Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urutonde rw’abaminisitiri b’intebe 10 bayoboye mu Rwanda n’udushya twabaranze. ( Igice cya mbere)

Kuva mu 1960 kugeza 2016, u Rwanda rwagize ba Minisitiri b’intebe 10. Aba bayobozi bose bagize ibikorwa bitandukanye bakoze ndetse bagira n’umwihariko wabo. Ese ibyo bikorwa bakoze badahuriyeho ni ibihe ? Ni iki kidasanzwe cyaranze buri umwe muri aba. Ibi byose murabisanga muri iyi nkuru tugiye guhera kuri 5 ba mbere.

1. Kayibanda Grégoire

Kayibanda Grégoire, niwe wabimburiye abandi kwicara mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Uyu ninawe Minisitiri w’Intebe wa mbere u Rwanda rwagize, wabayeho hakiriho ingoma ya Cyami n’ubwo yari iri mu marembera.

Kayibanda wari mu mpirimbanyi zashakaga ikurwaho ry’ingoma ya Cyami, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe tariki 26 Ukwakira 1960, mu gihe umwami Kigeli V Ndahindurwa yari yaranze ko hakurwaho ingoma ya cyami.

Kayibanda Grégoire, yabaye Minisitiri w’Intebe akomeza umurego mu kwinjira cyane muri Politiki, maze tariki 28 Mutarama 1961 Mbonyumutwa Dominique aza kugirwa Perezida wa mbere, akorana na Kayibanda igihe gito mbere y’uko amusimbura, akava ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, hari tariki 26 Ukwakira 1961.

Gusa, Gregoire Kayibanda yaranzwe n’ivangura ry’amoko cyane akifuza ko umuhutu ariwe wagira ibyiza byose igihugu gitunze naho umututsi agakumirwa ku byiza by’igihugu ndetse akifuza ko abatutsi bose bakwicwa mu gihugu.

Kuva tariki 26 Ukwakira 1961 ubwo Kayibanda yari amaze kuba Perezida, ntabwo yigeze ashyiraho Minisitiri w’Intebe kugeza tariki 4 Nyakanga 1973 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Juvénal Habyarimana.

2. Dr Sylvestre Nsanzimana

Umwanya wa Minisitiri w’Intebe yari afite mbere yo kuba Perezida, yarinze apfa ntawe abonye yongera kuwicaramo. Juvénal Habyarimana nawe akimara kuba Perezida kuva icyo gihe, ntabwo yigeze aha agaciro uyu mwanya, kugeza tariki 2 Ukwakira 1991 ubwo yashyiragaho Dr Sylvestre Nsanzimana, uyu akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’u Rwanda kugeza tariki 2 Mata 1992.

JPEG - 44.3 kb
Dr Nsanzimana Sylvestre

Habyarimana yashyizeho uyu mwanya nyuma yo kotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga byamusabaga ko yagendera ku mashyaka menshi ndetse akaba yari amaze kugira amashyaka menshi amurwanya nabyo byatumye ashyiraho uyu mwanya Atari uko abishatse ahubwo ari igitutu.

Dr Nsanzimana Sylvestre wakomoka mu ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND. Uyu mugabo ntiyarambye ku butegetsi kuko amashyaka arwanya ubutegetsi yamwokeje igitutu bituma yegura kuri uyu mwanya asimburwa ku itariki ya 2 Mata 1992.

3. Dr Dismas Nsengiyaremye

Guhera tariki 2 Mata 1992, Dr Sylvestre Nsanzimana yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe na Dr Dismas Nsengiyaremye. Uyu nawe yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe kirenga gato umwaka umwe, aza gusimbuzwa tariki 18 Nyakanga 1993.

JPEG - 20.3 kb
Dr Nsengiyaremye Dismas ngo yavugaga igifaransa nk’ikinyarwanda

Uyu mugabo ukomoka mu ishyaka rya MDR rimwe mu mashyaka yarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana yari yaraminuje mu buhinzi. Yagiraga ikibazo cy’imivugire y’ururimi rw’igifaransa. Abumvaga avuga igifaransa bavuga ko imivugire ye y’igifaransa nta tandukaniro yari ifite ku mivugire ye isanzwe y’ikinyarwanda.

