Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umujyi wa Kigali wahuye n’ihurizo mu gusobanurira PAC impamvu ikimoteri cy’ I Nduba kikibangamiye abaturage

Icyari ikimoteri cyari I Nyanza mu karere ka Kicukiro kimuriwe mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo imyaka itanu ikaba ishize, ubuyobozi bw’umujyi ntibwatanze ibisobanuro bihagije bituma abaturage baturiye iki kimoteri badahabwa ingurane ngo bimurwe.

Imyaka itanu irashize ikimoteri gishyirwamo imyanda cyimuwe i Nyanza ya Kicukiro kikazanwa mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nduba.

Iki kimoteri cyimuwe ku mpamvu z’uko cyari kibangamiye abaturage bari bagituriye. Nyamara n’ubu iki kimoteri kibangamiye bikomeye abaturage bagituriye, ari nacyo cyatumye abagize PAC bahata ubuyobozi bw’umugi wa Kigali ibibazo.

Ubwo bakiraga umugi wa Kigali muri gahunda yo kugenzura imikoreshereze y’imali ya Reta, aba badepite bagaragaje ko iki kibazo kidakwiye kuba kikiriho.

Depite Juvenal Nkusi uyoboye PAC yagize ati: “Ikimoteri cy’ imyanda kimuwe I Nyanza kuko cyari kibangamiye abaturage kije mu mujyi wa Kigali biba nk’ uko byari bimeze I Nyanza. Byatewe ni iki?”

Fidele Ndayisaba wayoboraga umujyi wa Kigali ubwo iki kimoteri cyimurirwaga I Kigali yabwiye abadepite ko iki kimoteri cyimuriwe I Kigali mu buryo butunguranye, ari nayo mpamvu kikigaragaza ibibazo.

Ati: “Ikimonteri cya Nyanza kimukiye I Nduba kuko cyari kibangamiye abaturage . Baduhaye ukwezi kumwe gusa, mu mwaka w’ ingengo y’ imari hagati. byaradutunguye”

Abadepite bavuga ko iki kimoteri kibangamiye abaturage bagituriye kuko gihumanya amazi n’umwuka bahumeka. Bavuga ko cyangiza amazi kuko aho bashyira imyanda hadatunganyije neza bigatuma imyanda yivanga n’ amazi.

Bavuga ko ibi byagaragarajwe n’ abahanga bapimye aya amazi bagasangamo imyanda iva mubimoteri. Kuri Depite Nkusi ngo ikimoteri cy’ I Nduba kimeze nk’ icyari I Nyanza kuko byose bidafite uburyo butuma imyanda itivanga n’ amazi.

Avuga ku buryo bateganya gukemura ibi bibazo, Meya w’ umujyi wa Kigali, Monique Mukaruriza yavuze ko bagomba kwimura abaturage batuye muri metero 400 uvuye ku kimoteri cy’ I Nduba. Avuga ko hari abahawe ingurane bakimuka, ariko ko hari bakeya bagihari.

Ibi byatumye abadepite babaza ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali agaciro buha ubuzima bw’ umuturage ku bubyo hashira imyaka itanu hakira abaturage batarimuka kuri kiriya kimoteli.

Meya Mukaruliza avuga ko byatewe n’ uko ubushobozi butabonekera rimwe, ku buryo bisaba ko bimurwa gahoro gahoro.

Buvuga ku kibazo cyo kuba iki kimoteli cyanduza umwuka abaturage bahumeka ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali bwemeje ko bugiye gutera ibiti bifite amababi manini bizajya biyungurura umwuka. Ngo ibi biti bizaterwa ku nkengero z’ ikimoteri cya Nduba.

Imibare itangwa n’ umujyi wa Kigali igaragaza ko mu bagomba kwimurwa ku kimoteri cya Nduba hasigaye ingo 55. Kuri iki kimoteri hamaze gukoreshwa ingengo y’ imari ya miliyari 2 na miliyoni 600. Ingurane icyenewe kugira abasigaye bimurwe ni miliyoni n’ ibihumbi 600.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dixon - 5/10/2016 saa 04:05

Ariko shahu muransetsa, muravuga ikimpoteri ngo cyakuwe i Nyanza kimurirwa i Kigali ubundi se aho i Nyanza cyari mbere ho ntabwo ari muri Kigali? Ni NYanza ya Kicukiro ntabwo ariyo mumujyepfo. Murakoze cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X