Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

UNHCR na leta y’u Rwanda ntibavuga rumwe ku mpunzi z’abanyarwanda ziri hanze

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR ishami ry’u Rwanda rirahakana ibirego bishinjwa bamwe mu bakozi bayo ko babuza nkana impunzi z’abanyarwanda bari hanze y’igihugu gutaha mu Rwanda.

Ni ibirego bivugwa mu gihe habura igihe gito ku gira ngo umugambi wa leta y’u Rwanda ihuriyeho na HCR wo gukuraho burundu sitati y’ubuhinzi ku mpunzi z’abanyarwanda ziri hanze ubura igihe gito ngo ushyirwe mu bikorwa.

Tariki 19 z’ukwezi kwa karindwi ,Minisitiri ushinze ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda Madamu Seraphine MUKANTABANA ubwo yari mu nteko ishingamategeko yumvikanye asa n’ushinja bamwe mu bakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi kubuza nkana impunzi z’abanyarwanda gutaha.

JPEG - 57.5 kb
Uhereye ibumoso ni Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda na Madame Mukantabana Selaphine Minisitiri wa MIDIMAR

Iki gihe minisitiri MUKANTABANA yavugaga ko abakora ibi baba batinya gutakaza akazi muri HCR. Ibi birego ariko HCR irabihakana yivuye inyuma nkuko Azam Saber ahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye mu Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RoyalFm.

Ibi birego bishinjwa bamwe mu bakozi ba HCR biravugwa mu gihe leta y’u Rwanda yemeranijwe na HCR ko umwaka wa 2017 uzasiga nta munyarwanda ukitwa impunzi,ni icyemezo ishami ry’umuryango w’abimbye ryita ku mpunzi ryemeza ko ku ruhande rwawo nta mpamvu n’imwe yabuza uwo mwanzuro gushyirwa mu bikorwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko muri uyu mwaka wa 2016 impunzi z’abanyarwanda zatashye zirenga gato 2000,naho abamaze gutaha kuva mu mwaka wa 1994 bararenga miliyoni 3.

Mugihe abarebwa n’umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi kuri ubu bakiri hanze bararenga ibihumbi 200.Umubare munini w’izi mpunzi ukaba uri muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mbandiyimfura - 3/08/2016 saa 18:09

Cyangwa baba bikanga baringa!!!!!!!nibakemure ibibazo by'abari mugihugu kuko nibyo bigoye be kugira impuhwe nk'iza bihehe
Kanda hano umusubize

Mbandiyimfura - 3/08/2016 saa 18:04

umuntu iyo azi ko iwabo ariheza ntawumubwiriza kujyayo.Ariko se ubu nuko ntabari guhunga igihugu ?Bakagombye kureba igitera ubuhunzi akaba aricyo bakuraho,nahubundi bararushywa n'ubusa.Baca umugani ngo"urucira mu kaso rugahitana Nyoko"
Kanda hano umusubize

muzehe - 3/08/2016 saa 11:23

ubundise ko abanyarwanda turi muhihugu ko ntacyo bidutwaye babihoreye Ni bibonera imihahire uwanjeza hanze najye ngo nishakashakire ntawumvuzaho panda garishaa
Kanda hano umusubize

manzi - 2/08/2016 saa 15:38

Ntacyo bizatanga ubuse abahunga bangana iki nibibazo mwarabiduteje murigutema ishami mwicariye
Kanda hano umusubize

Dorocella - 2/08/2016 saa 16:24

wabimenye wowe rata
Kanda hano umusubize

manzi - 2/08/2016 saa 15:38

Ntacyo bizatanga ubuse abahunga bangana iki nibibazo mwarabiduteje murigutema ishami mwicariye
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 2/08/2016 saa 13:05

Urusha nyina w'umwana imbabazi abashaka kumurya.
Kanda hano umusubize

mpiranya - 2/08/2016 saa 11:56

UWAHA AMAHORO IMPUNZI ZOSE AHO ZILI: ABAHINGA BAGAHINGA-ABACURUZA BAGACURUZA-USHAKA GUTAHA AGATAHA-USHAKA KUGUMA AHO ALI AKAHAGUMA,YASHAKA KUZA GUSURA ABE BALI MU RWANDA AKAZA, AGASUBIRAYO, NTAWUMUKOZE MWIJISHO. INYUNGU NYISHI TWESE TWAZIBONA ALI KUMUNTU KUGITI CYE ALI NO KUGIHUGU.
Kanda hano umusubize

Amamara - 2/08/2016 saa 10:36

Tugarukese Tugehehe Ko Naho Twarikujya Mwahashenye Nabacu Bakaba Barashize Muraduhatira Kuza Kuberiki??
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X