Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Umweyo ngo waba ugiye gucishwa mu baganga ba CHUK

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016 yasuye atunguranye ibitaro bya kaminuza y’u Rwanda CHUK asanga hari abaganga batari mu kazi bigiriye mu byabo ahita abasaba gutanga ubusobanuro ndetse agerekaho ko abo baganga bose bazabihanirwa.

Dr Binagwaho ngo yasanze hari abaganga batari mu kazi kandi hari umurongo munini w’abarwayi bakeneye abaganga.

Dr. Binangwaho avuga ko atishimye na gato nyuma yo gusura ibitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali CHUK agasanga bamwe mu baganga badahari, kandi hari abarwayi babategereje; avuga ko bagomba gusaba ibisobanuro ababibura bakirukanwa.

JPEG - 120.4 kb
Dr Agnes Binagwaho ntiyashimishijwe n’imyitwarire y’abaganga bata abarwayi bakigira mu byabo

Ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nasuye CHUK, abaganga benshi ntibari ku kazi . Bagomba gutanga ibisobanuro , abatabibona barahanwa ku mpamvu zo gusiba akazi.”

Mu minsi ishize ibi bitaro byatangaje ko bifite ikibazo cyo kubura abaganga cyane ab’inzobere, aho bamwe basezeraga akazi bakajya kwikorera abandi bakajya mu mirimo yindi itandukanye. Amakuru yavugaga ko hari n’abandi bamaze kwandika basezera bategereje kwemererwa.

Ubuke bw’abaganga ni ikibazo kidatakwa n’ibitaro bya CHUK gusa kuko mu bitaro bitandukanye mu gihugu abayobozi babyo bagiye bataka umubare muke w’abaganga.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite ingamba z’igihe kirekire zo gukemura iki kibazo zirimo no kongera amashuri yigisha ubuganga mu Rwanda.

Imirasire.com yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Theobald Hakizimana ku cyaba cyatumye benshi mu baganga ayoboye bataboneka ku kazi ntibyashoboka. Gusa Iki kinyamakuru kiracyagerageza gushaka kuvugana n’uyu muyobozi kuri iki kibazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ngarukiye - 18/06/2016 saa 20:11

Mutemberezi, ngo asyiwe koko ? Wibitseho iki gituma usuzugura abasura uru rubuga bene ako kageni??
Kanda hano umusubize

Mutemberezi - 18/06/2016 saa 09:17

Asyi wee!Ariko uyu mwirato w,abaganga uzageza he igihugu koko!Hari ubwo inkuru nk,Iyi numva inteye kwibaza ku myumvire y,abanyarwanda rwose,ubu abantu baraho ngo minister yavuze abaganga,none se abaganga si abakozi ba leta nk,abandi ubwo bajye Basiba Akazi ho kugira ubavuga ngo ni uko ari abaganga.Mujye Mukura ayo manyembwa aho,niba Byari bikumze bakabirukana ngo urebe,Akazi kabatungiye imiryango Ariko baragakernsa uko bishakiye,birababaje gusa,mujye mumenya ko iyo mwirata mutyo hari n,abakabuze!nyakubahwa MINISTRE uzajye UVA mu BIRO ugere ku mavuriro niho Akazi Kari wirebere abo bakubwira ngo baravunika serivisi batanga uko ihagaze.Ariko n,abayobozi babo ntibaba ku kazi niho bipfira.Niba ugirango ndabeshya uzagere ku bitaro bya Munini muri Nyaruguru,ni ukwirirwa bizerera mu modoka z,ibitaro ntushobora kumenya ngo baba ku kazi gihe ki,ubwo se urumva umuganga bashinzwe kuyobora we azakora ate?Ni akumiro gusa!
Kanda hano umusubize

doris - 18/06/2016 saa 00:59

Ariko mana, uyu mugore niki amariye iyi ministeri koko? ngo nta baganga yasanze chuk nukuntu bitangira abarwayi koko, bakora ubutaruhuka ngo babone ko bene wabo bagarura ubuzima none ngo bazisobanura cyagwa ngo birukanwe. birababaje pe, mbona bari bakwiye ahubwo gushimwa ugeraranyije akazi bakora nu mushahara bahembwa ntaho bihuriye pee. jye ndaharwarije mbona uburyo bakora bitanga rwose bikomeye, warukwiye kubashima ukanabafasha gukora bishimye kuko baravunika cyaneee rwose. niba rero utagira umutima ushima, mbona uzabaca intege bakabivamo nubwo bize kuvura bamenya no gukora ibindi maze abanyarwanda tukaba tuhuye ni bibazo bikomeye. niba unaniwe leta yagize icyo ikora igatabara iy minisiteri atarasenyuka. MANA tabara iyi minisiteri uyihe abayobozi bazima kuko uyu mugore arananiwe rwose.
Kanda hano umusubize

