Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

USA: Perezida Kagame ategerejwe muri 2016 Rwanda Culture Day

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aritegura mu mujyi wa San Farancisco muri Leta ya California, USA, aho azaba ari umushyitsi w’icyubahiro mu gikorwa cy’Umunsi wahariwe Umuco Nyarwanda ‘Rwanda Cultural Day’ giteganyijwe ku ya 24 Nzeli 2016.

Icyo gikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti ‘2016 Rwanda Culture Day; A heritage of dignity’ (Umunsi w’Umuco Nyarwanda 2016; Umurage w’Agaciro), kizahuriza hamwe abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umukuru w’igihugu baganire ku muco ubahuza.

Abateguye Rwanda Culture Day bavuga ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kwishimira umuco umwe rukumbi w’Abanyarwanda n’akamaro kawo mu guhindura igihugu icyitegererezo cy’iterambere ryihuse muri Afurika.

Bazaganira ku ndangagaciro zihuza Abanyarwanda bose no kwihangira ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite bashingiye ku muco, dore ko wahindutse inkingi ya mwamba mu gukemura imbogamizi zari zarashegeshe u Rwanda.

Umuco wafashije gutanga ubutabera no kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu Nkiko Gacaca, kurwanya ubukene n’imirire mibi hakoreshejwe gahunda za VUP , Girinka, Ubudehe.

JPEG - 42.1 kb
Perezida Kagame niwe munyacyubahiro mukuru muri ibi birori

2016 Rwanda Culture Day izaba igizwe n’imikino, amamurika n’inama byose byerekana umuco nyarwanda, yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku bufatanye na Leta.

Iki gikorwa gikurikiye ibindi bikorwa bya Rwanda Day bihuza abanyarwanda baba mu mahanga na Perezida Kagame.

Kuva muri 2011 Rwanda Day yagiye ihuriza Abanyarwanda muri USA, Canada, u Buholandi, u Bufaransa.

Ku nshuro ya Karindwi, Rwanda Day yahurije ababarirwa mu 4000 mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu Kwakira 2015.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rukara - 10/09/2016 saa 16:18

Kubaho wisumbukuruje sibyiza cyane
Kanda hano umusubize

Cyubahiro - 8/09/2016 saa 10:16

Nizereko mu rwego rwo kubahiriza umuco mwiza Paul Kagame azaza azanye numugorewe jeannette Kagame.
Kanda hano umusubize

Mvugo - 9/09/2016 saa 07:37

Kbs umuco nyarwnda niko umuze.
Kanda hano umusubize

Uwase Claudine - 9/09/2016 saa 22:48

Nanjye niko mbizi rwose.
Kanda hano umusubize

LAURENT - 7/09/2016 saa 21:07

Ibi nibindi bitego byiyongera kuri byinshi,usibyeko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera,nibangahe bifuzaga passport no gutembere mu mahanga bakabibura,twifuzako hazagenda ingeri zose,abikinimba ganyobwe, igishakamba, ikinyemera,urukerereza nabandi baririmba umuco,abarapele muzabareke kuko ataru muco.Ese kuberiki abikorera aribo bagenda bonyine,mureke na ba meya na governor nabandi bayobozi bajye baherekeza umukuru wigihungu ningabo ntizihejwe zambare civilian.Ariko abahagarariye civil sociaty ndetse nabahagarariye abakozi ko batajya muri yo gahunda ngo triparite yuzure.Aho muzakinira azaba ururundi rwanda,harya wowe utuye muruhe rwanda,american, urakoze rwanda uragahorana ishyaka nubutwari,naho izirusha intambwe nintwali ikiriho.
Kanda hano umusubize

Pedrosomeone - 7/09/2016 saa 19:26

Very very good!
Kanda hano umusubize

Pedrosomeone - 7/09/2016 saa 19:25

Very very good!
Kanda hano umusubize

Pedrosomeone - 7/09/2016 saa 19:24

Very good!ni buiza cyane ndabushima
Kanda hano umusubize

Pedrosomeone - 7/09/2016 saa 19:24

Very good!ni buiza cyane ndabushima
Kanda hano umusubize

GAKONDO-NUP - 7/09/2016 saa 17:15

REKA MBIBUTSE: Ubutabera bwa Gacaca bwatangiye ku Ngoma y'Umwami Cyilima RUGWE (ahayinga mu w'1330) kuko ni we watangije ubutabera bwa "Zana umugabo wari uhari" (WITNESS-UMUTANGABUHAMYA)! Gahunda ya Girinka Munyarwanda yo yimakajwe ku Ngoma ya Mibambwe GISANURA (ahasaga mu w'1650), bitaga "Maboko atanga ataziganya, Rugabishabirenge", akaba yari se wa MAZIMPAKA (Yuhi), aho yahaga abana amata, kandi abatuye hafi y'i Bwami, bakagabirwa! Iyi gahunda ya Girinka yongeye gushimangirwa n'Umwami Mutara RUDAHIGWA aho yayihuje n'isaranganya ry'ubukungu hagati y'Abanyarwanda, maze agategeka ko abatware bagabana n'abo bahatse (abagaragu)! Ubu Paul KAGAME yunze mu rya ba sogokuruza, akaba akomeje gufasha, kandi yanafashije, Abanyarwanda gukomeza izo ndangagaciro zishinze imizi mu muco gakondo w'Abanyarwanda!! Kereka mfite umwanya uhagije niho nabiva imuzi, nkababwira n'inkomoko z'indangagaciro z'ubutwali, gukunda igihugu na kirazira z'i Rwanda!! Rwanda Day Nziza, jye nzayikurikira kuri TV!
Kanda hano umusubize

Mvugo - 9/09/2016 saa 07:40

Hanyumase apfiki na Kigeli V Ndahindurwa?
Kanda hano umusubize

MUJYANAMA - 9/09/2016 saa 11:05

Ntacyo bapfa kuko bafite icyo bapfana (RWANDAIS), kandi kuba Kigeli aheze ishyanga si uko Kagame yanze ko ataha, ahubwo yaramwinginze ngo atahe mu rwamubyaye nk'abandi banyarwanda, aranga!! Ubanza ashukwa na za nama za ba Pasiteri MPYISI bavuga ko Kigeli NDAHINDURWA nagaruka mu Rwanda atari umwami, ngo u Rwanda ruzagusha ishyano cyangwa nawe bikamugwa nabi!!! Mbega Abajyanama??? Nkeka ko abo ari bo ba nyirabayazana ku kuba NDAHINDURWA adataha, akaba aheze ishyanga!
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 9/09/2016 saa 12:03

Yamugize ate?
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 9/09/2016 saa 12:04

Yamugize ate?
Kanda hano umusubize

Hagenimana Job - 7/09/2016 saa 14:58

Umuyobozi wacu ni indashyikirwa mu kwita ku munyarwanda.Turamukunda kdi turamushyigikiye.
Kanda hano umusubize

Emmy - 7/09/2016 saa 19:35

Yego Nibyiza Ariko Ayomafaranga Bagiye gukoresha Abanyarwanda barikwicwa ni Nzara ntibisobanutse neza Nabanze Akemure Ikibazo cyinzara Iri murwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X