Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Ingabire Victoire

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwanze icyifuzo cya Victoire Ingabire Umuhoza, umunyapolitiki wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda, cyo kuburanisha urubanza rwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya video Conferencing.

Abanyamategeko ba Ingabire bari basabye ko bitewe n’uko we ubwe bitamukundira kwitabira iburanisha I Arusha ku cyicaro cy’urukiko, rwamushyiriraho uburyo bw’ikoranabuhanga ryifashisha amashusho mu buryo bw’imbona nkubone.

PNG - 713 kb
Ingabire Umuhoza Victoire icyifuzo cye cyatewe utwatsi

Umwe mu banyamategeko be Gatera Gashabana, yabwiye urukiko kubuza Ingabire kugira uruhare muri uru rubanza hifashishijwe Video Conferencing byamubuza uburenganzira ku butabera akwiye.

Cyakora Perezida w’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu Augustino Ramadhani, yavuze ko urukiko rudafite ubu bushobozi bwo gufasha Ingabire gukurikirana urubanza hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi rudashobora gutegeka Guverinoma y’u Rwanda kumuha ubu buryo. Ramadhani yongeyeho ko atari ngombwa ko Ingabire ubwe aba ahari.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

aha - 9/07/2016 saa 07:04

Umve disi ubwenge buke numutima wabaye ibuye ...ngo aho gusaba imbabazi zicyaha noneho wanakoze ngo wapfira gereza ..niba urumuntu icare iwawe usabe Imana imbabazi kuko yo irakuzi ...sh nta ejo ufite niba utekereza gutyo ...gusaba imbabazi bifasha komora umutima kuriwowe uzisabye nuwo wahemukiye ...
Kanda hano umusubize

Biyingoma - 8/07/2016 saa 02:57

None se nasaba imbabazi Perezida Kagame ubwo Urukiko ntiruzaba ruhindutse Kagame.
Kanda hano umusubize

kamana - 7/07/2016 saa 20:37

Uwo uvuzegusabinbabazi imana niyobasaba imbabazi sumuntu naho iyonfura uvuga niyawe nahotwe nishano twagushije
Kanda hano umusubize

- 7/07/2016 saa 20:20

Mwangizimbabazikomw'isiatawera.yesuniwezocamanzazitaberakandizitereganyaweweurubanzarwaweimberey' Imanaurwumvete?
Kanda hano umusubize

rukato - 7/07/2016 saa 14:25

Biriya ntabwo ari "ugutera utwatsi" ahubwo ndabibona mo "uburyo buke" bufitwe na ruriya rukiko..Biriya birasaba budget(ad hoc) kandi urukiko ntayo rwagenewe..bazabitekerezeho mu gukora budget itaha!!
Kanda hano umusubize

rukato - 7/07/2016 saa 14:25

Biriya ntabwo ari "ugutera utwatsi" ahubwo ndabibona mo "uburyo buke" bufitwe na ruriya rukiko..Biriya birasaba budget(ad hoc) kandi urukiko ntayo rwagenewe..bazabitekerezeho mu gukora budget itaha!!
Kanda hano umusubize

- 7/07/2016 saa 13:29

uyumutega rugori akwiye gusaba imbabazi president warepuburika na baturagi bose burwanda buriya ntazi ibanga peresida ware puburika nimfura numunyakigongwe yababariye abakoze genocide nawe yakubabarira azimpamvu ababarira /imbabazi ziruta urubanza/amahitamwo nayawe .
Kanda hano umusubize

Aimable Nzayiramya - 7/07/2016 saa 16:30

That's true koko azasabe imbabazi kwemericyaha byoroshya urubanza guhakanicyaha bikomeza urubanza.
Kanda hano umusubize

- 7/07/2016 saa 18:48

Ubwo nawe uravuze!
Kanda hano umusubize

eric - 7/07/2016 saa 20:03

kwemera icyaha kugirango ubabarirwe nukwiteranya.ahubwo wapfira ukuri.
Kanda hano umusubize

Gakuru - 7/07/2016 saa 12:17

Ubwo se nigutyo batera utwasti icyifuzo cyumuntu,ko yasobanuri we impamvu,ikinyarwanda cyawe n'igike
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X