Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umwe mu bakuru ba MRND n’uwa CDR boherejwe mu Rwanda shishi itabona n’ U Buholandi

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo abo bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baburanishirizwa.

JPEG - 66.9 kb
Mugimba na Iyamuremye boherejwe ikubagahu mu Rwanda

Mugimba na Iyamuremye bazacibwa urubanza kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinjwa birimo kuyitegura, gukangurira abandi kuyikora n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu mujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Muhumuza Richard ashimira igihugu cy’Ubuholandi n’Ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu kubera akazi gakomeye bagize mu gikorwa cyo gutuma aba bagabo bombi boherezwa mu Rwanda.

Akomeza avuga ko Ubuholandi ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera.

Ubushinjacyaha bukuru wa Repubulika y’u Rwanda buvuga ko buzakomeza kugirana ubufatanye n’ibindi bihugu kugira ngo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho baherereye hose, bazaburanishwe.

Mugimba yavukiye ahitwa i Cyambara muri segiteri Gaturo, muri Komiye ya Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yavutse tariki ya 24 Ukwakira 1959.

Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri segiteri Nyakabanda muri komini Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.

Yakoze muri Banki nkuru y’igihugu (BNR) akaba kandi yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’intagondwa z’abahutu ryitwaga “CDR”.

Iyamburemye we yavukiye ahitwa i Gatare muri segiteri Kicukiro muri Komine Kanombe mu mujyi wa Kigali. Yavutse ku itariki ya 14 Ukuboza 1975.

Ubushinjacyaha buvuga ko akekwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rya MRND.

Ubushinjacyaha buvuga ko akekwaho kandi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu mujyi wa Kigali.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutahiro - 14/11/2016 saa 19:46

Ngo bishe abatutsi ibihumbi birenga 30 byari byarahungiye muri ETO Kicukiro.Abahazi nabari bahari icyo gihe koko harimo abantu bangana gutyo kandi kohatario abatutsi gusa? Njyewe nsanga iyohavuzwe imibare burigihe biterakwibaza byinshi.
Kanda hano umusubize

kabango - 13/11/2016 saa 17:57

Aliko ijambo ubutabera likwiye gusobanurwa kurushaho kuko ntitubwumva kimwe. None se ko twumva ngo hali amaperereza aya n'aya agiye gukorwa kugirango ukuli uku n'uku kumenyekane igihugu kigacika umugongo ubutabera butangilira he bukarangilira he ?
Kanda hano umusubize

ben - 13/11/2016 saa 14:32

Ibi ni byiza n'ibindi bihugu nk'ubuFaransa byigane, ariko niyo barokoka ubutabera bw'Isi urubanza rw'iteka rurabategereje nko bahanirwe imfu zibabaje bishe abatutsi babaziza uko Imana yabaremye Kdi no mu Isi ntibazagubwa neza, ariko Leta ikurikirane n'abandi bagikomeje gutera ubwoba bigaragaza nk'aho bakongera babiboneye uburyo
Kanda hano umusubize

Gisomandiyo - 13/11/2016 saa 09:24

Agahuru k'Interahamwe kahiye tuuuuu, ubyanga ubyemera wowe wanyoye amaraso y'inzirakarengane z'abatutsi azagukora, bitinde bitebuke aho uri hose munguni z'isi Imana izagushyira kukarubanda ubibazwe yayindi yiyita tuza yigize umuvugizi w'interahamwe nize irebe
Kanda hano umusubize

KWELI - 14/11/2016 saa 10:00

IKIBABAJE NUKO IBI BYOSE NTANYUNGU BIFITIYE ABANYARWANDA. YAYABAZWA AYO MARASO YANYOYE CYAGWASE NTAYABAZWE BYOSE NTACYO BIMAZE NTIBIZURA ABAPFUYE CYAGWASE NKO BIDUKURIREHO INZARA IKOMEJE KUTUMARA
Kanda hano umusubize

KWELI - 14/11/2016 saa 10:00

IKIBABAJE NUKO IBI BYOSE NTANYUNGU BIFITIYE ABANYARWANDA. YAYABAZWA AYO MARASO YANYOYE CYAGWASE NTAYABAZWE BYOSE NTACYO BIMAZE NTIBIZURA ABAPFUYE CYAGWASE NKO BIDUKURIREHO INZARA IKOMEJE KUTUMARA
Kanda hano umusubize

KWELI - 14/11/2016 saa 10:00

IKIBABAJE NUKO IBI BYOSE NTANYUNGU BIFITIYE ABANYARWANDA. YAYABAZWA AYO MARASO YANYOYE CYAGWASE NTAYABAZWE BYOSE NTACYO BIMAZE NTIBIZURA ABAPFUYE CYAGWASE NKO BIDUKURIREHO INZARA IKOMEJE KUTUMARA
Kanda hano umusubize

ikibabaje - 15/11/2016 saa 14:08

Niko uzi icyo bita ubutabera? Batsemba abatutsi wanganagiki? cg ntiwariho!!! naba nawe shenge, niba ubona Inzara isigayihari ningaruka zubugome interahamwe zakoze. Uzi ahuzuye inzibutso ko hari kuzahingwa cg hakukwa ibikorwa byiterimbere? Abo wumva ngo ntibateze kubazura, umenye ko Bariya abana babo bose naba nyina bose bariho neza, abiga bariga, abakora barakora nta kibazo mubuhollandi, aba rokotse uzintimba bibatera iyo babonyibintu nkibyo? Harakabahubutabera budaheza. Nibasabe Imbabazi kuko ibyo bakoraga ntabyo bari bazi, uyu mugabo nsanzwe muzi mubuholandi nta kibi nabaga narakamubonaho kuko yahoraga yisengera, aha muli Hollande hali benshi biyibagije ko bahemutse, icyaha cyo kwica ntigisaza habe niyo wasaba Imana imbabazi utazisabye uwowahemukiye, mbona byose arubusa.....................
Kanda hano umusubize

bilinone - 13/11/2016 saa 08:58

Nonese murabahishiliki bindibinyamakuru byaberekanye neza.ereginosi ntabuhungiro. Kandi.akaga tugira.nuko iyo tulimugacucu. Ntitumenyako. Tuzajya kuzuba.imburagasani yisi ntisakaye.ubutabera nibukore akazi kabwo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X