Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umuhanda wa Kigali Convention Centre wari umaze amezi 4 ufunzwe wongeye gukora

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo igice cy’umuhanda KBS Kigali Radisson Blue na Kigali Convention cyari kimaze amezi ane kidakora cyongeye gukora.

Ibyishimo, akanyamuneza ndetse no gufotora begereye inyubako za Radisson Blue na Kigali Convention Center nibyo byaranze abagenzi bari mu madoka yavaga mu mujyi wa Kigali na Nyabugogo bagana mu duce twa Remera na Kimironko.

JPEG - 58.2 kb
Kuva kuri uyu wa mbere uyu muhanda noneho wongeye gukora

Ni nyuma y’aho bari bamaze amezi ane barebesha izi nyubako amaso nabwo batemerewe kuzegera kubera ifungwa ry ’uyu muhanda.

Ibyo gufunga iki gice cy’umuhanda byari mu rwego rwo kurinda umutekano w’izi nyubako zagenewe kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye.

Ifungurwa ry’uyu muhanda rije nyuma y’aho umujyi wa Kigali utangaje ko kuva kuwa Mbere ibinyabiziga biva mu mujyi byerekeza mu Ruganda cyangwa kuri Convention Centre bitazongera kuzenguruka ku muhanda mushya uva Kacyiru uganda kuri MINIJUST.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko igice kimwe cy’umuhanda wari warafunzwe ku binyabiziga ubu cyafunguwe gitangira gukoreshwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umujyi wa Kigali, ngo guhera kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016 imodoka zituruka mu mujyi cyangwa ahazwi nko ku Kabindi zishobora kwinjira mu masangano yo kuri KBC ku ruhande rw’iburyo zikomeza ku Convention Centre cyangwa se zerekeza mu Rugando.

JPEG - 45.4 kb
Itangazo rifungura uyu muhanda

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Mukaruliza Monique uyobora Umujyi wa Kigali riragira riti “Mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’imihanda ishamikiye ku masangano y’imihanda (rond-point) ya KBC, Umujyi wa Kigali uramenyesha abatwara ibinyabiziga berekeza ku nyubako ya Kigali Convention Centre/Radisson Blu Hotel cyangwa mu Rugando baturutse mu cyerekezo cyo ku Kabindi cyangwa mu mujyi, ko guhera kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016 bashobora gukoresha umuhanda w’iburyo w’icyerekezo kimwe (sense unique) ku masangano ya KBC binjira muri Kigali Convention Centre cyangwa bakomeza.”

Umujyi wa Kigali kandi umenyesha ko gusohoka mu nyubako ya Kigali Convention Centre hazakomeza gukoreshwa ibyerekezo by’imihanda bisanzwe.

Kuva muri Nyakanga ubwo iyi nyubako ya Kigali Convention Centre yuzuraga, Umujyi wa Kigali wagiye wubaka indi mihanda y’inyongera kugira ngo harindwe umutekano w’iyi nyubako yakira inama zikomeye ku rwego rwa Afurika ndetse n’Isi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rukere bony - 1/11/2016 saa 10:45

iki gikorwa cyogufungura uyu muhanda turacyishimiye cyane kuko kiragabanya akavuyo ka mamodoka kumunda wa cyimihurura natwe abaturage bidufashe kujya muri gahunda zacu zaburi munsi twiteza imbere
Kanda hano umusubize

Turatsinze - 1/11/2016 saa 09:43

Ahaa, nicyo gihe abanyarwanda bashimishwe n'ibyiza by'umugi wa KIgali,bakesha umutekano n'imiyoborere myiza.turashima rwose inzego Z'umutekano uko zitwaye muri aya mezi 4,turashima polisi n'umugi wa Kigali kuba bongeye kudufungurira a uyu muhanda Kubo bizagabanya ambutiyaje ya hato na hato. Gusa natwe abagenzi dukwiye kwitwararika umutekano wo mu muhanda duhwitura abashoferi bitwara nabi mumuhanda tubibwura Polici http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/mu-rwanda/article/umuhanda-wa-kigali-convention-centre-wari-umaze-amezi-4-ufunzwe-wongeye-gukora
Kanda hano umusubize

Turatsinze - 1/11/2016 saa 09:26

Rene - 1/11/2016 saa 05:58

Ariko izo nzu n iz abanyarwanda cg ni abanyamahanga, ko numva kuyegera bitoroshye ubwo uyinjiyemo ntiwaba ukoze intare mu ijisho
Kanda hano umusubize

Rene - 1/11/2016 saa 05:58

Ariko izo nzu n iz abanyarwanda cg ni abanyamahanga, ko numva kuyegera bitoroshye ubwo uyinjiyemo ntiwaba ukoze intare mu ijisho
Kanda hano umusubize

Rene - 1/11/2016 saa 05:57

Ariko izo nzu n iz abanyarwanda cg ni abanyamahanga, ko numva kuyegera bitoroshye ubwo uyinjiyemo ntiwaba ukoze intare mu ijisho
Kanda hano umusubize

YEGO - 31/10/2016 saa 16:11

Ntureba se! N,ahasigaye nibahafungure u Rwanda ruragendwa ni amahoro. Uziko kujya kuri KCC byasaga nko kwaka visa ijya mukindi gihugu!

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X