Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Yafatiwe mu gikoni cy’abandi akekwaho ubujura yisobanura avuga ko yaje gutereta

Umugabo utarabashije kumenyekana w’imyaka 35 yafatiwe mu gikoni Ingabire Lucien utuye mu mudugudu wa Kiruhura akagari ka Cyasemakamba agerageza kwiba. Hari hafi mu masaha ya saa sita z’ijoro yisobanura ko yari aje gutereta umukobwa uhakorera.

Aganira n’itangazamakuru umuyobozi w’umudugudu wa Kiruhura Mukansanga Gaudence, yavuze ko uyu mugabo bigoye kwemeza umwirondoro we kuko atari asanzwe amuzi mu mudugudu ayoboye, kandi akaba agaragaza ko nta cyangombwa na mba afite.

Yagize ati “Yafashwe yinjiye mu gikoni cy’umugabo bita Rusiyani, mu ijoro saa tanu zirenga,…amubajije impamvu amubereye mu rugo, aramutuka, anamutuka nabi cyane, ariko ngo yaje kujijisha nyuma avuga ko ngo yari agiye gutereta umukobwa.”

JPEG - 204.9 kb
Ukekwaho ubujura wafashwe akavuga ko yaje gutereta

Mukansanga uyobora Kiruhura akomeza avuga bigoye guhita ahamya ko uyu mugabo yagenzwaga no kwiba, kuko nta bimenyetso bifatika bibigaragaza, gusa ngo igiteye impungenge nuko atari asanzwe amuzi mu mudugudu wa Kiruhura ayobora, kandi akaba avuga ko nta cyangombwa na kimwe afite kigaragaza imyirondore ye nyakuri.

Yagize ati “Imyirondoro ye irakemangwa, yambwiye ko yitwa ‘Nkunzimana Gaspard’ gusa sinahamya ko ari ko yitwa kuko nta byangobwa twigeze tumusangana, twagize n’impungenge z’uko iyo sura nibwo nari nyibonye mu mudugudu, avuga ko yari amaze ukwezi ahacumbitse ariko ngo uwamucumbikiye ntiyigeze amubaruza mu bitabo by’abinjira n’abasohoka.”

Uyu mugabo wafatiwe mu gikoni cy’abandi mu gicuku, we avuga ko ngo amaze imyaka 5 i Kibungo. Gusa akavuga ko mu mudugudu wa Kiruhura aho yari acumbitse mu rugo rw’uwitwa Mukarugwiza Agnès, yari ahamaze ukwezi kumwe.

Bamwe mu baturage basanzwe babona uyu mugabo batangarije babwiye Imirasire.com ko bamuziho ubujura bw’amaterefoni, ibitoki n’ibindi, hakaba n’abagaragaza amakuru yuko yari amaze iminsi afatwa yibye agakubitwa.

Kugira ngo afatwe n’abaturage, habayeho guhanahana amakuru, hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage muri uyu mudugudu wa Kiruhura binyuze kuri telefoni zigendanwa.

Ni ubufatanye bwagezweho ahanini ngo hashingiwe ku kuba abaturage bamaze gusobanukirwa kwicungira umutekano no kutanga amakuru ku buryo bwihuse.

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyasemakamba, buyobowe na Baganizi Fréderic, bwarekuyee uyu mugabo, bumusaba kwihutira gushaka ibyangonbwa vuba, dore ko ngo avuga ko yaturutse i Ngororero, mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu karere ka Ngoma haherutse gukorwa umukwabu, hafatwa bakekwaho gukora ubujura basaga 80.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nshimiye noel - 30/08/2016 saa 16:21

Ntakigaragaza ko yari yaje kwiba.kereka iyo yiba agafatanwa ibyoyibye
Kanda hano umusubize

gahu - 30/08/2016 saa 10:46

kuki koko muvuga mudashishije?ko wumva numwirondoro we utazwi ubwiwe niki icyaricyo?jya mureke kuzana amatiku nivangura mubanyarwanda.mukizwe muyoborwe numwuka wimana mureke umwuka wasatani.kandi nukomeza kumukorera azaguhemba ibijyanye nakazi umukorera. kizwa umaramaze
Kanda hano umusubize

Intare - 30/08/2016 saa 10:41

Umva ikinacyo namoko abarundi muzaguma inyuma muri africa no kwisi imyaka ntazi.
Kanda hano umusubize

karekezi paul - 29/08/2016 saa 22:35

Iconobivugaho nuko kubabamurekuye batamufunze harimwo isomo,burya iyazakuba umuhutu baba bamurekuye?
Kanda hano umusubize

gahu - 30/08/2016 saa 10:48

kuki koko muvuga mudashishije?ko wumva numwirondoro we utazwi ubwiwe niki icyaricyo?jya mureke kuzana amatiku nivangura mubanyarwanda.mukizwe muyoborwe numwuka wimana mureke umwuka wasatani.kandi nukomeza kumukorera azaguhemba ibijyanye nakazi umukorera. kizwa umaramaze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X