Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umugore wa Perezida wa Benin yasesekaye mu Rwanda (Amwe mu mafoto)

Ku mugoroba w’ejo tariki ya 7 Ugushyingo 2016 nibwo Claudine Talon umugore wa Perezida wa Benin, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa 7 Ugushyingo 2016 aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine azasoza tariki 11.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Madamu Talon yakiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

JPEG - 69.4 kb
Madame Claudine Talon asesekara ku kibuga cy’indege cya Kanombe

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Madamu Jeannette Kagame rivuga ko Madamu Talon aganirizwa kuri gahunda zitandukanye z’umuryango Imbuto Foundation zirimo izijyanye n’ubuzima, uburezi ndetse no guteza imbere abaturage.

Mu ruzinduko rwe kandi Madamu Talon arasura ikigo cya Isange One Stop Centre ku bitaro cya Kacyiru nyuma yaho asure Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Biteganyijwe ko ku mugoroba Madame Jeannette Kagame yakira ku meza mugenzi we mu nyubako y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bagize guverinoma ndetse n’umuryango Imbuto Foundation na Unity Club hamwe n’abakomoka muri Benin batuye mu Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Madamu Claudine Talon azasura umudugudu w’icyitegererezo mu Karere ka Kayonza hamwe n’imishinga itandukanye y’Umuryango Imbuto Foundation mu Ntara y’Iburasirazuba.

Tariki 29 Kanama 2016 nibwo Perezida wa Benin, Patrice Talon yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda aho igihugu cye cyashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane n’u Rwanda.

Amwe mu mafoto

JPEG - 69.4 kb
Madame Claudine Talon asesekara ku kibuga cy’indege cya Kanombe


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X