Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umuryango Panafrican Movement barakangurira abanyarwanda kuba imbarutso yo kwihesha agaciro

Abagize umuryango Panafrican Movement,barakangurira abanyarwanda bose kuba imbarutso yo kwihesha agaciro nk’abanyafurika, aho gukomeza gusuzugurwa nk’abadafite icyo bashoboye.

Ubwo yatangizaga uyu muryango mu karere ka Gasabo Hon.Dr Odette NYIRAMIRIMO, Umudepite uhagarariye u Rwanda mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba(EAC), yavuze ko abanyafurika bagomba kubana n’ibindi bihugu byo hanze y’uyu mugabane nta gihugu na kimwe gisuzuguye ikindi.

Guharanira iterambere rya Afrika, umugabane utari muto kandi udatuwe na bake, ni intego abagize umuryango Panafrican movement bahagazeho, bavuga ko Afrika itagakwiriye kuba isuzugurwa n’ibihugu byo hanze y’uyu mugabane byamaze gutera imbere.

Ngo abanyafurika gushyirahamwe bakagira intego ihamye, nibyo bizatuma bazamura uyu mugabane ukareka kugaragara nkutishoboye.

Hon .Dr Odette NYIRAMIRIMO ntiyemera ko umugabane wa Afrika ukennye, avuga ko ufite ubutunzi ibihugu byateye imbere byo hanze y’uyu mugabane, ngo ntibyagakwiriye kuba bikiwusuzugura ,ahubwo hagakwiriye kubaho kubahana no kuzuzanya hatabayeho gufatira imyanzuro Afrika.

Hari abibaza niba iyi yaba ari inzira yo kwigaranzura ibihugu byo kuyindi migabane ,dore ko ari n’igihe kitari gito byakolonije uyu mugabane.

Umudepite ntiyemera ko ari ugushaka kubigaranzura , ngo kuko badakeneye kubategeka ,buri wese ngo naharanire guteza imbere igihugu cye n’umugabane we muri rusange, ariko habeho ubwubahane nk’abatuye isi imwe.

INGABIRE Augustin watorewe guhagararira uyu muryango wa Panafrican movement mu karere ka Gasabo, avuga ko imyaka ishize ari myinshi uyu muryango utangiye ngo wagakwiriye kuba ugeze kure, kuko ubumwe bw’abanyafurika burakenewe ngo ikitwa ubukoloni kiveho burundu.

Afrika nk’umugabane ufatwa nk’ingobyi yo kubaho kwa muntu umugabane ufite ubuso bwa km kare miliyoni 30 ,umugabane wa 2 mu bunini ,nyuma ya Asie ifite ubuso bwa km kare miliyoni 44,imiterere ituma ibihe bisimburana ,ubutaka bwera ,ubutunzi bwinshi bushingiye ku mabuye y’agaciro ,petrole n’ibindi ntibyatumye udakoronizwa n’abanyaburayi.

Hatabayeho kwibagirwa amateka y’ubucakara bwakorewe aba banyafurika , ariko abaturuka kuri uyu mugabane banyanyagiye hirya no hino ku yindi migabane byatumye mu kinyejana cya 18 batangiza ikiswe panafrikanisme, umuryango wabaye nk’ufashe imbaraga mu 1900 kubwa Henry Sylivester Williams.

Ntiwafashe imbaraga wari witezweho, ariko abakuru b’ibihugu bya Afrika kuri ubu baravuga ko bagomba kuwuha imbaraga, uyu mugabane ntukomeze gusuzugurwa n’indi iwufatira ibyemezo yishakiye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X