Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Uyoboye ishyaka ry’abademokrate agiye kwegura

Umukuru w’ishyaka rya Aba democrate mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Wasserman Schultz yatangaje ko agiye kwegura nyuma y’aho ikinyamakuru WikiLeaks gitangaje ko abategetsi bakuru bo muri iryo shyaka bakoze uko bashoboye bakica gahunda zo kwiyamamaza kwa Bernie Sanders.

Bernie Sanders usanzwe ari n’umusenateri wa Vermont, yari yasabye Debbie Wasserman Schultz, umukuru wa komite nkuru y’igihugu mu ishyaka ry’abademokrate, ko yakwegura buri buke haba Congres y’iryo shyaka.

JPEG - 22.5 kb
Debbie Wasserman Schultz

Hashize igihe kirekire abashyigikiye Sanders bashinja uyu mugore Wasserman Schultz n’abandi bategetsi bakuru b’iryo shyaka kubogamira cyane kuri Hillary Clinton bahanganye mu kwiyamama.

Hillary Clinton yari ahanganye na Sanders mu matora yo gushaka uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu cya Amerika, byitezwe ko yemezwa ku mugaragaro mu mujyi wa Philadelphie.

Sanders yavuze ko uyu mugore Wasserman Schultz "adakwiye gukomeza kuyobora komite nkuru y’abademokrate mu gihugu cyose.

"Nibaza ko izi nyandiko zerekana neza ko adakwiye kuyobora iyo komite" ibyo ni byo Sanders yavugiye mu kiganiro cya This Week kuri television ya ABC.

Inyandiko 19.000 zari ku rubuga rwa Wikileaks ku itariki 22 Nyakanga , n’iz’abategetsi barindwi bakomeye bo muri komite nkuru y’ishyaka ry’abademokrate.

Zimwe muri izo nyandiko zerekana bamwe muri abo bategetsi bakoresha amayeri menshi, harimo no gupanga kudurubanya ukwiyamamaza kwa Sanders.

JPEG - 41.7 kb
Bernie Sanders

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUHARABU - 28/07/2016 saa 16:23

WA MUGANI SE DEMOKARASI YABO BAHORA BADUKANGISHA UBWO IRI HEHE ? NAWE IBAZE GUPANGIRA KUBUZA UMUKANDIDA KWIYAMAMAZA! IBYO SI BYO KABISA. NI VIBAYA SANA!
Kanda hano umusubize

dora - 25/07/2016 saa 16:31

ubuse ababo Democratie baza kwigisha muri Africa bo barayifite ? nikibazo nyamara ntawatera imbere muri africa ati gometse kubazungu ngo twange ibyabo dushake ibyacu nubwo inzira ari ndende
Kanda hano umusubize

dora - 25/07/2016 saa 16:30

ubuse ababo Democratie baza kwigisha muri Africa bo barayifite ? nikibazo nyamara ntawatera imbere muri africa ati gometse kubazungu ngo twange ibyabo dushake ibyacu nubwo inzira ari ndende
Kanda hano umusubize

KALISA A. - 25/07/2016 saa 16:28

AMERIKA IFITE IBIBAZI BYINSHI ABA BAGORE NDABANA ICYABO N'UBUNDI ARI AMATIKU GUSA NIMUREKE DONALD TRUMP ABAYOBORE KUKO NDABONA MWESE MUFITE PARPARA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X