Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urubyiruko rurasaba imiryango itegamiye kuri leta kuruha akazi kurusha kugaha abanyamahanga

Ibi bivuzwe mu gihe n’ubundi hasanzwe hariho ikibazo cyubushomeri mu gihugu kurubu buri ku kigero cya 13% mu gihugu hose.

Imiryango itegamiye kuri leta ikunze kuvugwaho gukoresha abanyamahanga, cyangwa kudashyira muri gahunda zayo gukangurira abaturage kwihangira imirimo.

Kuba abarangiza amashuri ari benshi ugereranyije n’akazi gahari ni ikibazo gikunze kugarukwaho na benshi barimo n’inzego nkuru z’igihugu.

Kuba abarangiza kwiga benshi baba biteze akazi muri leta ni kimwe mu byakongera iki kibazo, rumwe mu rubyiruko rusanga leta nabikorera bakagombye gukorana yewe ngo leta ikagira nibyo imwe mu miryango mpuzamahanga iza gukorera mu rwanda mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ ubushomeri.

Iki kibazo nabakorera muri iyi miryango ngo basanga cyakemurwa nuko imiryango mpuzahanga iza gukorera mu Rwanda yakwihatira gutanga akazi kubanyagihugu cyangwa bagashyira muri gahunda zabo kwigisha abaturage bakorera kwihangira imirimo.

Ikibazo cy’ ubushomeri n’ubusumbane buri ku rwego rwo hejuru rwabashaka akazi benshi n’ubucye bukabije bwakazi ni ikibazo gisa nigihangayikishije igihugu muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa 2 uyu mwaka n’ ikigo kigihugu cyibarurishamibare bwerekanye ko mu rwanda ubushomeri buri ku kigero cya 13%, benshi muri aba bakaba ari urubyiruko.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X