Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Uturere 4 tugiye gusaranganya Miliyari 2 murwego rwo kwiteza imbere

Uturere twa Nyagatare, Rutsiro, Gisagara na Gakenke nitwo ku ikubitiro tugiye guhabwa amafaranga angana na Miliyari 2, zizakoreshwa mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu mishanga. Buri kamwe muri utwo turere kazahabwa amafaranga angana na miliyoni 540 Frw.

Aya mafaranga akaba ari inkunga yatanzwe n’igihugu cy’ u Bubirigi akazajya ahabwa imishinga y’amashirahamwe,amasosiyete ndetse n’amakoperative y’abikorera agamije kuzamura imibereho y’abaturage.ashobora no kuba yatanga akazi kenshi ku baturage.

JPEG - 70.3 kb
Madame Uwamaliya Odette

Amashyirahamwe ndetse n’abikorera bo mu karere ka Gakenke, bakaba bavuga ko bizabafasha kwagura bimwe mu bikorwa byabo kuko icyo kigega kizababera igisubizo.

Umuyobozi wa koperative ikora ibijyanye n’ubukorikori Nyirabagwaneza Epifhanie, yavuzeko yishimiye iyo nkunga bazahabwa.

yagize ati” mu byukuri aya mafaranga azadufasha mu kuzamura ibikorwa byacu ndetse tukarushaho kugira ikerekezo kiza mu riyi koperative yacu ya Cyabingo.

Naho umuyobozi wa karere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avugako hazabaho ubufatanye mu nzego zose kugirango ba zafashe abaturage gutegura imishinga yabo maze iyo nkunga iza koreshwe neza.

Yagize ati “ Mirenge yose kuba dufite abafashamyumvire, bazabafasha gukora imishinga kuko iyo mishanga izaba iri mu rurimi rw’ikinyarwanda.dore ko n’abo bakozi aricyo bazaba bashinzwe.

Naho Odette Uwamariya akaba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko iyi mishinga igomba gucungwa neza kandi igatanga umusaruro itegerejweho.

Yagize Ati “Hazirikanwe y’uko icyifuzwa ari uko uwo mushinga ugomba kugira ingaruka nziza ku bawukoze, cyane cyane hakirindwa ko amafaranga leta iba yashyizemo imbaraga mu gushaka harimo n’ubufatanye bw’abafatanyabikorwa, bazirikane ko akoreshejwe neza, mu guhitamo imishinga, batoranye iyo abaturage bahuriyeho, izagirira akamaro benshi, izatuma iki gikorwa dutangiye kiramba.’’

Akarere ka Gakenke kari muri tumwe mu turere twagiye dusubira inyuma mu mihigo ngaruka mwaka, aho hagiye hagarukwa ku miterere y’akarere mu kudindiza iterambere ryako.

JOHN Bagabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mahirwe - 10/11/2016 saa 17:36

Aba baterankunga ni abo gushimirwa bafatanije na MINALOC, mu by'ukuri hakwiye ingamba zihamye zo kurwanya ubukene n'ubushoneri. Nabonye na RAB hari icyo yakoze mu gufasha urubyiruko rwishuize hamwe. Ariko uzi kubona tuvuga ngo u Rwanda ruratera imbere ariko ubushobozi bw'umuturage bugera ku mashyi? Ikindi ni uko n'izindi MINISTEREs cg izindi nzego cyane ariko Leta ikwiye gushyira imbaraga mu kuzamura Abashomeri, Urubyiruko, n'abandi bafite icyo bakora ariko bakabura intangiro. Uzi nko kwigisha umwana Universite yarangiza akicara n'amafaranga aba uaratanze ku ishuli? Uzi guhagarara ku kazi ufite experiences ukicarana ubumenyi hari ibindi wakora? Leta niyongere ibitekerezeho izamure izi nzego irebe ukuntu ubukungu bw'igihugu bwiyongera. Without the increase in aggregate demand, the national economy suffers a lot. Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X