Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umusirikare mukuru w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka

Major Rugerindinda John, umusirikare w’igisirikare cy’u Rwanda RDF, yaraye agonzwe n’igikamyo ahita ahasiga ubuzima abandi batatu barakomereka. Iyi mpanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Gitoki ho mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ni impanuka yabeye mu rukerera rw’ejo hashize, ahagana ku i saa saba n’igice z’igicuku.

Maj Rugerindinda yitabye Imana ubwo imodoka yari atwaye yo m u bwoko bwa Mercedes Benz ifite purake ya RAC 925K, yagoganaga n’igikamyo gifite puraki ya RAB 498 D bahuye.

Nyakwigendera yari avuye i Kigali yerekeje i Kabarore ari kumwe n’abandi bantu batatu.

JPEG - 593.2 kb
Nyakwigendera Major John Rugerindinda

Iyo mpanuka kandi yakomerekeyemo abagenzi batahise bamenyekana ku myirondoro gusa bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabarore biri mu Karere ka Gatsibo.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’igihugu ryagaragaje ko imodoka ya Maj Rugerindinda yagonzwe ku ruhande rw’ibumoso na kiriya gikamyo cyari gitwawe n’uwitwa Rachid Francois Karamaga.

Avugana n’Ikinyamakuru The New Times, SP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje iby’iriya mpanuka anahamagarira abashoferi kwitwararika mu gihe batwaye mu masaha y’ijoro.

Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu. Imana imuhe iruhuko ridashira

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 10/07/2016 saa 16:04

Harya ngo umuntu apfa umunsi wageze?
Kanda hano umusubize

RUSINGIZANDEKWE JEAN FELIX - 9/07/2016 saa 11:31

QUE SON AME REPOSE EN PAIX
Kanda hano umusubize

- 9/07/2016 saa 09:03

imana imwakire mubayo kandi twifatanyije namwe mukababaro
Kanda hano umusubize

habanabakize jean pierre - 8/07/2016 saa 22:03

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
Kanda hano umusubize

habanabakize jean pierre - 8/07/2016 saa 22:02

nukwihangana
Kanda hano umusubize

Bihibindi - 8/07/2016 saa 13:15

Imana imwakire bubayo umuryango we nawo ukomeze kwihangana.
Kanda hano umusubize

Ndayikengurukye Gaston - 8/07/2016 saa 19:39

Ndimuburund Mutaho Ndi Gastm
Kanda hano umusubize

mike - 8/07/2016 saa 11:29

Nk'ico kizana ubujuju abantu bigiriye isanganya naco ngo kizito n'akamaramaza n'ukuri!Banyarwanda baturanyi beza ehe bene nk'abo nibo bishe Uburundi.Maj JOHN rest in peace!
Kanda hano umusubize

Jacky - 8/07/2016 saa 10:58

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

kanyarwanda Abas - 8/07/2016 saa 08:39

Mukomeze mwihangane RDF numuryangowe murirusange imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Shyaka Jea - 9/07/2016 saa 10:48

Nihanganishije Umuryango We Agire Iruhuko Ridashyira
Kanda hano umusubize

- 8/07/2016 saa 08:00

imana imuhe iruhuko ridashira kuko yakoze byinshi kndi byiza.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 8/07/2016 saa 07:37

Iyi kamyo yamugonze ko mbona wagira ngo ni yayindi yagonze Rev.Pasteur Mutikira muri TZ! Imana ifashe abasigaye.
Kanda hano umusubize

- 7/07/2016 saa 19:50

Imana ihe abasigaye kwihangana
Kanda hano umusubize

Mutoni Charlotte - 7/07/2016 saa 18:12

Haragezeko L'etat Koyogurukira Kumuryango Wiwe Kuko Yaraharaniye Igihugu Yemera N'ugutang'ubuzima Bwiwe Bwose.
Kanda hano umusubize

karori - 7/07/2016 saa 17:42

Ahaaa niyiruhukire mumaboko yimana. Ayamakamyo atumariye abana ! Ngaho buri gihe ngo ikimodoka kikamyo kiramwivuganye? Ahaaa nzabanumva burya abahigwa nurupfu nibumva ihoni koko!
Kanda hano umusubize

Reagan - 7/07/2016 saa 17:20

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Reagan - 7/07/2016 saa 17:20

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

P - 7/07/2016 saa 16:25

Imana imuhe iruhuko ridashira abasigaye bo mu muryango we na bo bagerageze kwihangana
Kanda hano umusubize

Niyonkuru samwuel - 7/07/2016 saa 17:56

Ohoo, iburundi tweho twaragowe. Iyabariwacu mubamuvuze ngo nivyamoko twirigwamwo. Mbe bakasiye ntamuhanga na kizito mihigo kobaturyohereza kakahava bo mwabasizehe? Gusa guhimbibinyoma nivyo birimbere mwakano karere ka african unkeneye tel61388449
Kanda hano umusubize

umurerwa josephine - 8/07/2016 saa 01:41

umva ncuti kizito aho ari arishyura ibyo yakoze naho iyo iburundi nimwe muzi ibyo murimo mukora ntago twe nk'Urwanda tuzabafatira ibyemezo ingenga bitekerezo yarabarenze ibari nomumaraso kabisa banza ukemure ibyanyu naho ibyacu tuzabyimenyera nimba tunahimba ibyo ntibikureba. warangizango ntangenga bitekerezo. mugira!!!!!! ahubwo mukwiye gusengerwa mukamenyako icyo mumfana kiruta icyomumfa ubundi namwe mukitwa ndumurundi... izo numero zigumanire ndabona ntacyo twakubaza kuko abantu nkamwe turabamenyereye muba mushaka gushyushya abantu imitwe gusa kandi burya muvugira aho mwicaye gusa..
Kanda hano umusubize

kanyarwanda Abas - 8/07/2016 saa 08:32

Muvandi reba ibyiwanyu ibyiwacunitwe tubizi umuryango wa Major ukomeze Kwihangana
Kanda hano umusubize

Niyomugabo Alexandre - 8/07/2016 saa 09:37

Ariko koko ngo ururimi rugenda ahatambika ubwo ibyuvuze bihuriye he ninkuru ahaa nabavuga ngo nibyamoko se barababeshyera yewe imana imwakirire mumababa yayo knd nabasigaye bihangane
Kanda hano umusubize

Masisi - 7/07/2016 saa 16:25

Kurino foto kowagirango yari muri Kongo ra? I Masisi?
Kanda hano umusubize

Aimable Nzayiramya - 7/07/2016 saa 16:21

Imana imwakire mubayo Abo a size nabo bihangane
Kanda hano umusubize

Shyaka Emmanuel - 7/07/2016 saa 13:59

Imana imwakire mubayo.
Kanda hano umusubize

Rashid - 7/07/2016 saa 12:10

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Kagabo keza - 7/07/2016 saa 16:22

Mwihangane cane
Kanda hano umusubize

Kagabo keza - 7/07/2016 saa 16:23

Mwihangane cane
Kanda hano umusubize

Kagabo keza - 7/07/2016 saa 16:23

Mwihangane cane
Kanda hano umusubize

habanabakize jean pierre - 8/07/2016 saa 22:05

YEGO MURI IYISI NIKO BIGENA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X