Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urutonde rw’abaminisitiri b’intebe 10 bayoboye mu Rwanda n’udushya twabaranze. ( Igice cya kabiri)

Kuva mu 1960 kugeza 2016, u Rwanda rwagize ba Minisitiri b’intebe 10. Aba bayobozi bose bagize ibikorwa bitandukanye bakoze ndetse bagira n’umwihariko wabo. Ese ibyo bikorwa bakoze badahuriyeho ni ibihe ? Ni iki kidasanzwe cyaranze buri umwe muri aba. Ibi byose murabisanga muri iyi nkuru. Tukaba tugiye gukomeza ku baminisitiri b’intebe 5 basigaye. Bose baracyariho, umwe ari mu buhungiro abandi bari mu gihugu.

6. Twagiramungu Faustin

Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi. Guverinoma yabereye Minisitiri w’intebe yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Iyi guverinoma igitangira mubyo yagenderagaho harimo n’amasezerano ya Arusha ariyo yari yagize Twagiramungu Faustin Minisitri w’intebe.

Twagiramungu Faustin hagati ya 1991 na 1994 yarwanyije cyane Perezida Habyarimana Juvenal akaba yarifuzaga ko mu gihugu haba inama rukokoma igomba kugaragaza amakosa yaranze ubutegetsi bwa Habyarimana.

Aha niho yakuye akazina k’agahimbano ka Rukokoma. Twagiramungu Faustin alias Rukokoma yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’umwaka umwe, kugeza tariki 31 Kanama 1995 ubwo yasimbuzwaga Pierre Celestin Rwigema.

Bombi bakaba baraturukaga mu ishyaka rya MDR ryatahuweho amacakubiri bigatuma inteko ishinga amategeko isaba ko riseswa. Twagiramungu Faustin nyuma y’imyaka hafi umunani yavuye mu Bubiligi aho yagiye gutura nyuma yo kwegura, aza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko ntibyamuhira kuko yagize amajwi atatu n’ibice bike ku ijana.

Uyu munyapolitiki ubu yibera mu Bubiligi akaba ariwe ukuriye ishyaka RDI Rwanda

7. Pierre Célestin Rwigema

Pierre Célestin Rwigema niwe wasimbuye Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, uyu akaba ari nawe Minisitiri w’intebe u Rwanda rwagize bwa mbere wabashije kumara igihe yicaye muri uyu mwanya kuko abamubanjirije ntawawumazeho imyaka ibiri. Yabaye Minisitiri w’intebe mu gihe cy’imyaka ikabakaba itanu, kugeza tariki 8 Werurwe 2000.

Pierre Celestin Rwigema yavuye kuri uyu mwanya yeguye ku giti cye nyuma atangiye gukekwaho jenoside ariko iherezo ry’ibyo yakekwagaho ntawamenye aho ryarengeye.

Nyuma yafashe iy’ubuhungiro ajya kuba muri Amerika. Nyuma y’igihe gito yaje gusaba Perezida Kagame ko yamureka akagaruka mu gihugu anavuga icyo gihe afite ubushomeri. Ibyo yabivugiye muri Rwanda Day yabereye muri Amerika. Nyuma y’ayo magambo ye yaje kugaruka mu gihugu ubu arabarizwa mu nteko ya EALA.

8. Bernard Makuza

Makuza Bernard, niwe kugeza ubu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda igihe kirekire, kuko yasimbuye Pierre Célestin Rwigema tariki 8 Werurwe 2000 akamara imyaka irenga 11 muri uyu mwanya, kugeza ubwo yaje kuwusimburwaho tariki 7 Ukwakira 2011 ubwo yinjiraga muri Sena. Ubu niwe Perezida wa Sena.

9. Dr Pierre Damien Habumuremyi

Pierre Damien Habumuremyi, niwe wasimbuye Bernard Makuza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Yawicayemo kuva tariki 7 Ukwakira 2011, kugeza tariki 23 Nyakanga 2014 ubwo Perezida Paul Kagame yashyiragaho umusimbura kuri uyu mwanya.

10. Anastase Murekezi

Nyuma yo guhabwa indi myanya itandukanye muri Politiki y’u Rwanda, Anastase Murekezi niwe wasimbujwe Dr Pierre Damien Habumuremyi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Ubu niwe ukiri kuri uyu mwanya kugeza magingo aya. Anastase Murekezi, yari yarabanje kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avaho agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ava kuri uyu mwanya tariki 23 Nyakanga 2014 agirwa Minisitiri w’Intebe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahamanyi Jules - 2/06/2016 saa 21:16

Ko uyu mwanya ugomba kuba hari ubwo wagenewe. Habura numwe mu myaka 55.
Kanda hano umusubize

Rukundo J Claude - 2/06/2016 saa 10:54

Turabashimiye cyane kuri uru rutonde mukoze muzanadushyirireho abaminisitiri bayoboye Minisiteri y'uburezi kobamaze kuba benshi cyane muzahere nyuma ya Génocide yakorewe abatutsi ndacyeka bakabakaba 15!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

HATEGEKA Emmanuel - 1/06/2016 saa 13:09

Murakoze cyane gukora ubushakashatsi.Ndabasaba ko mukomeza guha umwanya abantu basubiza bakoresheje imirongo ya BIBLE.Bituma twiga natwe Bible.Urugero,mu nkuru yanyu ya mbere yerekeye ba Ministers b'intebe,nasomye ibyo uwitwa SAKINDI ISAAC yanditse,nsanga bihura na Bible.Birabaje kubona Pastors n'Abapadiri batatwigisha Bible neza,ahubwo bagahera ku cyacumi.Mu nkuru ya SAKINDI,nasanze koko YESU nawe azaba Prime Minister wa Yehova,noneho akayobora isi NSHYA (Ibyahishuwe 11:15).Azakuraho ubutegetsi bwose bwo muli iyi si kubera ko bwananiwe (Daniel 2:44).Abazarokoka ku munsi wa nyuma imana nimara kwica abantu bibera mu byisi gusa ,bazatura mu isi ya Paradizo nkuko tubisoma muli IMIGANI 2:21,22.Dukwiye koko gushaka imana aho kwibera mu byisi gusa.
Kanda hano umusubize

umusaza - 2/06/2016 saa 09:41

@HATEGEKA ntukavange amasaka n ' amasakaramentu. Yezu umuzanye ute muri politics. Ubu se ko utanze comment ukoresheje bible urabona uburyo uyikoreshejemo ari bwo?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X