Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

USA: Mu rubanza rwa Keny Ngombwa ushinjwa Jenoside, impuguke yashimangiye ngufu z’inkiko Gacaca

Prof Phollip Clark Mwalimu muri Kaminuza ya London, yatanze ubuhamya bushimangira ko inkiko Gacaca zitabogamaga kandi zagize uruhare mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu rubanza ruregwamo Ken Ngombwa, Umunyarwanda ukekwaho Jenoside, wari waratse ubwenegihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyita ko yahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Ngombwa n’abamushyigikiye bari babwiye urukiko ko kuba yarakatiwe n’inkiko Gacaca bidakwiye guhabwa agaciro, kuko izo nkiko ngo zari zishingiye kuri politiki no kubogama.

PNG - 464.2 kb
Keny Ngombwa

Mu buhamya bwa Prof. Phillip Clark wigisha Politiki Mpuzamahanga, umaze imyaka 14 akora ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, yasobanuye ko Inkiko Gacaca zisaga 11 000 zafashije abanyarwanda kwiyunga no gukira ibikomere.

Clark yanyomoje indi mpuguke yavuze ku wa Kane ko Gacaca zari zirimo ruswa n’amarangamutima, uwo yari agamije kweza Gervais Ken Ngombwa.

Ngombwa w’imyaka 56 ashobora gufungwa imyaka 20 azira kubeshya inzego za USA, ubushinjacyaha busaba ko icyo gihano cyakongerwa kuko yagize n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’

Umucamanza Linda Reade avuga ko azafata umwanzuro amaze kumva umwanzuro w’abavoka b’impande zombi.

Ngombwa yatawe muri yombi muri Mutarama ashinjwa gushaka ubwenegihugu mu buryo butemewe no kubeshya abashinzwe umutekano w’imbere muri USA.

Byaje kugaragara ko uyu mugabo yabeshye ku masano y’umuryango we, kugira ngo abone ubuhungiro ndetse bivugwa ko yari yiyitiriye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Muri Gicurasi, umucamanza yamwambuye ubwenegihugu yari yarabonye mu Gushyingo kwa 2004.

Ku wa Kane, impuguke yari yavuze ko ababuranishwaga muri Gacaca batari bafite uburenganzira bwo kubona avoka kandi ko abacamanza bazo batigeze biga amategeko.

Prof. Clark yemeranyije nawe ariko yongeraho ko u Rwanda rwari rufite ikibazo gikomeye cyo gukemura imanza z’abakekwaho Jenoside bari benshi cyane, kandi ko n’abanyamategeko bake bari mu Rwanda bishwe abandi bagahunga muri Jenoside.

Yongeyeho ko yitabiriye imanza za Gacaca 104 hagati ya 2003 na 2012 agasanga zari zifite ingufu n’ukuri.

Abatangabuhamya benshi kandi bahamije ko Ngombwa yari umwe mu bagize ishyaka rya MDR-Power kandi yari intagondwa.

Uyu mugabo yaburanishijwe n’inkiko ebyiri za Gacaca adahari muri rumwe rumukatira gufungwa imyaka 30, urundi rumukatira gufungwa burundu.
USA: Mu rubanza rw’ukekwaho Jenoside, impuguke yagaragaje akamaro k’inkiko Gacaca.

Mwalimu muri Kaminuza ya London, yatanze ubuhamya bushimangira ko inkiko Gacaca zitabogamaga kandi zagize uruhare mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu rubanza ruregwamo Ken Ngombwa, Umunyarwanda ukekwaho Jenoside, wari waratse ubwenegihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyita ko yahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Ngombwa n’abamushyigikiye bari babwiye urukiko ko kuba yarakatiwe n’inkiko Gacaca bidakwiye guhabwa agaciro, kuko izo nkiko ngo zari zishingiye kuri politiki no kubogama.

Mu buhamya bwa Prof. Phillip Clark wigisha Politiki Mpuzamahanga, umaze imyaka 14 akora ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, yasobanuye ko Inkiko Gacaca zisaga 11 000 zafashije abanyarwanda kwiyunga no gukira ibikomere.

