Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urujijo rwari muri dipolomu za kaminuza y’u Rwanda rugiye gukurwaho burundu

Ibyiciro by’impamyabumenyi n’impamyabushobozi zitangwa mu mashuri makuru na kaminuza by’u Rwanda bishobora kuba bitatu aho kuba bine nk’uko bamwe basanzwe babifata.

Ni impinduka zikubiye mu mushinga w’itegeko rivugurura kandi ryuzuza itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru mu Rwanda, mu gihe wakemezwa nk’uko komisiyo y’inteko ishingamategeko ishinzwe uburezi yawugoroye.

Inama nkuru ishinzwe amashuli makuru itangaza ko impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi benshi bita iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ari iy’icyiciro cya mbere, iy’icy’icyiro cya gatatu akaba ari iy’icyiciro cya kabiri.

Umyobozi wayo Innocent Sebasaza Mugisha asobanura ko hashize imyaka itandatu izi mpinduka mu nyito zibaye.

JPEG - 73.8 kb
Dipollomu za kaminuza y’u Rwanda noneho zizaba ziri mu byiciro 3 aho kuba 4 nka mbere

Ariko kubera ko abantu batabizi, komisiyo y’inteko ishingamategeko ishinzwe uburezi yasabye guverinoma kubishyira mu itegeko rigenga amashuli makuru ubu riri kuvugururwa kugira ngo abantu bave mu rujijo.

Ikindi gikomeye iri tegeko rizazana, ni uko rizahindura sitati y’abarimu ba kaminuza, mu buryo bushobora gutuma imibereho n’imikorere byabo bitera imbere.
Ngo rizabambura sitati y’abakozi ba Leta ribahe stati yihariye kuko na kaminuza igomba kugira ubwigenge.

Mu gihe uyu mushinga w’itegeko riri kuvugururwa ryakemezwa uko rimeze, abantu bashobora kuzongera gutungurwa kuko hari inyito nka koleji (College), ishuli rikuru na kaminuza, abantu bazasanga bafataga uko zitari.

Urugero ni aho uyu mushinga w’itegeko usobanura ko college itari ishami rya kaminuza itanga inyigisho zihariye zitarenze icyiciro cya mbere cya kaminuza, mu gihe iyegamiye kuri kaminuza yemerewe gutanga inyigisho z’ibyiciro byose bya kaminuza.

Muri rusange, komisiyo yasanze imikorere n’imiterere y’amasomo yo kurwego rwa kaminuza byuzuyemo urujijo.

Yasabye ko usibye kubishyira mu itegeko, binakwiye gukorwaho inama nyunguranabitekerezo ibigereranya n’uko bihagaze ahandi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamanzi - 19/06/2016 saa 11:09

Nge mfite amatsiko kuri diplome bazaha abanyeshuli bize microbiology nyuma yo kumenya ko abababanjirije diplome zabo zituzuye hari amasomo babura none nabandi bakaba barangije ayo masomo batayabonye ngo dilpome zabo zuzure
Kanda hano umusubize

bbbbbbbbbb - 18/06/2016 saa 06:24

Abasanzwe bafite A1 bazajya bavugako bafite ikihe cyiciri?
Kanda hano umusubize

uwayo - 17/06/2016 saa 08:33

ariko narumiwe ubu Koko abanyabwenge dufite tuzajya duhora duhindura buri kanya ubu ibya UR twari dutangiye kubifata none ngo andi mavugurura ,kandi ubwo hari abariye ay'inyigo NZABA NDORA DA
Kanda hano umusubize

Bukiko - 16/06/2016 saa 17:16

Suko se? Ese ubundi bari barasinziriye nigihe abantu bamariye imyaka babivuga?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X