Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umujyi wa Kigali : Umuhanda Nyamirambo – Mageragere wafunzwe n’abaturage bigaragambya

Mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016, abaturage bakoze umuhanda Nyamirambo – Mageragere bawufunze bakoresheje amabuye babuza ibinyabiziga guca muri uyu muhanda mu gihe batari bishyurwa amafaranga yabo bakoreye bawukora.

Iyi myigaragambyo yaje guhoshwa mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ndetse babiri mu bigaragambya polisi ijya kubafunga.

JPEG - 43 kb
Nta kinyabiziga cyapfaga gutambuka

Bamwe muri aba baturage bigaragambyaga batashatse kwivuga amazina babwiye imirasire.com ko batiyumvisha uburyo bafashe igihe cyabo bakaza gukora uyu muhanda ntibishyirwe kandi banyiri ukuwukoresha amafaranga bayafite.

Bati « Kuki badatekereza ko twe turi abantu ? babona turya gute twishyurira abana amashuri gute ndetse n’ubwishyu bw’ubukode bw’amazu tubamo. »

Ubusanzwe aba bakozi bahembwa buri cyumweru ariko ubu bari bamaze ibyumweru bitatu badahembwa kandi ntibabwirwe impamvu badahembwa.

JPEG - 36.4 kb
Abigaragambya bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi

Ikinyamakuru Imirasire.com cyagerageje kuvugana na Simon Peter Kalinda ishinzwe imicungire y’aba bakozi ntibyashoboka kuko numero ye itariho.

Icyakora ikinyamakuru Imirasire cyifashishije ikiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda aho uyu mugabo yatangaje impamvu nyamukuru yatumye aba baturage bigaragambya.


Simon Peter Kalinda yavuze ko hari abafundi basaga 170 n’abayedi basaga 200 bakoze ibikorwa by’ubwubatsi mu muhanda uva i Nyamirambo ugana i Mageragere, bakaba bari basanzwe babishyura buri cyumweru ariko ubu hakaba hashize ibyumweru bitatu batabahemba.

Avuga ko gutinda byatewe n’uko inzira zo kwishyura aya mafaranga zafashe igihe kirekire, kuburyo n’ubu bakirimo kubyirukamo ngo babishyure amafaranga yabo, bose hamwe bakaba babafitiye amafaranga y’u Rwanda asaga 4.300.000.

Simon Peter Kalinda avuga ko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize aba bakozi bavuze ko batazongera gukora batarahembwa, abandi nabo bakabizeza ko bagiye gushakisha bakabishyura ngo akazi gakomeze, ndetse no kuri uyu wa Kabiri abakuriye ibi bikorwa by’ubwubatsi bakaba bazindutse biruka mu bijyanye no gushaka ayo amafaranga, maze mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi, abakozi barigaragambya bafunga umuhanda bakoresheje amabuye, babuza imodoka gutambuka.

Icyakoze Simon Peter Kalinda yatangaje ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Polisi yari imaze guhosha iyo myigaragambyo n’umuhanda wongeye kuba nyabagendwa, mu gihe aba bakozi nabo bari bategereje umuyobozi mukuru ukuriye ibikorwa byo kubaka uyu muhanda witwa John Bosco Kagubare ngo bumve icyo ababwira kuri iki kibazo.

Amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com ashimangira ko hari abantu babiri mu bigaragambyaga Polisi yahise ita muri yombi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Lilly - 15/09/2016 saa 12:19

Wowe wiyise nkunda u Rwanda, Ndagirango nkumenyeshe ko umukuru w'igihugu cyacu turamukunda kandi turamwubaha kuko akunda Urwanda nabanyarwanda. Igihugu cyacu kugeza ubu kuba tugifite niwe tubikesha,kuba dufite ishema ryo kwitwa abanyarwanda niwe tubikesha, tugusabye kutwubahira umukuru wigihugu ntukajye umuvuga uko wishakira. Hanyuma abigaragamya uwo siwo muti, inzego zubuyobozi zirahari kandi ziteguye kubafasha. Urwego rumwe nirutabikemura muzamuke kurundi rwego. Naho gufunga umuhanda unyurwamo nabaturage bose nkaho bose mufitanye ikibazo uwo numuco mubi ahubwo wo kwamaganirwa kure twebwe abanyarwanda ntukaturange.
Kanda hano umusubize

