Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urukiko rwa Afurika rurakoreshwa nabi mu nyungu za politiki “ Louise Mushikiwabo”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo aratangaza ko nyuma y’imyaka ibiri n’igice u Rwanda rwemeye amasezerano yemerera abantu ku giti cyabo n’imiryango yigenga kurega ibihugu bya Afurika mu Rukiko rw’uyu mugabane, bisa n’aho igitekerezo cyari kigamijwe kiri gukoreshwa nabi mu nyungu za politiki.

Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwisubiraho ku byo rwari rwaremeye mu 2013, rumaze kubona ko hari benshi bari gukoresha uru rukiko mu zindi nyungu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko u Rwanda rutigeze rwikura muri uru rukiko ahubwo ari “ugusaba kwivana mu mwanzuro rwemeje hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika bigera kuri birindwi cyangwa umunani.”

Yagize ati “Icyo twabonye ni uko nko mu myaka ibiri n’igice, ubwo bushake bw’inyongera bwakoreshejwe nabi n’abantu bafite ibibazo bidakwiriye, ariko igikomeye k’u Rwanda ni uko ibirego bifitanye isano na Jenoside byagiye bigarurwa mu rukiko, kandi kuri twe ni ibintu tutari tugishoboye kwihanganira.”

JPEG - 15.8 kb
Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Yakomeje agira ati “Icyo twasabye urukiko ni ukuduha umwanya wo gusubiramo neza ibyo twemeye, ngo dufate umwanzuro niba twivanamo cyangwa tukabireka. Niko bimeze.”

Ingabire Victoire ni umwe mu bareze

Victoire Ingabire wahamijwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugambanira igihugu agakatitwa mu mwaka wa 2013 igifungo cy’imyaka 15, we n’abamwunganira bagejeje ku rukiko Nyafurika ubujurire bwabo kuri iki gihano.

Mu mwaka wa 2009 kandi uwitwa Stanley Safari wahoze ari umusenateri yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo n’urukiko rwa Gacaca rwo mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu nawe waje kuregera ruriya rukiko.

Abacamanza b’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu mu cyumweru gishize banzuye gukomeza kumva ikirego rwagejejweho na Ingabire kandi rukaburanisha uru rubanza.

Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika byari byarasanze ntacyo bibitwaye nk’ibihugu ko abantu ku giti cyabo barega muri urwo rukiko ubusanzwe rwarebaga ibibazo by’igihugu, ariko ngo ubwo burenganzira bw’inyongera bukoreshwa nabi.

Yakomeje agira ati “Navuga ko inyuma y’abo bantu bafite ibyaha bijyanye na Jenoside n’ibindi hari abantu n’ibigo bitari ibyo muri Afurika bitera inkunga ibyo bikorwa, bigasaba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango kujya gushakisha ibirego birega u Rwanda.”

Mu bashyigikira ibyo birego ku Rwanda ngo harimo n’ibihugu byo mu Burayi ku buryo ngo ibiri kuba bitakiri ubutabera ari nayo mpamvu “nk’igihugu twashatse gusuzuma neza ibyo twemeye” ariko ngo u Rwanda ruraguma ari umunyamuryango w’urukiko.

Alpha Nkindi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Habumugisha - 9/06/2016 saa 22:37

Niba usha kurenganurwa gana "Rwanda Day".uzarenganurwa nkuko basubje umuhungu wa Nyagasaza Mathias umutugo wa se baribaramwambuye.yamfiriye muri gerereza ya Gisenyi,yari afunzwe kubera icyaha cya jenocide.
Kanda hano umusubize

Habumugisha - 9/06/2016 saa 22:32

NIBA URENGANYIJWE NINKIKO ZU RWANDA,Nukujya muri "Rwanda Day" ugatakira H.E akakurenganura nkuko barenganuye umuhungu wa Nyakwigendera Nyagasaza Mathias wapfiriye muri gereza ya Gisenyi,yari afungiye jenocide.yaraburanye agirwa umwere .hanyuma banze kumufungura.hanyuma apfira muri prizo.ngyo nkuko!!!!!
Kanda hano umusubize

