Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Yafunzwe babyita imikino none arizihiriza isabukuru mu nzu y’imbohe

Kizito Mihigo uyu munsi yujuje imyaka 35 kuva avutse. mu mwaka wa 2014 Urukiko rwahanishije uyu muhanzi wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo za Kiliziya, igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kumuhamya ibyaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Uyu yafunzwe abatari bake bavuga ko atazamaramo kabiri none imyaka ibiri irashize ndetse arizihiza isabukuru ari muri gereza.

Uku kutabyumva neza kwa benshi kwaturutse kukuba uyu muhanzi Kizito Mihigo yari umuntu ukunzwe cyane mu Rwanda ahanini hashingiwe ku kuntu yajyaga ahimba indirimbo zakundwaga na benshi kubera ubutumwa buhumuriza abanyarwanda bwabaga buzikubiyemo, cyane cyane ahumuriza imitima y’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi.

JPEG - 107.2 kb
Kizito Mihigo yasaga n’ufite umubabaro

Kizito Mihigo yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, mu ndirimbo ze hakunze kugaragaramo ubutumwa bwuzuyemo ubwiyunge, amahoro no kubabarirana. Gusa nyuma yaje guhimba indirimbo itaravuzweho rumwe yise “Igisobanuro cy’urupfu” aho abenshi bavuze ko iyi ndirimbo yari irimo umugambi wo gupfobya Jenoside.

Uyu kandi yari afite ikiganiro cyari gikunzwe cyane kuri Television y’u Rwanda aho yigishaga ihame ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda.

Ibi byose nibyo abantu benshi bahereyeho bavuga ko atazamara kabiri muri gereza, ndetse abatari bake bakavuga ko yaba abeshyerwa nyamara ku wa 27 Gashyantare 2015 kizito Mihigo urukiko rwamuhamije ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Kizito Mihigo yavutse ku itariki ya 25 Nyakanga umwaka w’1981. Uyu munsi yujuje imyaka 35, gusa iyi sabukuru imusanze muri gereza.

JPEG - 182.8 kb
Kizito Mihigo yari umuntu ukunzwe cyane

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugwaneza placide - 26/07/2016 saa 15:19

KIZITO mumureke azavamo ejobundi hababajetwe nibadushiramo ntituzavamo.
Kanda hano umusubize

ndamuzi - 26/07/2016 saa 08:28

Kizito yakundwaga n'abantu koko kubera indirimbo ze , ariko ibyo ntibyamukuraho ibyaha byose yakora .Ariko reka gereza ikore akazi kayo (ko kugorora).Niba ari umuntu muzima azicuza ibyo yakoze dore ko yanabyiyemereye ku mugaragaro. Kizito ndamwibuka bamubwira kujya kwibuka abazize genocide ahari iwabo aho se yasigaye nawe ati :ni mumpe amafaranga . yaje no kugera aho yibagirwa n'inyundo yamwubatse .Iyo atabona bourse yo kujya kwiga hanze aho ntaba yarakomeje kuba umuja muri za kiliziya ? Yaramaze kumenya kuririmba ashaka amafaranga,ageza aho arengwa. Buriya yarashigaje gato ngo arote yabaye perezida,maze abishyire mu ndirimbo. Kariya rero ni akanyafu .
Kanda hano umusubize

gruec - 26/07/2016 saa 10:32

Ndamuzi, mbanje kugusuza. Ngufitiye ubutumwa butatu(3): 1. VUGUZIGA n'umwana w'umunyarwanda. 2. Umugabo mbwa ngo aseka imbohe. 3. Nyirakirimi kibi yatanze umurozi gupha. Agashinguracumu, nuko ikibanza yicayemo n'icye gusa, ariko jyewe nawe ibyacu bibanza mungororwa biradutegere. Naho ibirebana no kuba ataritabireriye imihango yo kwibuka iwabo I Kibeho, akaka amafaranga ntibisobanuye ko tumurusha kuhakunda cyangwa gukunda Buguzi uhahambye. So please "uko umugabo aguye siko ameneka amabya" UBITEKEREZEHO
Kanda hano umusubize

ndamuzi - 26/07/2016 saa 08:25

Kizito yakundwaga n'abantu koko kubera indirimbo ze , ariko ibyo ntibyamukuraho ibyaha byose yakora .Ariko reka gereza ikore akazi kayo (ko kugorora).Niba ari umuntu muzima azicuza ibyo yakoze dore ko yanabyiyemereye ku mugaragaro. Kizito ndamwibuka bamubwira kujya kwibuka abazize genocide ahari iwabo aho se yasigaye nawe ati :ni mumpe amafaranga . yaje no kugera aho yibagirwa n'inyundo yamwubatse .Iyo atabona bourse yo kujya kwiga hanze aho ntaba yarakomeje kuba umuja muri za kiliziya ? Yaramaze kumenya kuririmba ashaka amafaranga,ageza aho arengwa. Buriya yarashigaje gato ngo arote yabaye perezida,maze abishyire mu ndirimbo. Kariya rero ni akanyafu .
Kanda hano umusubize

ndamuzi - 26/07/2016 saa 08:10

Kizito yashimishaga abantu nibyo,ariko nti bisobanuye ko avanwaho ibyaha byose yakora .
Kanda hano umusubize