Kamali Athanase - 14/09/2016 saa 17:55

Aho bucyera itegeko ribuza kwigaragabya ziravaho kuko mbona ari bwo buryo abaturage basigarenye bwo gukemurirwa ibibazo. Abadepite bihutire kurivanaho vuba abaturage batarajyan inkangara n'amakarito by'amahasha mu nteko babisaba .
Kanda hano umusubize

Nkundurwanda - 14/09/2016 saa 17:19

Umuti si ukubapfunga, ni ukubaha amafranga yabo. mbega Kagame wabaye ute?
Kanda hano umusubize

nkunda urwanda kukurusha - 15/09/2016 saa 11:41

Ariko ikigitekerezo uba wagitekerejeho nangwa mbwira kagame yaje afata abigaragambya ara bafunga niko urakoze kubyo uvuze ntago aribyiza nawe ukunda urwanda ngoyewe.
Kanda hano umusubize

kwizera - 14/09/2016 saa 14:25

IBYO MWIFUZA KO BABAGIRIRA BYOSE NAMWE ABARIKO MUBIGIRIRA ABANDI. LUC 6:31
Kanda hano umusubize

kayigana - 14/09/2016 saa 12:40

Ahubwo ubanza ikibazo kiri muri Nyarugenge kuko Projet zabo ntizikorwa ngo zirangire. Reba umuhanda giti cyinyoni- karama warangoritse uko bahora bizeza kuwukora ariko byarananiranye
Kanda hano umusubize

LAURENT - 14/09/2016 saa 12:24

Utangira amazi akanga agatemba,aba bo umenya batatse agahusa ko kwigaragambya nkuko bisabwa na mategeko,imiyoborere myiza irahari rwose muri byinshi,iterambere rirashimishije,ariko haribyinshi byo kuvugurura,mifotra nivemo minisiteri ebyeri,iyabakozi ba leta na minisiteri y'umurimo gusa ihangane nibyo bibazo,naho leta yirakara ko bayibwiye ko igifite intege nke muburenganzira bwamuntu nu bwumukozi,ibirebana nubuzima bwumuntu nta gutekinika nkoko twa byamenyereye,bikaba byarabaye umuco wokutavugisha ukuri.
Kanda hano umusubize

alexandre - 14/09/2016 saa 11:42

jye ndumva bikabije p umuntu akora kugirango abeho nibabishyure niba bab fitiye amafaranga
Kanda hano umusubize

mujyanama - 14/09/2016 saa 10:50

reta nikurikiranire hafi aba barwiyemeza mirimo bambura rubanda kuko bashobora kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. aba baturage baba ari abakene batunzwe nuko bakoreye umuntu ubahemba iyo abambuye imiryango batunze ihura n'akaga mubuzima busigaye butoroshye bishobora gutuma birara mumihanda bigakururira igihugu ibibazo bikomeye. ababishinzwe babikurikirane haboneke umuti uboneye, kandi leta ndabizi irabishoboye. ntakintu cyokwirengagiza iyo ushakira igihugu umutekano uhamye kandi urambye. in ukurinda hakiri kare ibyo twumva ahadi bitaradushyikira.
Kanda hano umusubize

frenandosamuel - 14/09/2016 saa 10:35

Reta nireke imitwe ngo iri mwiterambere kandi ubukene bunuma!
Kanda hano umusubize

Idrissa - 14/09/2016 saa 14:40

ARK WOWE WIYISE FRENANDO Samuel iterambere uzi icyo risobanuye wibaza ko abacyene bazabura mugihugu uzajye uvuga izineza icyo ugiye kuvuga kd ufitiye ibisobanuro bifatika ahubwo tanga igitekerezo uko ubona ubwo bucyene bwagabanuka cg bugashira . thx
Kanda hano umusubize

NTAHOBIBA MURWAGASABO - 14/09/2016 saa 18:47

NTAHOBIBAMURWAGASABO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X