Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urujijo ku cyo Amerika yaba ishaka mu biganiro by’Abarundi

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Perriello yatangiye uruzinduko ruzamugeza mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Kongo, Tanzaniya, Angola, Misiri n’Ubufaransa. Ni urugendo kandi ruzanamugeza mu biganiro bihuza abarundi bizabera I Arusha muri Tanzaniya.

Itangazo riva muri ministeri y’ububanyi n’amahanga rivuga ko Perriello azitabira ibiganiro by’amahoro bihuza Abarundi biyobowe na Benjami Mkapa wigeze kuyobora igihugu cya Tanzaniya.

Iryo tangazo rivuga ko urwo ruzinduko rujyanye na gahunda y’Amerika yo gushyigikira gahunda zo gukemura amakimbirane mu Burundi no gushyigikira kandi umuhuza Perezida Mkapa. Muri urwo ruzinduko Perriello azashimangira ko ibiganiro aribyo nzira yo nyine yo gushakira umuti ibibazo biri mu Burundi.

JPEG - 41.1 kb
Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Perriello

Amerika ivuga ko inzira y’ibiganiro bihuriyemo impande zose ariyo izakemura ibibazo byo mu Burundi no kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Arusha. Amakuru dukesha ubunyamabanga bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba avuga ko ibiganiro bihuza Abarundi biteganyijwe kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya.

Ubutegetsi bw’Amerika bwakomeje kugaragara mu biganiro byahuje abarundi nyamara abasesenguzi batari bake bakomeje kuvuga ko ikibazo cy’abarundi kireba abarundi ndetse ko aribo ubwabo bazakikemurira.

JPEG - 62.8 kb
William Mkapa wahoze ayobora Tanzaniya ni we muhuza mu biganiro by’abarundi

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kashaza Gashamura - 10/07/2016 saa 07:37

The US and their allies are the ones who promote that kind of Democracy. Anarchy, Ethnic cleansing, strong civil society as seen in Burundi, Torture and murder before cameras, Extortion, etc. That is their kind of governance they want to see in Africa, otherwise the country is deemed to be a dictatorship. I know one very peaceful country which boasts so many local and foreign radio and television stations, mostly private, a number of independent newspapers, but the "Donors" insist they must abuse and harass the Government, otherwise they are not free. Because people are not in the streets causing mayhem, do not burn houses and kill and maim or jail under-age kids, the country is deemed to be a dictatorship. Never mind that its people have freely chose their leaders in broad daylight, without any issues or armed forces in sight. One wonders what the foreign Embassies & missions accredited in such a country go reporting back home!! No. It is not acceptable in Africa. Stop aid! We are deeply concerned. Well, the country in question has over 70% of adult population with Internet,most of it free. Like their leaders, they are addicted to social media and communicate freely all over, but this is not acceptable because not the usual way for black Africans. Human Rights are not respected because men don't kiss dogs or mount each other, same with women, even though no written law prohibits it. But no, people calling themselves opposition in order to benefit from the westerners money must be encouraged to throw stones at the State House or President' 's motorcades, kill anyone who is not the same height or has the same size of nose. What a shame. .
Kanda hano umusubize

Amadi - 10/07/2016 saa 00:08

Reka turebe icyo abanyamerika bashyaka gusa imana ibafashe bagare kucyo bashaka urwanda baruhe amahoro
Kanda hano umusubize

Afande - 9/07/2016 saa 22:41

Ubundi bagombye kuza kutubaza icyo tubitekerezaho kuko ducumbikiye impunzi nyinshi z'abarundi.Icyo dutekereza rero twarakivuze kuburyo buhagije.Nukuvanaho Nkurunziza ibyo byimishyikirano twentabyo tuzi, gupiga umujinga nta kindi tuzi.
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 11/07/2016 saa 08:04

Upige ujiinga!!!!!?iyo muba mwaramushoboye muba mwaramurashe isasu mumutwe ariko
Kanda hano umusubize

Sebera Von Eichmen klaus - 9/07/2016 saa 14:43

Abanyamerica ni Amabandi yimika Amabandi ese nkurunziza azaba ashyikirana nande? amabandi yamurasaga?akamwicira abaturage??! azayakatire yo nabashebuja ngo ngo nabanyamerica Ese ubundi bakomeje bakagerageza utsinzwe yaka gushyikirana uwamutsinze iyo azi ubwenge ntamwanya namuto amuha arakomeza agategura inkoni yicyuma yogukomeza kumukubita atamubabariye Abanyamerica baramwaye nabo ntamwanya bakwiye
Kanda hano umusubize

bitwenge - 9/07/2016 saa 14:31

UBWOSE URUJIJO NURUHE? NUKO UWO MUNYAMERIKA ATAZANYURA IWACU?
Kanda hano umusubize

nura - 9/07/2016 saa 14:11

NI HEHE MULI AFRIKA,AMAKIMBIRANE YARANGIYE HAGATI Y'ABARWANA,NTAMAHANGA ALIMO? UWANDITSE INO NKURU ALIGIZA NKANA , KUBUSHAKE. NIZO NTAMBARA INYUMA HABA HALI ABO BANYAMAHANGA.IMPAMVU KANDI NTAYINDI NI UKO AKENSHI ALIBO BATANGA AMAFARANGA NGO IYO MISHYIKIRANO IBE.UE SIYO ITANGA ATUBUTSE MULI EAC NO MULI IZO NAMA ZOSE ZA ARUSHA? IYO UTIGENGA MUMUFUKA WAWE, UGUHA AMAFARANGA NAWE, AGUTEGEKA IBYO ASHAKA.AFRIKA IDASHOBORA NO KWIKORERA AMATORA, IDASABYE IMFASHANYO HANZE, IBYINA IDASHINGA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X