Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Uwaje gushinja Mbarushimana yatanze ubuhamya busa n’ubumushinjura

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016, ubwo urubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, rwakomezaga humva abatangabuhamya bamushinja, umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha wahawe izina ‘KMK’ yatanze ubuhamya busa n’ubushinjura uregwa.


Imbere y’urukomo umutangabuhamya KMK watanze ubuhamya ari mu kumba kagenewe abarindiwe umutekano, yavuze ko atigeze abona uregwa ari mu bikorwa by’ubwicanyi, ahubwo avuga ko yari yarahishe abo mu muryango w’umugore we bahigwaga ndetse ko yigeze kwakwa amafaranga yo kubagura kugira ngo baticwa.

KMK wari wemerewe gutanga ubuhamya arindiwe umutekano, yavuze ko kuva ku italiki ya 07 Mata kugeza kuwa 04 Nyakanga 1994 (igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye) yabonye uregwa inshuro ebyiri gusa.

Uyu mutangabuhamya wari utegerejweho n’Ubushinjacyaha gutanga ubuhamya bushinja Mbarushimana Emmanuel batazira Kunda, yavuze ko inshuro ya mbere yabomunye bagiye gusaka ko hari ibyasahuwe mu ngo z’Abatutsi bikajyanwa kubikwa iwe ariko ko nta kintu bahasanze. Yavuze ko ahubwo bahasanze muramu wa Mbarushimana (w’Umututsikazi) n’abandi bantu bane bo mu muryango w’umugore we (wa Mbarushimana) bose bahigwaga.

KMK yavuze ko yari ari mu bari bayoboye abagiye gusaka kwa Mbarushimana, avuga ko bamaze kubura ibyo bakekaga ko byasahuriwe kwa Mbarushimana, bamwe mu baturage bari kumwe bashatse kwica aba bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bari bahungiye kwa Mbarushimana.

Yagize ati: "Mfatanyije n’ushinzwe umutekano (bari bajyane) twarababujije bahita baka Mbarushimana amafaranga kugira ngo batabica."

Uyu mutangabuhamya wigeze gufungirwa Jenoside akaza gufungurwa arangije ibihano, avuga ko mu gace bari batuyemo we na Mbarushimana Emmanuel hashinzwe bariyeri zafatwaga nk’izo gukumira uwafatwaga nk’umwanzi icyo gihe.

Gusa avuga ko nta bariyeri nimwe yigeze ishyirwaho ku itegeko rya Mbarushimana Emmanuel, ndetse anavuga ko nta bariyeri nimwe yigeze amubonaho.

Yagize ati: "Bariyeri zashyizweho n’ubutegetsi, cyane cyane izo hagati y’uturere n’uturere, hagati y’imirenge n’imirenge. Nta bariyezi nzi yashyirishijeho (Mbarushimana). Ntawe nasanze kuri bariyeri."

Uyu mutangabuhamya wavugaga ko mu gihe cya jenoside yabonye uregwa inshuro ebyiri, avuga ko ku nshuro ya kabiri yamubonye ku biro bya Komini ari kumwe n’abo mu muryango we n’abandi bo mu muryango wo kwa sebukwe (b’Abatutsi).

Mbarushimana ahawe umwanya ngo abaze umutangabuhamya, yamubajije icyo yakoraga mu gihe cya Jenoside, avuga ko yari yarahagaritse akazi k’uburezi agasubira kwiga.

Abajijwe niba Mbarushimana ataritabiraga inama zategurirwagamo umugambi wo kurimbura Abatutsi, KMK yagize ati: "Iyo nyamenya ni yo mba nahereyeho ntanga ubuhamya."

KMK avuga ko Mbarushimana yari umurwanashyaka wa MRND ndetse akaza no kuba vice president wayo mu cyahoze ari Komini Muganza ariko ko jenoside yabaye atarikiri we.

Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ni bo bakomeje kumvwa muri uru rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel alias Kunda woherejwe na Denmark kugira ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside akekwaho.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

isirikoreye jean de la terre - 24/11/2016 saa 12:31

uyu mugabo njye ndumva avuga ukuri kuko ntiwazanwa numushinjacyaha uje gushinjura uyu yayobowe numutima nama pe
Kanda hano umusubize

Dukuzemungu - 23/11/2016 saa 15:30

Kuba intwari ni ukuvugisha ukuri washaka ukakuzira!uyu mutangabuhamya barara bamucishije mu rihumye'cg ejo azaba yagarutse guhakana ibyo yavuze.Itekinika rikomeje guhura n,ibibazo.
Kanda hano umusubize

Dukuzemungu - 23/11/2016 saa 15:30

Kuba intwari ni ukuvugisha ukuri washaka ukakuzira!uyu mutangabuhamya barara bamucishije mu rihumye'cg ejo azaba yagarutse guhakana ibyo yavuze.Itekinika rikomeje guhura n,ibibazo.
Kanda hano umusubize

Lidia - 23/11/2016 saa 10:44

NB/Muntu uhimba ibinyoma ushakako uregwa ahamwa n'icyaha umubeshyera, menyako imivumo yose izakujya ho.Tuvugishe ukuri
Kanda hano umusubize

MAZINA - 22/11/2016 saa 20:31

DORE INTWALI NYAYO KOKO,IVUGISHA UKULI KUBYO YABONYE. IMANA IZAKULINDIRE UBUZIMA GUSA.
Kanda hano umusubize

man power - 22/11/2016 saa 18:19

Ubwo waje kwitambika turabamenyereye abatanga buhamya nkaba wasanga muli dosiye ye yuko yarafite inkoni yogukangisha abantu uwo ni ntamutanga buhamya umurimo na maco yinda nuburyarya aba camanza mukore akazi kanyu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X