gisa - 17/06/2016 saa 21:45

iyo ahageze baramukwepa batinya guhura nawe
Kanda hano umusubize

rukara - 17/06/2016 saa 13:47

ahubwo mwese ntimureba kure arimo agaragazako abaganga batari inyanga mugayo akabitangariza isi yose kuko aziko ubuhanga mufite mushobora kwigendera ahandi nohanze baabakeneye ahitamo kubaharabika abangiriza CV
Kanda hano umusubize

Kengo - 17/06/2016 saa 06:21

Uwo mweyo kuki batabanza kuwucisha muri gvment ahubwo?
Kanda hano umusubize

Manu02 - 18/06/2016 saa 07:51

Dr Binagwaho yibagiwe ko Abaganga bakora kuri Shift, iyo abanza akareba ingengabihe yabo? Akeka ko Abaganga bakora nka ba Karani nguvu?
Kanda hano umusubize

musoni - 16/06/2016 saa 19:53

uyumugore ajye ashima aba technicien paramedical KHI yamuhaye,ubu amenyo aba avurwa nande? amaso aba yaratumaze,ikinya kiba giterwa gute? guca mucyuma biba bikorwa hacye. ahubwo bazahe ingufu icyahoze kitwa KHI kirusheho gufasha abaturarwanda.
Kanda hano umusubize

christian - 16/06/2016 saa 19:50

Yewe abo baganga baba barenganye kabisa kuko muri iki gihugu ntabitaro nabonye bifite abaganga bitanga kurusha aba CHUK .ahubwo mugenzure neza impamvu yabiteye naho ubundi ntimubahungabanye kuko baritanga cyane
Kanda hano umusubize

kadudu - 16/06/2016 saa 19:47

nge mbona ikibazo nyamukuru ariwe ugiteza kuko niba adashoborA kwicara n,abayobozi ba CHUK ngobarebere hamwe ibibazo banabishakire umuti ,imyitwarire nkiyo afite ahaa sinzi ukuntu ayobora ese nta bajyanama agira cg habura ukebura abayobozi bari kurwego rwe.
Kanda hano umusubize

musoni - 16/06/2016 saa 19:47

uyumugore ajye ashima aba technicien paramedical KHI yamuhaye,ubu amenyo aba avurwa nande? amaso aba yaratumaze,ikinya kiba giterwa gute? guca mucyuma biba bikorwa hacye. ahubwo bazahe ingufu icyahoze kitwa KHI kirusheho gufasha abaturarwanda.
Kanda hano umusubize

claude R - 16/06/2016 saa 19:16

nabandi bayobozi bajye batungurana batyo bizatuma abakozi bakora neza azatungure nab,iRukoma
Kanda hano umusubize

philos - 16/06/2016 saa 14:50

Banyamakuru bacu mwige kujya mucukumbura inkuru. Nkubu mwagombye kujya Chuk mugaperereza mukamenya ikibyihishe inyuma. CHUK ifite ibibazo byinshi bituruka kuri leta(minisante), arinayo nkomoko yibi byose. Mugihe uyu mugore adacishije make ngo yumve ibi bibazo ntakabuza ibi bizahorah
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 16:00

abaganga kobahari ahubwo babuze akazi uradeposa ati shwi umubare wabaganga waruzuye none se ikibazo sabaganga ese barahembwa neza ese ministeri ibafa bate?ikibazo musuzume neza ikibazo kiri muri ministeri yubuzima.
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE James - 16/06/2016 saa 13:30

