Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umutingito ukomeye wishe abagera kuri 73 mu Butaliyani

Habaye umutingito ufite ingufu zingana na 6.2 ku bipimo bya Richter, inzu zigwa ku bantu mu karere ka Umbria hagati mu gihugu cy’Ubutaliani, imibare y’abamaze guhitanwa nawo ukaba ugeze kuri 73, nk’uko byatangajwe n’abategetsi b’Ubutaliani.

Uwo mutingito wabaye mu gihe cy’isaha ya saa cyenda n’iminota mirongo itatu z’ijoro, mu masaha yo mu butaliani, ku birometero 76 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Perugia, ku birometero 10 mu kuzimu, nk’uko byatangajwe n’ikigo cyo muri Amerika kigenzura iby’imitingito cya USGS.

Umutingito wumvikanye kandi mu mijyi itandukanye nk’i Roma. Muri uwo mujyi amazu yanyeganyeze nk’amasegonda 20, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru La Repubblica.

Bivugwa kandi ko abantu 73 aribo bamaze kuhasiga ubuzima.nkuko , umukuru w’umujyi wa Pescara del Tronto avuga.

Si ubwambere habaye umutingito ukomeye muri ako gace kuko no mu mwaka wa 2009, umutingito wari ufite ibipimo cya 6.3 wayogoje akarere ka Aquila,ndetse uza no kumvikana mu mujyi wa Rome abantu barenga 300 bitaba Imana.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude - 25/08/2016 saa 13:24

twifatanyije nabatariyani mukababaro
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 06:56

Yego dufatikanyije mukabaro
Kanda hano umusubize

Nathalie KANYANGE - 25/08/2016 saa 13:11

Ndashaka amakuru yanyu NKUMUMENYESHAMAKURU.
Kanda hano umusubize

Nathalie KANYANGE - 25/08/2016 saa 13:09

nipfuza kwama mbona amakuru yanyu kuri email yanje kugira nyavuge mu radiyo. Murakoze.
Kanda hano umusubize

nyandwi jean - 25/08/2016 saa 11:01

imana ibakire mubayo erega ni ikiza naturelle ntakure
Kanda hano umusubize

havumiragirastraton - 24/08/2016 saa 19:53

Ngembona.imanaigenda.itwarabayo.abatarapfa.muragowe!!%
Kanda hano umusubize

kabura Gervais - 24/08/2016 saa 18:43

Imana yonyen niyo yokubiking cnk ikabireka!
Kanda hano umusubize

kabura Gervais - 24/08/2016 saa 18:42

Imana yonyen niyo yokubiking cnk ikabireka!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X