aimable kanyarwanda - 9/06/2016 saa 17:42

U Rwanda rusigaye rumeze nk'uko inyamaswa zibaho mu ishyamba. Nta mategeko abaho. Ufite imbaraga kurusha undi ni we ugomba kubaho. Nawe se ibyo uyu Ministre avuze urareba ugasanga wagira ngo nta n'ubwo yize. Yego ndabizi ntabwo Mushikiwabo yize ibijyanye n'amategeko ariko ntabwo bigomba ubuhanga kugira ngo usubize nko ku kibazo cya ruriya rukiko. None se ubwo biriya avuze bisobanura ko ikibazo cya Ingabire nikimara kuburizwamo U Rwanda ruzongera kuvuga ngo turagirutse nako ngo twisubiyeho ntabwo twari twaragiye. Ubwo u Rwanda ni igihugu cyangwa ni urugo rw'abantu bakora ibyo bishakiye bitewe n'inyungu bafite mu byo baba bakora muri gihe iki n'iki. Niba U Rwanda ari igihugu kigomba kubahiriza amasezerano cyagiranye n'ibindi bihugu cyangwa imiryango. Haba hari amakosa yabaye muri ayo masezerano bakirengera ibiturutsemo hanyuma bagasaba ko hagira ibikosorwa hanyuma. Ariko guhindura imvugo buri munsi munsi cyangwa buri kanya bitewe n'uko umuntu yaramutse ntabwo ariko igihugu kigomba kuyoborwa. N'urugo ubwarwo rugira gahunda y'imiyoborere yarwo nkanswe igihugu.
Kanda hano umusubize

ihorihoze - 10/06/2016 saa 10:16

Uyu nawe wiyita Kanyarwanda adutukira izina, akwiriye kumenya ko burya atari buno. Mwirukanye abantu, mwarishe, murasahura, mukora irondakoko n'akarere biruta ibyo muri Apartheid y'Afurika yepfo, murangiriza kuri jenoside yakorewe abatutsi, none ngo Ingabire? Ese ko mwasizoye mubifashijwemo na ba Shobuja babategeka buri kintu cyose, uwo INGABIRE avuze iki muri iki gihugu? Mwaba mwibwira ko ari we mucunguzi wanyu se? Yewe, niba utegereje Ingabire nka Perezida w'u Rwanda, uzarota inzozi zitazasohoza.
Kanda hano umusubize

Ukuri - 8/06/2016 saa 18:33

Ntabwo hagira uwitiranya ibintu ku kibazo cya jenoside. Ufitanye isano nayo wese mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ntagomba kwizera ko Urukiko Nyafurika hari icyo ruzamumalira. Mwakinishije byinshi mu bihe byashize ariko ubu ku kibazo cya jenoside hari umurongo utukura umuntu atagomba kurenga. Uwaba hari ukundi abyibwira, namugira inama yo kujya kwihisha mu bu Fransa ho badahana abakoze jenoside yakorewe abatutsi.
Kanda hano umusubize

karangwa - 8/06/2016 saa 14:15

Nyakubahwa mnst,nkwibarize niba ugira umwanya wo gusoma kuri uru rubuga:umuntu aramutse arenganyijwe n'inkiko zo murwanda wandangira ahandi yaregera?
Kanda hano umusubize

oook - 8/06/2016 saa 13:05

Tugomba kwigaragambya!inkiko nyakuri Ni Gacaca!
Kanda hano umusubize

nikozitambwa - 8/06/2016 saa 12:52

njyewe mahoro nshingiye kuko turangajwe imbere nabantu binyangamugayo muri gacaca basobanukiwe neza namategeko mpuzampahanga bazi neza ibya politiki nuko isi iteye ndabona isi yose ikwiye kuza tukayigisha uko baca imanza uko bakora politiki uko babana nabandi neza, uko batera imbere. kubwibyo nta muntu numwe watwereka inzira kuko turi aba mbere muri byose. inkiko turazanze ndetse na hussen habre agomba gufungurwa vuba byihuse.kandi na his excellency niko abyumva.
Kanda hano umusubize

kayumba - 8/06/2016 saa 11:18

ICC TURAYANZE. INKIKO ZA AFRIKA NAZO NI UKO. TWEMERA GUSA GACACA IGIZWE NI NARALIBONYE MU MATEGEKO MPUZAMAHANGA.
Kanda hano umusubize

kayumba - 8/06/2016 saa 11:18

ICC TURAYANZE. INKIKO ZA AFRIKA NAZO NI UKO. TWEMERA GUSA GACACA IGIZWE NI NARALIBONYE MU MATEGEKO MPUZAMAHANGA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X