Iyi ni inkuru mbi ku barwayi.Ariko hali inkuru nziza dusanga muli BIBLE.Mu Byahishuwe 21:4,havuga ko mu isi nshya nta muntu uzongera KURWARA.Habe no gupfa cyangwa gusaza. Nibyo koko abantu twese turarwara.Ikibabaje nuko abashaka isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,ali bake cyane.Abantu bibera mu byisi gusa.Ntabwo bazi ko imana yanga abantu bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).Ariko reka nibarize ABASOMYI.Ese ntabwo inkuru zo muli BIBLE muzemera?Kuki mudahinduka ngo mushake imana?Ngaho nimusome muli Yohana 6:40.Havuga ko abantu bizera YESU bose bazazuka ku munsi w'imperuka bagahembwa UBUZIMA BW'ITEKA muli PARADIZO.Wenda wavuga uti nanjye nizera YESU.Ibyo ni amagambo gusa abantu baba bavuga,cyane cyane abiyita ABAROKORE.Dore KWIZERA YESU icyo bivuga.Bivuga GUKORA UMURIMO nawe yakoraga wo KUBWIRIZA mu mayira no mu ngo (Yohana 14:12).Kugirango tuzabe mu isi nshya,tugomba gukorera imana cyane.Naho abibera mu isi gusa,bazapfa bose burundu nta KUZAZUKA.
Kanda hano umusubize

John - 16/06/2016 saa 12:39

Kereka nibagabanya aba Securites n'Abanyesuku nabonye aribo benshi. Abaganga bo ntabo rwose.
Kanda hano umusubize

mugiraneza - 16/06/2016 saa 12:36

ibyo. tubwirwa.nuko ministeri.yubuzima.nayo.itari.shyashya.kuko.nubwo Akazi.bakora.ngo.kadahwanye.numushahara.gusa.nawo.ngo.ntibawubonEra. igihe.ikindi.kibazo.gikomeye.ni.mubigo.nderabuzima byo.mucyaro.minista azatungure.nicyigo.cya.nyagasambu.mukarere.ka.rwamagana.ho.harimo.nUrugome.ibyo.mvuga.narabyiboneye.umuturage Araza.na.mituweri.kandi.yarembye.pe.bati.itahire.ntamarariya.ufite.bATI. ushobora.kuba urwaye.inzoka.jye.nagiye.gusurayo.umukecuru.wange.ngezeyo.mpasanga Umwana. WA. mushiki.wange.arintere mbajije.bati.inyagasamu bambwiye.ko.ntaburwayi.afite.ko.ashobora.kuba Arwaye inzoka.nagize.ubwoba.muzana.ikigali.muri.prive.basanga.marariya.yaramurenze.tukibaza niba.mubitaro.bikuru.abaganga.batakita.kubarwayi.tuvugishije ukuri.mugiturage.abantu.barashize
Kanda hano umusubize

mugiraneza - 16/06/2016 saa 12:20

nizereko. yageze.ahakorera.abavuzi bind. b wara.zo.mumutwe.ababakira.bo.bakora.akazi.kabo.neza.pe.ariko.harI. bamwe mubaganga.bamara.iminsi.irenga.2.badakandagiye.mubiro.byabo.jye.byambayeho.kuko abarwayi.barategereza.sakumi.nimwe.zagera.bagataha.wabaza.abaforimo. bati.avuye.hano.mukanya.hari.ibisobanuro.yagiye.gutanga.hejuru.kand ntibatinya.no gushyira.numero.zabo.kumiryango.ntushobora kuyihamagara.ngo.icemo.kandi.nabaforomo.barazihamagara.bikaba.uko.urugero.numudamu.ume. wumudocteur.uvura.indwara.zo.mumutwe.kuva.kuwagatanu.kugeza.ejo.kuwa2.yaratarakandagira.kurazi abarwayi.buzuye.numeroye.ni.0788465994.nsabe.ministre.azamutubarI'ze.icro. ahemberwa
Kanda hano umusubize

uwayo - 16/06/2016 saa 12:14

we arabura kubafata neza yarangiza ngo bataye akazi nonese niba barasabye gusezera mukabatindira mutegereje abandi murumva bari gukomeza gufata urwo rusenda nyine ubwo muzababeshya ko mubahemba bababeshye ko babakorera kimwe ku kindi ESE KO MPERUKA UMUSHAHARA YARI YARAHAGARITSE GOUVERNEMENT YAWUSUBIJEHO YO BAZAYABONA KO NUMVISE ATAVUGWA MURI BUDGET
Kanda hano umusubize

igabe - 16/06/2016 saa 11:32

Ariko mwakoma n'ingasire, ngo bagabanyirijwe imishahara. Aho rero na Leta yaba ifite uruhare mu m ikorere mibi yabo, gusa ingaruka ni ku barwayi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X