Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umunya Sierra Leone wari ufungiye mu Rwanda yitabye Imana

Umunya Sierra Leone Alexis Tamba Brima wari ufungiye mu Rwanda kubera ibyaha by’intambara yahamijwe n’igihugu cye yitabye Imana aho yari ari mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

JPEG - 12.4 kb
Leone Alexis Tamba Brima

Kuri uyu wa 9 Kamena 2016 nibwo umunya Sierra Leone Alexis byamenyekanye ko yitabye Imana. Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS CIP Hillary Senagbo yatangarije itangazamkuru ko uyu mugabo yazize indwara.

Yagize ati “Yazize uburwayi, ibirenze kuri ibyo wabaza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.”


Uko Alexis Tamba Brime yagejejwe mu Rwanda

Alexis Tamba Brime yazanywe mu Rwanda kurangiza igihano cye mu mwaka wa 2009, aho yari yarahamwe n’ibyaha by’intambara agakatirwa imyaka 50 y’igifungo.
Alexis Tamba Brima wavutse tariki ya 23 Ugushyingo 1971, yahoze ari umusirikare mukuru mu gihugu cye , akaba yari mu itsinda ry’abasirikare 17 bahiritse ku butegetsi Perezida Alhaji Ahmad Tejan Kabba mu mwaka wa 1997.

Brima yatawe muri yombi tariki ya 10 Werurwe 2003 , na ho urubanza rwe rutangira kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Sierra Leone , tariki ya 7 Werurwe 2015.Ku wa 19 Nyakanga 2007 ni bwo yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu agakatirwa imyaka 50 y’igifungo.

Ubu aho yari afungiye muri gereza ya Nyanza, hasigaye abanya Sierra Leone batandatu bahafungiye ari bo Issa Sesay, Morris Kallon, , Santigie Borbor Kanu, Ibrahim Bazzy Kamara, Augustine Gboa and Musa Kondowa bose bahamwe n’ibyaha by’intambara.

Pierre Rugano-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MANIRAHO - 13/06/2016 saa 08:16

Imana Imwakire mu bayo ashobora kuba yari yarihannye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X