Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umujyi wa Kigali : Igiceri cy’ijana cy’ubwiherero ngo kiratuma bamwe bayoboka ubwo mu gihuru no ku bikuta

Ngo ibi bigira ingaruka mbi ku isuku rusange isanzwe izwi mu mujyi wa Kigali; imyumvire iciriritse ni impamvu nyamukuru aba baturage bagaragaza nk’iyaba itera bamwe kwihagarika ahadakwiye, mu gihe abakora batyo bo bavuga ko baba babuze igiceri cy’ 100 cyakwa k’uukeneye iyi service.

Iyo havuzwe Kigali humvikana umurwa mukuru w’u Rwanda, hagahita hanumvikana isuku iwuranga, yimakajwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, haba mu ruhando mpuzamahanga, abanyarwanda n’abatuye umujyi wa Kigali by’umwihariko.

JPEG - 123.1 kb
ngo batinya gutanga ijana bakayoboka ibikuta n’ibihuru

Iyo ugenda muri uyu mujyi, uhura n’ urunuranyurane rw’abawutuye, abawusura n’abawukoreramo bose bashakisha ifaranga, ariko bigakomeza kuba ihame ko nubwo abantu bawugana ari benshi isuku yawo ikomeza kuba ntamakemwa.

Usibye imisarane yo mu mazu yifashishwa n’ambayakoreramo, hanatekerejwe ku mbaga nini y’abantu baba batembera muri uyu mujyi bashobora gukenera kwiherera , maze hubakwa imisarane rusange, yubatswe hirya no hino mu mujyi, gusa kugirango umuturage ayifashishe bimusaba kwishyura amafaranga nibura 100 y’u Rwanda.

N’ubwo ariko hari bamwe bubahiriza ihame ry’isuku muri uyu mujyi bakayifashisha, ntibikuraho ko hari bamwe kandi benshi batubahiriza iri hame bakihagarika ahabonetse bose.
.
Aba ni abaturage b’umujyi wa Kigali,twasanze bavuye mu bwiherero rusange badusobanurira impamvu bamwe muri bagenzi babo batajya bagana ubwiherero rusange.

Aba baragaragaza ko abatajya mu bwiherero rusange bagifite imyumvire iciriritse ku isuku mu gihe, abandi ku rwande rwabo basanga biterwa n’amafaranga 100 bo bita menshi bakwa ngo binjire mu kumba bifashisha biha iyi service, gusa ngo n’ubuke bw’ubu bwiherero mu mujyi na none bubabera imbogamizi.

Umwe muri aba baturage waganiriye na Imirasire.com nyuma y’uko yari avuye kwihagarika ahadakwiye, kandi inyuma y’igikuta cy’ubwiherero rusange yavuze ko amafaranga 100 ari menshi ko hakwiye gutandukanya uwihagarika n’uwituma bikomeye.

Ati “ Uwihagarika yagombye kwishyura 50 naho uwituma bikomeye akishyura ijana naho bitabaye ibyo byaba ari akarengane."

Nubwo aba bafata amafaranga nk’imbogamizi, twaganiriye na Mukamabano Sousana, umukozi wakira amafaranga ku bwiherero rusange bumwe muri uyu mujyi wa Kigali , kuri we ngo ntawe usubizwa inyuma niyo yaba adafite amafaranga.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko mu mwaka wa 2040, abatuye uyu mujyi bazaba ari miliyoni 5, bavuye kubasaga miliyoni imwe bawutuye, ibi rero bizajyana n’ingamba z’imiturire inoze, ndetse inajyana n’ingamba zihamye mu gusigasira isuku yawo, hahanganwa n’abafite imyumvire iciriritse mu kunoza isuka y’uyu mujyi iratirwa amahanga.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ivy - 24/11/2016 saa 11:57

Uko mbibona : Nibyo koko ubwo bwiherero buba bukenewe gukorerwa amasuku, nkeka rero ko ayo mafranga aricyo aba agamije gukora. Ariko kdi strategy yo kwishyuza umuntu uje kwiherera ako kanya isa naho itanogeye kuko rimwe na rimwe ishobora no gutera umwanda (nko kwikinga ku bikuta nkuko iyi nkuru ibivuga) mu gihe hari abantu baba birirwa bazenguruka mu Mujyi kdi rwose kuribo 100frw ari amafranga menshi. Imijyi y'igihugu byumwihariko Umujyi wa Kigali ukwiye kwiga strategy yindi ayo mafranga yajya abonekamo. Ari za supermarkets, aacururiza mu Mujyi baba bishyura imisoro yewe n'awamuturage imisoro aba yayishyuye kubyo yahashye! Rero kwiherera ni basic need ntago wabwira umuntu ngo ngaho bifunge kuko udafite ayo kwishyura uze kujyayo ugeze mu rugo!!? Erega nabonye no kuri za Kiliziya bishyuza!? None ubwo ko hari abajya gutira ubwiherero nko mugihe bari kurugendo, ingo nazo zitangire zijye zishyuza!!??..Birazwi ko URWANDA ntazindi resources dufite, ariko rimwe narimwe ntimugakabye !!!? Umujyi urimo abantu b'ingeli nyinshi rwose kuburyo kuri bamwe 100frw ataba ari rito. Ubwo se niba ari umumama arikumwe n'abana batatu bose bashaka kwiherera!!? ubwo azishyura 400frw!!! Ababifite munshingano babyigeho neza!! Murakoze
Kanda hano umusubize

garund - 23/11/2016 saa 10:25

Bazayagabanye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X