Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Uwari umuyobozi w’ingoro ndangamurage yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 1 Kamena 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko Umulisa Alphonse, Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (INMR) afungwa iminsi 30 y’agateganyo naho Habiryayo Olive rutegeka ko akurikiranwa ari hanze.

Ubwo rwasomaga imyanzuro yarwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Umulisa Alphonse na Habiryayo Olive, Umuyobozi wa Atlas General and Supply Ltd, ikompanyi yagombaga kugemurira INMR ibikoresho byo mu biro birimo intebe, za teleziyo n’ameza.

Uru rukiko rwavuze ko impamvu z’Ubushinjacyaha zo gufunga by’agateganyo Umulisa zifite ishingiro, rwemeza ko afungwa ukwezi (iminsi 30 y’agateganyo).

JPEG - 50.4 kb
Umulisa Alphonse yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Rwanemeje kandi ko Habiryayo Olive, afungurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zigaragara zatuma akurikiranwa afunze.

Urukiko rutangaje ibi nyuma y’aho Umulisa Alphonse ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gushyira mu bikorwa amasezerano, icyo gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’icyo kurigisa cyangwa konona umutungo.

Perezida w’iburanisha yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma Umulisa afungwa ari uko n’ubwo mu gihe yireguraga yahakanye ibyaha aregwa yiyemereye ko atatanze isoko ryo gutema ibiti ahubatswe uruzitiro rw’ingoro ndangamurage y’i Huye.

Umucamanza yanavuze ko Umulisa yaniyemereye ko yatanze icyemezo muri Banki ya Kigali cyemerera Habiryayo Olive guhabwa amafaraga kandi isoko ryari ritararangira.

Ikindi urukiko rwashingiyeho ni uko hari bamwe mu bakozi ba Ingoro ndangamurage z’u Rwanda (INMR) bashinje Umulisa ibyaha akurikiranweho ndetse akaba ari nawe ubwe wari wabahaye amabwiriza yo kwemeza ko ibikoresho babyakiriye.

Kuba Umulisa yariyemereye ibyaha akurikiranweho akimara gufatwa, na byo biri mu byo urukiko rwashingiyeho rufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Impamvu urukiko rwatanze yo gufungura Habiryayo ngo ni uko kuba yarakiriye amafaranga kandi isoko ritararangira itaba impamvu yo kuba yafungwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X