the great - 26/07/2016 saa 06:14

ariko murantangaza ubwose kujya kwigisha Muri USA nibyo bigaragaza ko yigisha ukuri? ese kwigana Yesu uko twamwunvise byashobora bangahe muri iyi si? uko mbyunva birahagije kugirana umubano mwiza n'Imana ndetse nabagenzi bawe kuruta kuruta kwishyira hejuru ejobundi tukunva ngo wakoze amahono Kizito uwo haruwakekaga ko yakora ubugambanyi? uwo uvuga ko ari intumwa y'Imana Niki yamutumye atubwira kitari Muri bibiriya? ese nibangaje twakwita intungane? byose nuba maso mutazoshywa abakurikiye yesu babanje gusiga ibyabo byose ariko ninde mubona yaca muriyo nzira intumwa zaciyemo?
Kanda hano umusubize

the great - 26/07/2016 saa 06:13

ariko murantangaza ubwose kujya kwigisha Muri USA nibyo bigaragaza ko yigisha ukuri? ese kwigana Yesu uko twamwunvise byashobora bangahe muri iyi si? uko mbyunva birahagije kugirana umubano mwiza n'Imana ndetse nabagenzi bawe kuruta kuruta kwishyira hejuru ejobundi tukunva ngo wakoze amahono Kizito uwo haruwakekaga ko yakora ubugambanyi? uwo uvuga ko ari intumwa y'Imana Niki yamutumye atubwira kitari Muri bibiriya? ese nibangaje twakwita intungane? byose nuba maso mutazoshywa abakurikiye yesu babanje gusiga ibyabo byose ariko ninde mubona yaca muriyo nzira intumwa zaciyemo?
Kanda hano umusubize

Nikuze - 25/07/2016 saa 23:24

Imana niho mucamanza mukuru.
Kanda hano umusubize

ni jeannette - 25/08/2016 saa 15:01

niyihangane gs bibaho kbs
Kanda hano umusubize

ni jeannette - 25/08/2016 saa 15:05

niyihangane gs bibaho kbs
Kanda hano umusubize

murekatete - 25/07/2016 saa 18:11

agire isabukuru nziza kandi Azihane ibyaha anasabe imbabazi ndizera yazibona
Kanda hano umusubize

KALISA A. - 25/07/2016 saa 18:00

NJYE MBONA YARAZIZE GUKORA POLITIKI ATARI UMUNYAPOLITIKE
Kanda hano umusubize

kazungu - 25/07/2016 saa 12:16

Hanyuma se, ibi utubwira bihuriye he n'umutwe w'iyi nkuru? cyangwa ukumbuye Gitwaza, musange Gatenga kuri Zon temple naho ibi uvuga sinzi icyo ushatwe kutubwira...
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE James - 25/07/2016 saa 17:24

Ndabaza uwitwa Kazungu.Kuki murakazwa nubusa?Imirasire.com yanditse inkuru kuli KIZITO,hanyuma na Gahamanyi nawe yandika kuli Kizito ko yagiranye ikibazo na Gitwaza kuli Stade Amahoro kandi nibyo kuko twali duhali.Ibyo Gahamanyi yanditse,twese biradufasha kumenya uburyarya bw'abiyita abakozi b'imana.Wasanga uli muli babandi badakunda icyo Bible ivuga nyamara biyita abakristu.Imirongo Gahamanyi yaduhaye izafasha abantu bifuza kumenya icyo Bible yigisha.
Kanda hano umusubize

GAHAMANYI Joseph - 25/07/2016 saa 10:42

Ndibuka KIZITO kuli stade Amahoro,ahangana na Dr Apostle GITWAZA.Icyo gihe Gitwaza yali yatumije amadini yose mu giterane,noneho KIZITO aririmba avuga ko imana ijya yica abantu banga kuyumvira.Noneho Gitwaza abwira abantu ati :"Uyu musore arabeshya kuko atize Theology.Imana ntijya yica abantu".Nubwo Gitwaza yiyita Apostle kandi akavuga ko afite Doctorate muli Theology,yigisha ibinyoma byinshi cyane.Abantu kubera ko batazi Bible,bemera ibyo avuga.Muli 2003,igihe mu Rwanda hali amatora ya President,Gitwaza yigishije abantu ababwira ko bagomba kujya gutora,ngo kuko Yozefu na Maliya bagiye gutora i Bethlehem.Nyamara bali bagiye kwibaruza (census).Nubwo Gitwaza yigisha ko imana itajya yica abantu,Bible ivuga ahantu henshi imana yishe abantu banze kuyumvira.Mulibuka uko yagenje abantu ba Sodoma na Gomora.Ku gihe cya NOWA,imana yishe millions z'abantu bose bali batuye isi,isigaza gusa NOWA n'abandi bantu 7. Muli Yeremiya 25:33,imana ivuga ko ku munsi w'imperuka izica abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana.Mujye mwima amatwi bariya babigisha ngo twaremewe kuzajya mu ijuru.Baba bishakira icyacumi.Uwibera mu byisi gusa,iyo apfuye biba birangiye,nta kuzuka.No kujyana umurambo we kwa padiri cyangwa kwa pastor nuguta igihe.Ariko abantu bakorera imana,bazazuka ku munsi wa nyuma nkuko YESU yabyivugiye (Yohana 6:40).Kwizera YESU bivuga kwigana Yesu,ukajya mu nzira ukabwiriza nkuko nawe yabigenzaga.Tubisoma muli Yohana 14:12.
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 17:10

Yaramaze kuki mureba akantu gato umuntu abayarakoze ntimurebr nimirimo myiza myinshi aba yakoze.wasanga ururupasiteri nako wigirawe cyangwa ufite indi mpammvu, gutakaza umwanya wandika amagambo nkariya? Harumurimo uyumugabo yakoze KD agikora wowe utazi sha .nawe nuza kwigisha ijambo ryimana hano muri United States uzaba wateyintambwe mubyimana nkawe.ukeneye ahumbwo indimyumvire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X