Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umuhanga mu ikoranabuhanga rya televiziyo na Radio mu Rwanda yitabye Imana

Umukozi wa Star Times wari inzobere mu, inzobere mu by’isakazamajwi rya radiyo n’isakazamashusho rya televiziyo Kabagire Shaffy, yapfuye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 5 Kamena 2016 nyuma yo guhanuka mu munara agahita ashiramo umwuka.

Kabagire Shaffy, yari umukozi w’isosiyete isakaza amashusho ya televiziyo ya StarTimes, akaba yakoreraga ku minara iri mu musozi wa Jari mu karere ka Gasabo. Uyu musore kandi yari umuhanga mu by’imirongo ya radiyo na televiziyo, akaba yarakoreye radiyo Voice of Africa ndetse yanafashije cyane TV1 igitangira.

JPEG - 69.2 kb
Nyakwigendera Kabagire Shaffi Imana imwakire mu bayo

Kabagire Shaffy, yahanutse mu munara uri i Jari kuri iki Cyumweru ubwo yari mu kazi ke ka buri munsi, yikubita hasi umutwe urangirika bimuviramo guhita ashiramo umwuka, iki kikaba ari igihombo gikomeye ku bakoranaga nawe n’abo yajyaga afasha mu kazi ke ka buri munsi.

Amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com avuga ko Kabagire Shaffy yari arimo kwitegura ibirori byo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mezi abiri ari imbere, akaba yari asanzwe yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Mu izina ry’abakunzi n’abasomyi b’Imirasire.com twihanganishije umuryango wa nyakwigendera tunasabira Kabagire Shaffy kugira iruhuko ridashira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Andrew - 8/06/2016 saa 10:41

Birababaje
Kanda hano umusubize

elysee mugisha - 8/06/2016 saa 07:20

r.i.p IMANA ikwakire mubayo
Kanda hano umusubize

nyadwi - 7/06/2016 saa 20:42

birababaje iMana mwakire
Kanda hano umusubize

john - 7/06/2016 saa 11:06

imana imwakire mubayo pole San birababaje
Kanda hano umusubize

Moussa - 7/06/2016 saa 09:07

bavandi mwibuke ko byose biterwa n'imyemerere y'umuntu na niyo mpamvu twebwe abaislam iyo twumvise inkuru nkiyo duhita tuvuga duti :Ina lilahi wa ina ilaihi rajiun bisobanura ngo :muby'ukuri twese twakomotse ku Mana na niho tuzasubizwa, ikindi twemera n'uko abantu bose tuzazurwa kugirango tukye kuburanishwa ahubwo tuzazurwa dufite imiterere itandukanye bitewe n'imyitwarire yacu hano kw'isi.
Kanda hano umusubize

ISIYAKA - 7/06/2016 saa 08:09

IMANA IMWAKIRE MUBAYO TWASE NIWACU GUSA YAKUNDAGA AKAZI NONE ARINGENDEYE TWEBASIGAYE TUMUSABIRE IMANA IZAMUHE IJURU
Kanda hano umusubize

patrick - 6/06/2016 saa 19:32

R.I.P . sinabona icyonvuga gusa nyagasani uruhukire mumahoro.abiganye nawe inyakabanda .C.F.N .kuva muwa 1,2,3 ntituzakwibagirwa ndibuka dukiba cacawet kwishuri ukampa intama .gusa udusigiye umukoro ukomeye
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 6/06/2016 saa 16:50

RIP our young man SHAFFY.You were so young dear!!! Wenda tuzongera tukubone ku Munsi w'imperuka wazutse (John 6:40).Ndabona abanditse bose,uretse uwitwa Majyambere wavuze ko upfuye aba atumva,abandi banditse ngo "Imana imwakire mu bayo".Iyo mvugo siyo.Uwapfuye ntabwo aba yumva.He is unconscious (Ecclesiastes 9:5,10).Iyo umuntu apfuye,ajya mu gitaka,ikizere cyonyine aba ashigaje,ni KUZUKA KU MUNSI WA NYUMA gusa.Ariko abibera mu byisi gusa bo ntabwo bazazuka.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana tukiriho.Amasengesho avugirwa UMURAMBO mu nsengero,ntacyo yamumarira.Tujye dukorera imana tukiriho. Twige Bible,hanyuma dukorere imana.YESU yasize adusabye gukora UMURIMO yakoraga wo KUBWIRIZA (Yohana 14:12).Nukuvuga kujya mu mihanda no mu ngo tukabwiriza abantu nkuko nawe yabigenzaga.Ni bwo buryo bwonyine buduhesha KUZAZUKA hanyuma tukaba mu ISI NSHYA izahinduka PARADIZO (Revelations 21:4).Ntimukavuge ngo upfuye imana imwakira mu bayo.Ntabwo aba yitabye imana.Siko Bible ivuga. Dore ingero 2:Igihe ADAMU yapfaga,imana yamubwiye ko asubiye mu gitaka (Intangiriro 3:19).YESU ntabwo yavuze ko LAZARO yitabye imana,ahubwo yavuze ko LAZARO yapfuye (Yohana 11:14).INYIGISHO zidashingiye kuli BIBLE,zituma imana yanga kumva amasengesho yanyu.Bisome muli MATAYO 15:9.
Kanda hano umusubize

HABANINEZA FELICIEN - 6/06/2016 saa 13:44

Umuryango wa nyakwigendera wihangane!Nigihombo ku gihugu no ku miryango yose.
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE James - 6/06/2016 saa 11:27

Mbega inkuru ibabaje!!Birambabaje cyane.Yali akili muto.Ariko niba atiberaga mu byisi gusa,azazuka ku munsi wa nyuma nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Ntabwo yitabye imana nkuko abantu benshi bakeka.Bible ivuga ko iyo upfuye uba utumva (Umubwiriza 9:5).Ahubwo uba usubiye mu gitaka aho waturutse (Inturo 3:19).Kwitaba imana ni imvugo idashimisha imana kuko ali ukubeshya.Iyo upfuye wakoreraga imana,uba uzazuka.Naho iyo upfuye wiberaga gusa mu kazi,amashuli,etc...,ntushake imana ukiriho,biba birangiye nta kuzuka.
Kanda hano umusubize

leon - 6/06/2016 saa 11:07

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Moussa - 6/06/2016 saa 09:25

Ina lilahi wa ina ilaihi rajiun,twese twakomotse ku Mana naniho tuzasubizwa, Allah yorohereze umugaragu we in sha Allah anamwakire mu bo yishimiye
Kanda hano umusubize

Messi - 6/06/2016 saa 09:01

Allah akwakire mube bro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X