Clark yanyomoje indi mpuguke yavuze ku wa Kane ko Gacaca zari zirimo ruswa n’amarangamutima, uwo yari agamije kweza Gervais Ken Ngombwa.

Ngombwa w’imyaka 56 ashobora gufungwa imyaka 20 azira kubeshya inzego za USA, ubushinjacyaha busaba ko icyo gihano cyakongerwa kuko yagize n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’

Umucamanza Linda Reade avuga ko azafata umwanzuro amaze kumva umwanzuro w’abavoka b’impande zombi.
Ngombwa yatawe muri yombi muri Mutarama ashinjwa gushaka ubwenegihugu mu buryo butemewe no kubeshya abashinzwe umutekano w’imbere muri USA.

Byaje kugaragara ko uyu mugabo yabeshye ku masano y’umuryango we, kugira ngo abone ubuhungiro ndetse bivugwa ko yari yiyitiriye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Muri Gicurasi, umucamanza yamwambuye ubwenegihugu yari yarabonye mu Gushyingo kwa 2004.

Ku wa Kane, impuguke yari yavuze ko ababuranishwaga muri Gacaca batari bafite uburenganzira bwo kubona avoka kandi ko abacamanza bazo batigeze biga amategeko.

Prof. Clark yemeranyije nawe ariko yongeraho ko u Rwanda rwari rufite ikibazo gikomeye cyo gukemura imanza z’abakekwaho Jenoside bari benshi cyane, kandi ko n’abanyamategeko bake bari mu Rwanda bishwe abandi bagahunga muri Jenoside.

Yongeyeho ko yitabiriye imanza za Gacaca 104 hagati ya 2003 na 2012 agasanga zari zifite ingufu n’ukuri.

Abatangabuhamya benshi kandi bahamije ko Ngombwa yari umwe mu bagize ishyaka rya MDR-Power kandi yari intagondwa.

Uyu mugabo yaburanishijwe n’inkiko ebyiri za Gacaca adahari muri rumwe rumukatira gufungwa imyaka 30, urundi rumukatira gufungwa burundu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amani - 25/09/2016 saa 19:32

@Malik niyo niba baratemaguye mama wawe kdi papa wawe ahari ubwo ntacyo wumvamo?Ninde wankorera kumugore wanjye nubwo yaba afite ububasha nkubwa Kagame ubwo nanjye nahasiga ubuzima.Abo bababarire ni so washe mama wawe ihangane wibeshyera abo bantu
Kanda hano umusubize

Mwenadamu - 26/09/2016 saa 10:08

Amani we, utabusya abwita ubumera. Ngo ntawari kukwicira umugore ubireba. Byihorere kandi ndumva waragize amahirwe yo kutareba uko jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe. Imana ifashe isi yose jenoside ntizongere kuba ukundi
Kanda hano umusubize

malik niyo - 25/09/2016 saa 07:16

HAHAHA SI NGOMBWA GUSA HARI NABANDI BENSHI HANO MURI USA TEXSAS ,ARIKO ,EU, AUSTRALIA, HAMWE NA NEWZELAND HO BAHAHINDUYE INDIRI YABO, NUBWO BASIZE BAKOZE GENOCIDE MURWANDA MAZE BAJYA MUMAKAMBI YIMPUNZI BABESHYA AMAZINA YABO KUJYIRANGO BAHUNGE UBUTABERA NONE NAHANO BAGEZE BAKOMEJE INGENGA BITEKEREZO YA GENOCIDE ARIKO IGIHE NIGIHE AMARASO YINZIRA KARENGANE BISHE AZABAHOMA ,,, NUBWO NDUMUHUTU KURI PAPA ARIKO MAMA YARI UMUTUTSI BAMWISHE BAMUTEMAGUYE TUREBA KANDI ABAMWISHE NZI AHO BARI MURI AUSTRALIA BAHINDUYE NAMAZINA
Kanda hano umusubize

karibwami - 25/09/2016 saa 21:19

Kdi se ko wamenye aho bari ukanamenya ko bahinduye amazina, bivuze ko ni ayo bari basanzwe bafite uyazi, urabura iki ngo ugane inkiko?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X