rya RCA akaba ariryo ryabivumbuye.

Ubushinjacyaha bukurikiranye Tuyisenge Dative icyaha cyo kurigisa no konona umutungo gihanwa n’ingongo ya 325 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe;
ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fabrice bizb - 29/07/2016 saa 15:46

ahahaaaaaaaaaaaaaàaaaaaaaaaaaaaaaaaaa urwanda kombona rukomeje kwitwara nabira sinzagaruka tu
Kanda hano umusubize

DAMOS/RWANIRO - 29/07/2016 saa 07:41

EREGA IBISAMBO BIREZE ARIKO NTIBASHAKA BABIREKE ABAGENZUZI TURABAMARA,BAMENYE KO UMUTURAGE AKOMEYE.
Kanda hano umusubize

Bebe - 29/07/2016 saa 02:36

Nibimuhama ahanwe byintangarugero.
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 18:31

Si aho gusa kuko abaturage babitsa mu murenge sacco twaragowe nkubu amafaranga y umwaka ushize yo mu murenge sacco wa jabana ntituyabona Kubera inyerezwa ryayo bajye babakurikirana ni barusahuranda
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 28/07/2016 saa 16:01

Eheeeeeeeeee! Arayatapfunnye nyine! Ariko abaturage bagorwa ye! Uzi iyo babashishikariza kujya muri izo sacco, naho ba rugotomezi bo baba barekereje!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X