Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umujyi mutagatifu wa Medina wagabweho igitero

Umujyi mutagatifu wa Medina wagabweho igitero cy’umwiyahuzi mu gihe habura umunsi umwe ngo abasilamu basoze igisibo cy’ukwezi kwa Ramdhan.

Tereviziyo ya Arabia Saudite yerekanye amashusho y’imodokari irimo yaka umuriro hafi y’umusigiti umwe wo mu muji wa Medina, mu kibanza gisanzwe gihagarikwamwo imodoka, iruhande hari umurambo.

Icyo gitero cyahuriranye n’ikindi cyagabwe n’umwiyahuzi mu wundi mujyi wa Qatif wiganjemo aba Shia, hamwe n’ikindi cyagabwe ku biro by’userukira Leta zunze Ubumwe za Amerika i Jeddah.

Muri icyo gitero cy’i Jeddah, hakomeretse abashinzwe kurinda umutekano babiri.
Nta mutwe n’umwe wari wigamba iki gitero kibaye habura umunsi umwe ngo Abasilamu basoze igisibo cyabo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HATARI AUGUSTIN - 5/07/2016 saa 19:36

Tujye twitondera ijambo rivuga ngo ikintu ni igitagatifu.Kuko ni abantu bakita gitagatifu.Ariko si imana iba ibivuze.Amadini yose yiha kuvuga ngo ibintu byabo ni ibitagatifu.Baba bashaka kuvuga ko imana ibyemera.Ngo umuntu kanaka ni umutagatifu. Urugero,abagatolika bo mu Rwanda barashaka ko Rugamba Cyprien agirwa umutagatifu.Nyamara abamuzi benshi bavuga ko Rugamba yali afite abagore b'inshoreke. Ejobundi Papa Yohani II,bamugize umutagatifu.Hashize iminsi mike,bavumbura amafoto ari kumwe n'umugore we w'inshoreke.Iby'ubutagatifu,mujye mubiharira imana yonyine.Ntimukavuge ngo i Macca,i Medine,I Roma n'ahandi,ngo ni ahantu hatagatifu. Biriya Papa yiha kugira abayoboke be abatagatifu,ni agasuzuguro ku mana.Babyita USURPATION mu cyongereza (kwiha ubushobozi imana itaguhaye).Bible ivuga ko abantu bose ali abanyabyaha (na papa alimo).
Kanda hano umusubize

habimana saleh - 16/07/2016 saa 16:25

Nukuri ibyonukuri ubuyagatifu nu bwimana yonyine
Kanda hano umusubize

KAFA - 5/07/2016 saa 16:28

hehe wababonye
Kanda hano umusubize

- 5/07/2016 saa 12:49

Nibonyene Biyicanira,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X