Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umushoferi yatawe muri yombi ashinjwa gupakiye inzoga za magendu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro (Revenue Protection Department - RPD) rikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) ku itariki 27 Nyakanga ryafashe amacupa 296 y’inzoga za Amstel za magendu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera, Superintendent of Police (SP) Albert Mpumuro yavuze ko inzoga zafashwe harimo Amstel Beer na Amstel Bock, kandi ko hakekwa ko zari zivanywe mu gihugu cy’u Burundi.

Yagize ati:" Amakuru y’iyo magendu twayahawe n’abaturage. Ku bufatanye na RPD twafashe imodoka yari ipakiwemo zimwe muri izo nzoga ifite nomero ziyiranga RAB 418N, ikaba yari itwawe na Biziyaremye Athanase."

SP Mpumuro yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa, kandi yongeraho ko abanyereza imisoro n’amahoro bazafatwa nta kabuza.

Izo nzoga n’iyo modoka zari zipakiwemo byajyanywe aho RPD ikorera i Nemba.

Mu butumwa bwe SP Mpumuro yagize ati:"Magendu ihombya uyikora kandi idindiza iterambere ry’igihugu. Buri wese arasabwa kuyirinda kandi akagira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abanyereza imisoro n’amahoro."

Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X