Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umuntu washinjwaga kwiba igare yishwe atewe icyuma

Muri komine ya Giteranyi mu ntara ya Muyinga, hari umuturage wshwe atewe icyuma, abaturage baho bakavuga ko yishwe n’abarimo bashaka kwihanira bamushinja ubujura.

Guverineri wa komine Giteranyi atangaza ko iperereza ryamaze gutangira. Umurambo w’uwo muturage abawubonye bavuga ko azwi ku izina rya NDURURUTSE Balthazar, Watowe mu ishamba, abategetsi bakavuga ko abamwishe bamukuye muhira bakagenda bamuboshye.

Ndururutse Balthazar yishwe azira ubujura, nk’uko byemezwa n’iperereza ryakozwe n’abashinzwe umutekano muri komine Giteranyi. Iryo perereza rivuga ko uwo wishwe ashinjwa ko yigeze kwiba amagare, nyuma abo yibye bakabona yigendera nta gikurikiranwa bahita bajya kumufata mu rugo baramwica.

Abategetsi bo muri komine Giteranyi basaba ko umuco wo kwihanira wacika.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/08/2016 saa 23:14

Umusuma Nuwopfa Kuko Nawe Agusanze Muzu Ukamumenya Arakwica,
Kanda hano umusubize

nikuze clementine - 10/08/2016 saa 14:08

kwihanira sibyiza mubireke
Kanda hano umusubize

fgffvhgfcxjj - 8/08/2016 saa 21:49

burundowe urigihu kibi ahantu abantu bihanira bakica koko ahhhhhhhh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X