Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urubyiruko rw’abakorerabushake biga muri KP rurasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye yasabye abanyamuryango baryo biga muri Kibogora Polytechnic kuba umusemburo w’impinduka zigamje iterambere n’umutekano birambye.

Ibi yabibasabye ku ya 2 Ugushyingo mu kiganiro yagiranye na bo cyabereye muri iryo shuri ry’ubumenyi ngiro riherereye mu murenge wa Kanjongo, ho mu karere ka Nyamasheke, akaba yari hamwe n’Umuyobozi w’Umuryango uharanira ukwishyira ukizana kw’Abanyafurika (Pan-African Mouvement) mu Rwanda, Rwibasira Eugene.

Kangwagye yaganirije abo banyeshuri ku miyoborere myiza, icyo ari cyo, akamaro kayo , uko abaturarwanda bayibona , n’uruhare rwabo mu kuyiteza imbere.

Yagize ati:"Imiyoborere myiza iha ijambo umuturage hagamijwe kugira ngo agire uruhare mu bimukorerwa ni yo igejeje U Rwanda ku rwego ruriho uyu munsi ; aho ruza mu bihugu ku isi aho abaturage bagenda bizeye umutekano wabo nk’uko bigaragazwa na Raporo Mpuzamahanga zitandukanye ndetse n’izikorwa mu gihugu zirimo iz’Ibigo bya Leta n’iz’ Imiryango Itegamiye kuri Leta."

Umuhuzabikorwa w’iri Huriro ku rwego rw’igihugu yasabye abo banyamuryango kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho bakumira icyahungabanya iterambere n’umutekano bibanda cyane ku kurwanya ibyaha birimo inyerezwa n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta n’ibyagenewe guteza imbere rubanda .

Yababwiye ati:"Muri amaboko y’igihugu. Imbaraga zanyu muzikoreshe mu kugiteza imbere mukumira icyo ari cyo cyose kinyuraniye n’amategeko."

Mu ijambo rye, Rwibasira yabwiye abo banyeshuri ati:"Mu bikorwa byanyu mujye mukangurira abantu gukunda igihugu baharanira ishema ryacyo n’abagituye no kwiyumvamo Ubunyarwanda kuruta ibindi byose kuko ari ipfundo ry’ubumwe, iterambere n’umutekano birambye."

Muri Nyamasheke hari urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano 1568, naho mu gihugu hose hari abagera ku 51,500, ariko hateganyijwe kubongera ku buryo bagera kuri miliyoni bitarenze uyu mwaka.

Uretse ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha, uru rubyiruko rukora kandi ibikorwa by’ubukorerabushake n’ubugiraneza birimo koroza amatungo maremare n’amagufi imiryango itishoboye, kuyisanira amazu no kuyishyurira ubwishingizi bw’ubwisungane mu kwivuza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X