Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umuhanda Zindiro –Nyacyonga ngo ingendo z’ibinyabiziga zahagaze

Abaturiye n’abakoresha umuhanda Zindiro –Nyacyonga mu karere ka Gasabo baravuga ko uyu muhanda nyuma yo kwizezwa kenshi ko uzakorwa ariko ntibibe ngo ubu noneho n’ingendo z’ibinyabiziga zarahagaze kuburyo bibangamiye ingendo muri aka gace.

Umuhanda Zindiro-Masiza-Nyacyonga umaze igihe benshi bawinubira kuko yaba mu gihe cy’izuba abawukoresha binubira ivumbi ridasanzwe, ariko mu mvura ho ngo ingendo zirahagarara.

PNG - 631.2 kb
Ahenshi muri uyu muhanda usanga harangijwe n’imvura

Uyu muhanda wangiritse mu buryo bugaragara ndetse hakaba hari n’ahacitse ikiraro, bituma ibinyabiziga bidakoresha uyu muhanda bikagira ingaruka kubaturage bawukoresha.

Yaba abaturage n’abakoresha ibinyabiziga bahamya ko bijejwe kenshi ko uyu muhanza uzakorwa no mu myaka yashize basabwa umusanzu wabo ariko na magingo aya ngo ntakirakorwa ibituma basaba ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo gukemura iki kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo avugana na Royal Fm yemeje ko uyu muhanda uzubakwa bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari, ariko ahakana ko hari abaturage batanze amafaranga yo kubaka uyu muhanda.

Mu gihe aba baturage bumvikanisha icyizere gike ku iyubakwa ry’uyu muhanda, ubuyobozi bwa Gasabo bwo buvuga ko kuba bwaratinze kuwukora ari uko ngo; muri aka karere hari n’ahandi hakenewe imihanda bityo ko itakubakirwa rimwe icyakora aba baturage bo bashimangira ko uyu muhanda ukwiye gukorwa vuba kuko ushobora guteza impanuka ubuzima bw’abawukoresha bukahasigara kuko wangiritse bikabije.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sabin - 14/10/2016 saa 07:55

hehehheeh, ngo akarere ka Gasabo kabaye akambere!!. iyi ni indicateur ko biriya biriya byari ukubeshya.. aka Karere gafite ibibazo byinshio bidakemuye rwose abayobozi bakeneye gukora cyane ariko kuba akambere, mbona atari byo!
Kanda hano umusubize

N.B - 14/10/2016 saa 14:15

Ntabwo Ari Igitekerezo Ahubwo Ukoze Hasi Unyibutsa Ibuye [Uwo Muhanda Ugana Karuruma Wo Mubona Ntakibazo Gihali? Uwo Muyobozi Nange Ndamugayepe!! Nabwire Abamukuriye Bashyire Amatara Muri Kigal Yose Kuko Kur`uwo Muhanda Ho Amatara Arahali Ndetse Le5/10/2016.havugwako habereye amahano kuberako n`ijoro haba habona cyane bitewe n`amatara menshi ahali murakoze!.
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 16:51

Njyewe iyondebye mbona Isi igiye kurangira nubwonavutse babivuga nkaba nshaje ariko pe birakabije ubuse koko nuwatanga imisoro kagihumbi ibibazo biri hanze aha byakemuka nuwatanga ibyamirenge pe rwose inkunga aho zava hose zirakenewe kuko nubwo yaba Presida Kagame cg nundi wese waba wifuza kumusimbura ntawakemura ibibazo mbona mugihugu cyacu ngo abishobore birarenze pe Nyagasani nadutabare
Kanda hano umusubize

POUL - 13/10/2016 saa 15:21

BIRBABAJEPE NIBADUTABAREI
Kanda hano umusubize

IRADUKUNDA jean d’amawur - 13/10/2016 saa 12:49

akarere kagasabo nikadutabare kko uwo muhanda udakozwe vuba, hapfa benshi, nka masizi mumvura kuhambu utanga 300frw uyaha abaguterura.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X