4. Agathe Uwiringiyimana

Agatha Uwiringiyimana, ni umwe mu banyepolitiki batazibagirana mu mateka y’u Rwanda, dore ko yabaye Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo yicwaga azira ibitekerezo bye byo kudashyigikira ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agathe Uwiringiyimana, yasimbuye Dr Dismas Nsengiyaremye tariki 18 Nyakanga 1993, kugeza tariki 7 Mata 1994 ubwo yicwaga.

JPEG - 58.3 kb
Agatha Uwiringiyimana yarwanyije cyane iringaniza mu mashuri

Uyu mudamu wakomokaga mu ishyaka rya MDR yabanje kuba Minisitiri w’uburezi aho yaranzwe no guca akarengane mu burezi katerwaga n’icyiswe iringaniza ndetse no kurwanya ingoma ya Perezida Habyarimana wari waranze kurahiza abayobozi bashya bagomba kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho nyuma y’amasezerano ya Arusha yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Kanama 1993.

Yishwe mu 1994 habanje kwicwa abasirikare 10 b’ababiligi bamurindaga. Bivugwa ko yishwe n’abajepe barindaga Perezida Habyarimana bafatanyije n’interahamwe. Abo bishi bakaba barabanje kumwica urubozo mbere y’uko ashiramo umwuka.

5. Kambanda Jean

Nyuma y’uko Perezida Juvenal Habyarimana arashwe tariki 6 Mata 1994 ndetse na Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana akicwa bucyeye, hahise hashyirwaho guverinoma yiyise iy’abatabazi, yari igizwe na Perezida Sindikubwaho Théodore na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe.

Iyi guverinoma yabayeho mu gihe cya Jenoside, kugeza tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Intotanyi zamaraga guhagarika Jenoside, Perezida na Minisitiri w’Intebe bahita bahunga, Sindikubwaho aza gupfira mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo naho Kambanda Jean arafatwa akurikiranwa n’ubutabera, ubu akaba ari muri gereza aho agomba kumara ubuzima bwe bwose.

JPEG - 71.6 kb
Kambanda mu gihe cya Jenoside yambaraga imyenda ya gisirikare ndetse akitwaza intwaro

Kambanda Jean ingoma ye yavuzweho kuba ari yishe abantu benshi mu gihe gito, dore ko mu minsi 100 gusa yamazeho yahitanye abatutsi barenga miliyoni.

Kambanda Jean nawe ari mu bashishikarihe abahutu kwica abatutsi. Ubwo yari I Butare agiye gukangurira abaturage kwica abatutsi yagiye yambaye ikoti rya gisirikari kera bitaga simoko ndetse anitwaje imbunda nto mu ikoti.

Icyo gihe yabwiye abatutsi ko bakwiye gukora( Kwica abatutsi) abemerera ko leta izabaha ibikoresho ndetse anerekana imbunda yitwazaga ashaka kugaragaza nawe ashoboye kwica.

Ubwo yari Arusha yemeye ibyaha aregwa akaba ariwe minisitiri w’intebe wenyine ku isi wemeye ko guverinoma ye yateguye ubwicanyi irangije ibushyira mu bikorwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

alcade - 31/05/2016 saa 15:06

Muraho, maze gusoma iyi nkuru mwanditse, nasabaga ko mwakosora imyandikire mu gika kivuga amateka ya Min. Kambanda Jean. Hari aho mwandiko yashishikarije abatutsi gukora.... Uwabisoma yagira ngo nibo bakoraga genocide kandi barayikorerwaga. (reba igika kibanziriza icya nyuma). Murakoze.
Kanda hano umusubize

Habineza - 30/05/2016 saa 23:16

Kuba akatiye igihano Bita burundu kimwe na bandi bakatiwe ntibizabatangaze mubwiwe ko bafunguwe,kuko aho bali bafunzwe ku mategeko ibyo bihugu bigenderaho.Kandi ibihugu byinshi mu mategeko bigenderaho habaho gutanga Liberation conditinnelle byitwa ko imfungwa igeze cyangwa irengeje kimwe cya kane cyuburoko yakatiwe kandi yitwayemo neza.Kimwe cya kane cyuwahaniwe burundu ni imyaka icumi.
Kanda hano umusubize

