Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umutekano: Abapolisi 140 b’u Rwanda bari mu mutwe wihariye berekeje mu gihugu cya Centrafrica

Kuri uyu wa kabiri abapolisi 140 b’u Rwanda bari mu mutwe wihariye berekeje mu gihugu cya Centrafrica aho bagiye mu butumwa bw’amahoro.

Ku isaha yi saa sita nibwo itsinda ry’umutwe wihariye w’aba polisi ushinzwe kubungabunga amahoro ryerekeje mu butumwa bwa Loni muri Centrafrica.

PNG - 348.1 kb
Itsinda Formed Police Unit rigiye gusimbura abapolisi b’u Rwanda 140 bariyo

Iri ni itsinda rya rya 3 ry’abapolisi b’u Rwanda boherejwe i Bangui
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yabasabye kuzagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo kandi bakaba intangarugero.

Hirya y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abapolisi boherejwe muri Centrafrique bakora n’ibindi bikorwa birimo nk’ibikorwa by’umuganda.

Iri tsinda ry’abapolisi bo mu mutwe wihariye wahawe izina rya Formed Police Unit rigiye gusimbura abapolisi b’u Rwanda 140 bariyo.

Uretse iri tsinda,andi abiri ari muri Centrafrique akora akazi ko kugarura amahoro, ariko by’umwihariko hakaba n’irishinzwe kurinda abayobozi bakomeye ba Loni n’abandi bategetsi bakuru ba Centrafrique barimo na Minisitiri w’Intebe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Robert - 12/10/2016 saa 11:40

polisi yacu' komeza wiheshe agaciro
Kanda hano umusubize

byiringiro - 11/10/2016 saa 20:15

natwe turabishyigikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X