Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umuryango w’abibumbye wemeye ko watsinzwe ku kibazo cy’u Rwanda

Jan Eliasso Umunyamabanga mukuru wungirije mu Rwanda aratangaza kuba Jenoside yarabaye mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye k’umuryango w’abibumbye, akaba asaba ko abishe abantu muri Jenoside bakurikiranwa n’ubutabera.

Ibi, ni ibyagarutsweho n’ umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye, Jan Eliasson kuri ubu uri mu Rwanda. Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa kane ubwo yahuraga na Perezida w’ inteko ishingamategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

JPEG - 89.3 kb
Jan Eliasson aremera ko umuryango w’abibumbye watsinzwe ku kibazo cy’u Rwanda

Jan Eliasson, umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye yavuze ko Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ugutsindwa k’umuryango w’abibumbye.

Asa nugaruka kuri ibi, Jan Eliasson yashimye ibyakozwe na leta y’ urwanda mu butabera ,ubumwe n’ubwiyunge ariko asaba ko hakwihutishwa imanza n’ibirego bikomeye byabakekwaho kugira uruhare muri Genocide.

Ibi bivuzwe mu gihe muri iki cyumweru CNLG yasohoye urutonde rw’abasirikare bakomeye ba leta y’ ubufaransa bakekwaho kugira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye muri Genocide, kandi hakaba n’ubundi hari n’abantu bagishakishwa bagize uruhare muri Genocide.

Ubwo yasuraga urwibutso rwa Genocide rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa mbere yumvikanye nanone asaba ibihugu bifite inshingano ko nta wakoze amabi ugomba gusigara atabiryojwe.

Uru ruzinduko rwa Jan Eliasson, umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, nirwo rwa nyuma akoze akiri kuri uyu mwanya kuko azavaho mu mpera z’uyu mwaka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Baza - 3/11/2016 saa 21:42

Nonese ubufaransa mushinjako bwakoze jenoside mujye kubiryoza Loni kuko bajebari muri Manda ya Loni.
Kanda hano umusubize

Aimable kanyarwanda - 3/11/2016 saa 18:30

Kuki se ahubwo atavuga ko abakozi ba LONI (Nations Unies, United Nations) nibo bagombye guhanwa mbere y'abandi nk'uko nawe abyivugira ko bagize uburangare.
Kanda hano umusubize

Ben - 3/11/2016 saa 16:13

Niyo ubutabera bw'iyi Si butabahana ariko imitima yabo n'urubanza rw'iteka ntibazabicika, bahemukiye umuryango nyarwanda bangiza imitima y'abenshi; mbese wumve ngo ndakibaza ukuntu umuntu wambaye umubiri ashobora gukora kuriya ku utamurwanyije ngo ni uko afite izuru rirerire
Kanda hano umusubize

MURANKAMURAWINYWESHA - 3/11/2016 saa 15:47

UKO NUKUMARAMARA KUBONABANTU BAHONA KANDI BARI GUTABARWA!NONE MU BURUNDIHO BAZIGOVYORA BATE AHO TWAGASEMEREREYE KODUSHOBORA GUHONYWA UMWANYA N-UMWANYA UKAMENGO NTAMATWI N-AMASO BAFISE!AHUBWO NIYEMEREKO BAREREKERA ABARIKO BACISHWA K-UBUHOMBA!
Kanda hano umusubize

Rupaca - 3/11/2016 saa 13:53

"Ntawakoze amabi ugomba gusigara atayaryojwe". AMEN AMEN AMEN.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X