Byuzuzo - 30/05/2016 saa 22:41

Njyewe ntabwo nigeze nemera Nsengitaremeye ariko kumunenga ngo nta gifaransa yavugaga neza nibyo gusa kuki mutanenga abaministres dufite cyangwa twagize batavuga ikinyarwanda ? Ibi nukuba umukoloni mubandi.
Kanda hano umusubize

fanny - 30/05/2016 saa 22:09

Agatha we Imana izaguhe umudendezo ndahamya ntashidikanya ko urikumwe nabo witangiye kugeza ushizemo umwuka uri Intwari yurwanda ,kiriya gihe cyari gikomeye aho umu tutsi ataragifatwa kumuntu ariko wowe wabonaga ari umuntu Mubyiyi wajyanye nabandi babyeyi nde na Bana bato,Abasore ni Nkumi Imana izabatuze iteka mubwami bwayo ubuse abo barukorankaba bishe banarya abo bishe bakiyambura ubumuntu bakba impyisi bunguzse iki?
Kanda hano umusubize

Bwenge - 30/05/2016 saa 20:24

Izi nkuru mumaze igihe mutugezaho zihishe iki?
Kanda hano umusubize

pupi - 30/05/2016 saa 18:33

Mukosore. Kambanda yabwiye abahutu gukora ntiyabibwiye abatutsi
Kanda hano umusubize

SAKINDI Isaac - 30/05/2016 saa 18:23

Mu bihugu byinshi by'i Burayi,ISRAEL,INDIA,AUSTRALIA,CANADA,etc...Prime Minister niwe uba ategeka igihugu. Ariko se mwaba muzi ko na YESU akora nka Prime minister wa Yehova? Imana ikoresha YESU n'Abamarayika.Nkuko tubisoma muli 2 Thessalonians 1:7-9,ku Munsi w'Imperuka YESU n'Abamarayika bazaza barimbure abantu bose batumvira imana.Noneho imana imenagure abategetsi bose bo ku isi (Daniel 2:44).Ubutegetsi bwose buhabwe YESU (Ibyahishuwe 11:5).Hanyuma isi yose ibe igihugu kimwe kandi ihinduke Paradizo (Ibyahishuwe 21:4).Impamvu ibintu bigomba guhinduka,nuko abantu bananiwe kwiyobora neza.Bararwana,bakangana,bagacuranwa.Ikindi kandi ntabwo bashobora gukuraho urupfu,indwara,ubukene,ubusumbane,akarengane,etc...Nubwo abantu badashaka kwiga Bible,niho honyine dusanga umuti w'ibibazo dufite.Abantu bahitamo kwizera abayobozi b'isi.BIBLE itubuza kwiringira abategetsi b'isi.Byisomere muli ZABURI 146:3,4. Imana yaduhaye igihe gihagije cyo guhinduka ngo dushake imana.Yashyizeho umunsi wa nyuma.Ikibabaje nuko abantu bahitamo kwishakira ibyisi gusa. (Amafranga,business,politics,etc...).Abahera mu byisi gusa,bazarimbuka ku munsi wa nyuma.Ariko abakorera imana,niyo bapfa bazazuka ku munsi wa nyuma,bahabwe ubuzima bw'iteka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Cyokora abanyamadini ntibakabashuke.Nabo bakunda ibyisi cyane.Nyamara YESU yadusabye gukora umulimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Baliya mubona mu mihanda babwiriza,babikora ku buntu nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 31/05/2016 saa 23:27

Abayehova baba baravangiwe.
Kanda hano umusubize

Shyiracyera Michel - 30/05/2016 saa 17:56

Iyi nyandiko nta kindi igamije uretse gushaka guharabika no gutesha agaciro Nyakubahwa Perezida Kayibanda n'ishyaka MDR-Parmehutu.Ngo yashakaga ko abatutsi bose bapfa!Ibyo ubikura he?Umva ko Leta ya FPR ihana ingengabitekerezo ra!!Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda.
Kanda hano umusubize

lambert - 30/05/2016 saa 17:46

Kambanda yabwiye abahutu i butare ngo bakore ntabwo ali abatutsi yabibwiye...
Kanda hano umusubize

rwakabamba - 31/05/2016 saa 22:20

Ni ikibazo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X