Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Urwibutso rwa Nyamata zimwe mu nzibutso zisabirwa gucungwa na UNESCO


Mu mpera z’iki cyumweru , Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasobanuriye abatuye akarere ka Bugesera aho igeze isaba ko urwibutso rwa Nyamata rugeze rushyirwa mubimenyetso ndangamurage by’isi.

BUTOTO Yohani ushinzwe iki gikorwa muri CNLG avuga ko mu mwaka wa 2012, aribwo inama y’abaminisitiri yateranye mu Rwanda, yemeza ko inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zashyirwa ku rwego rw’isi zikajya zicungwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO)

PNG - 892.7 kb
Urwibutso rwa Nyamata rusabirwa gucungwa na UNESCO

Ku ikubitiro inzibutso enye urwa Nyamata, Murambi,Gisozi na Bisesero ni zo zoherejwe muri UNESCO.

Yagize ati “ akamaro ko kuba inzibutso zacungwa ku rwego rw’isi ni uko amahanga azadufasha gucunga amateka yo muri izi nzibutso, UNESCO ifasha guhugura abakozi b’izi nzibutso ndetse ikanakurikiranama imicungire yazo umunsi ku munsi. Binyuze muri izi nzibutso amahanga azadufasha kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside”.

Butoto avuga ko uretse kwita kuri izo nzibutso bazahana ku rwego mpuzamahanga abazangije.

PNG - 1.9 Mb
Butoto Jean asobanurira abaturage impamvu urwibutso rwa Nyamata rugiye gucungwa na UNESCO

Ku ruhande rw’abaturage batuye mu karere ka Bugesera, bavuga ko mu gihe urwibutso rwa Nyamata ruzaba rwamaze gushyirwa ku rwego rw’isi, uzaba ari umwanya mwiza wo kumenyesha isi yose ibyabaye mu Rwanda by’umwihariko mu karere kabo.

Audace Udahemuka ni umwe muri abo. Agira ati “ ni inyungu kuri twe kuko amateka yacu azarenga imbibi zacu maze abantu barusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse kandi izi nzibutso zizafatwa neza kurusha uko zari zifashwe”.

Rutayisire Jackson ati “nukumenyekanisha ibikorwa bibi byabaye aho maze abantu babikuremo amasomo maze ntibizongere kubaho ukundi”.

Biteganijwe ko izi nzibutso zose zizatangira gucungwa na UNESCO bitarenze ukwezi kwa gatandatu kwa 2018, kuva icyo gihe nta gikorwa kizaba cyemewe gukorerwa kuri izo nzibutso cyangwa hafi yazo.

Butoto ati “nta gikorwa nko kubaka inzu isumba iy’urwibutso kizaba cyemewe, ndetse n’ibindi bikorwa hazajya habaho gusaba uruhushya muri unesco cyeretse ibijyanye no kwita ku rwibutso”.

Nta rwibutso na rumwe cyangwa ikimenyetso ndangamurage u Rwanda rusanzwe rufite gicungwa na UNESCO, mu gihe ibindi bihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba bifite ibimenyetso nk’ibi. Ku isi yose habarurwa ibimenyetso ndangamurage n’inzibutso zicungwa na UNESCO 1051.

Urwibuso rwa Nyamata rushyinguyemo rushyinguyemo abatutsi ibihumbi 45395 bari barahungiye muri iyo kiriziya baricwa ndetse n’abiciwe hafi yaho.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Thiago KURUTUBA - 28/08/2016 saa 18:46

Ni ngomwa ko abanyamahanga batakongera gupfobya genocide yakorewe Abatutsi, ibi rero bazabyumva neza mu gihe bazaba babona kuri internet uko urwibutso rufashwe kandi rwitaweho ku rwego rw'Isi. Ko hariho se urwibutso rwa genocide yakorewe Abayahudi, birakwiye rero ko n'inzibutso za genocide yakorewe Abatutsi zihabwa agaciro.
Kanda hano umusubize

Thiago KURUTUBA - 28/08/2016 saa 18:43

Ni ngomwa ko abanyamahanga batakongera gupfobya genocide yakorewe Abatutsi, ibi rero bazabyumva neza mu gihe bazaba babona kuri internet uko urwibutso rufashwe kandi rwitaweho ku rwego rw'Isi. Ko hariho se urwibutso rwa genocide yakorewe Abayahudi, birakwiye rero ko n'inzibutso za genocide yakorewe Abatutsi zihabwa agaciro.
Kanda hano umusubize

ISIBOYINTORE - 28/08/2016 saa 18:39

Bizaba ari byiza koko inzibutso zo mu Rwanda nizishyirwa ku rwego rw'Isi, kuko bizatuma n'amahanga arushaho gusobanukirwa na genocide yabaye mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X