Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Yabonye Umwana we wari warazimiye abifashijwemo na whatsap

Umubyeyi witwa AKIMANA Sophie utuye mu murenge wa Kimisagara wari umaze ibyumweru bitatu yarabuze umwana we, kuri ubu ngo afite ibyishimo byinshi byo kuba yongeye kumubona mu gihe yaramaze kwiheba akeka ko yaba yarapfuye.

Umwana w’uyu mubyeyi wari warabuze ari mu kigero cy’imyaka 5, yabonetse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bahererekanyaga ubutumwa buvuga ko hari umuntu watoraguye umwana yazabimenyesha.

JPEG - 57.2 kb
Umwana wari warabuze aboneka. Aha yari kumwe n’umunyamakuru wa Royal FM

Ahagana mu masaha ya cyenda ku munsi w’ejo 24 Ugushyingo ,nibwo uyu mwana witwa KWIZERA Fiston yashyikirijwe umubyeyi we.

Byari ibyishimo kuri uyu mubyeyi, kuko akimubona yahise agira ikiniga agatangira kurira, ariko akanavuga ko afite ubwoba bw’uko yazongera akamucika,kuko ngo atari ubwa mbere byari bibaye.

HAZABINTWARI Charles watoraguye uyu mwana, yasobanuye uko byagenze kugira ngo amubone,ndetse n’icyo yakoze kugirango abonane n’umubyeyi we, akavuga ko byose ari ukubera ikoranabuhanga rya whatsap.

Ubusanzwe, uyu mwana agaragara nk’aho yabasha kuvuga, ariko afite ikibazo cyo kuba atabibasha kuko ibyo uvuze nibyo asubiramo, ariko we nta jambo yabasha kwivugira ubwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugabov - 28/11/2016 saa 07:29

nibyiza cyane ndashimira uwatanze iritangazo bwambere namusaba gushyiraho ko yabonetse hakajyaho namafoto bityo abantu bagahagarika kugumya kuyoherezanya
Kanda hano umusubize

ishimwe kellia - 27/11/2016 saa 11:48

Imana ishimwe kandi ihabwe icyubari kubuwomwana abonetse
Kanda hano umusubize

niyo - 26/11/2016 saa 21:23

imana ishimwe Koyabonetse
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 07:20

Mu mujyane kwa muganga kuko ubwo ni uburwayi kuba atavuga afite imyaka 5 Imana ishimwe ko yabonye ababyeyi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X